Intang 39:1-23 BYSB2001 - Bible AI

1Yosefu bamujyana muri Egiputa. Potifari Umunyegiputa,umutware wa Farawo watwaraga abamurinda, amuguran'Abishimayeli bamuzanyeyo.

2Uwiteka aba kumwe na Yosefu, agiraukubokokwiza, aba mu nzu ya shebuja Umunyegiputa.

3Shebuja abona yuko Uwiteka ari kumwe na we, kandi ko Uwiteka yamuhayekugiraukubokokwiza ku cyo akoze cyose.

4Yosefu amugirirahoumugisha aba ari we akorera ubwe, amugiraigisonga cy'urugorwe rwose, amubitsa ibyo atunze byose.

5Uhereye igihe yamugiriye igisonga cy'urugorwe n'icy'ibintu bye byose, Uwiteka ahaumugishaurugorw'uwo Munyegiputa ku bwa Yosefu,umugisha w'Uwiteka uba ku byo atunze byose, ibyo mu rugo n'ibyo mu mirima no mu gasozi.

6Abitsa Yosefu ibyo atunze byose, mu byo amubikije ntiyagira ikindi agenzura, keretse kwita ku byo yajyaga arya. Yosefu yari mwiza wese, afite mu maso heza.

7Hanyuma y'ibyo, nyirabuja abenguka Yosefu, aramubwira ati “Turyamane.”

8Maze ariyangira, abwira nyirabuja ati “Dore databuja ntagenzura ibyo mubikiye byo mu rugo, ndetse ambikije ibyo atunze byose.

9Muri uru rugo nta wurundutamo, kandi nta cyo yasize ngo akinyime keretse wowe, kuko uriumugorewe. None nabasha nte gukoraicyaha gikomeye gityo, ngacumuraku Mana?”

10Akajya abibwira Yosefu uko bukeyentamwumvire, ngo aryamane na we cyangwa abane na we.

11Bukeyeyinjira mu nzu gukoraumurimowe, ari nta bandi bagabo bo mu nzu barimo.

12Uwo mugoreafataumwenda we aramubwira ati “Turyamane.”Amusigiraumwenda we arahunga, arasohoka.

13Abonye yuko amusigiyeumwenda we agahunga agasohoka,

14ahamagara abagabo bo mu nzu ye arababwira ati “Dore yatuzaniye Umuheburayowo kudusekana agasuzuguro, yanyegereye ngo aryamane nanjye ntabarisha ijwi rirenga,

15maze yumvise nteye hejuru ntabaje, asigaumwenda we iruhande rwanjye arahunga, arasohoka.”

16Agumisha uwo mwenda iruhande rwe, ageza aho shebuja wa Yosefu yatahiye.

17Maze amubwira amagambo amwe n'ayo ati “Wa muguranowawe w'Umuheburayowatuzaniye yanyiyegereje ngo ansuzugure,

18nanjye nteye hejuru ntabaje, asigaumwenda we iruhande rwanjye arahunga, arasohoka.”

19Shebuja yumvise amagamboumugorewe amubwiye ati “Uko ni koumuguranowawe yangiriye”,uburakari bwe burakongezwa.

20Shebuja wa Yosefu aramujyana, amushyira mu nzu y'imbohe bakingiraniramo imbohe z'umwami, aba muri iyo nzu y'imbohe.

21Ariko Uwiteka aba kumwe na Yosefu, amugirira neza, amuha kugiriraumugisha ku murinzi w'iyo nzu y'imbohe.

22Uwo murinzi arindisha Yosefu imbohe zose zari muri ya nzu y'imbohe, ibyo bakoreragamo byose ni we wabikoreshaga.

23Umurinzi w'inzu y'imbohe ntiyagira ikintu agenzura mu byo yamurindishije, kuko Uwiteka yari kumwe na we, kandi ibyo yakoraga Uwiteka yamuhagakubikoreshaukubokokwiza.

>