1Kandi uwo mugaboatwika Evaumugorewe inda, abyara Kayini aravuga ati “Mpeshejweumuhungu n'Uwiteka.”
2Arongera abyara Abeli, murumunawa Kayini. Abeli abaumwungeri w'intama, Kayini abaumuhinzi.
3BukeyeKayini azana ituro ku mbuto z'ubutaka, ngo ariture Uwiteka.
4Na Abeli azana ku burizabw'umukumbi we no ku rugimbu rwawo. Uwiteka yita kuri Abeli no ku ituro rye,
5maze ntiyita kuri Kayini n'ituro rye. Kayini ararakara cyane, agaragazaumubabaro.
6Uwiteka abaza Kayini ati “Ni iki kikurakaje, kandi ni iki gitumyeugaragazaumubabaro?
7Nukoraibyiza ntuzemerwa? Ariko nudakora ibyiza, ibyaha byitugatugiraku rugi, kandi ni wowe byifuza arikoukwiriye kubitegeka.”
8Kayini abibwira Abeli murumunawe. Kandi bari mu gasozi, Kayini ahagurukiraAbeli murumunawe, aramwica.
9Uwiteka abaza Kayini ati “Abeli murumunawawe ari he?”
Aramusubizaati “Ndabizi se? Ndiumurinzi wa murumunawanjye?”
10Aramubazaati “Icyo wakoze icyo ni iki? Ijwi ry'amaraso ya murumunawawe rirantakirira ku butaka.
11Noneho uri ikivumeubutakabwanga, bwasamuye akanwa kabwo kwakira amaraso ya murumunawawe,ukubokokwawe kwavushije.
12Nuhingaubutaka,uhereye none ntibuzakwereraumwero wabwo,uzabaigicamuke n'inzererezi mu isi.”
13Kayini abwira Uwiteka ati “Igihanoumpannye kiruta icyo nakwihanganira.
14Doreunyirukanye uyu munsi ku butaka, no mu maso hawe nzahahishwa, nzaba igicamuke n'inzererezi mu isi kandiuzambona wese azanyica.”
15Uwiteka abwira Kayini ati “Ni cyo gitumauwicaKayini azabihorerwa karindwi.”Kandi Uwiteka ashyira kuri Kayini ikimenyetso, kugirango hatagiraumubona, akamwica.
16Nuko Kayini ava mu maso y'Uwiteka atura mu gihugu cy'i Nodi, mu ruhande rw'iburasirazuba rwa Edeni.
17Kandi Kayini atwikaumugorewe inda abyara Henoki, yubakaumuduguduawitiriraumwana we Henoki.
18Henoki abyara Iradi, Iradi abyara Mehuyayeli, Mehuyayeli abyara Metushayeli, Metushayeli abyara Lameki.
19Lameki arongora abagore babiri, umwe yitwa Ada, undi yitwa Zila.
20Ada abyara Yabalu, aba sekuruzaw'abanyamahema baragira inka.
21Murumunawe yitwa Yubalu, aba sekuruzaw'abacuranzi n'abavuza imyironge.
22Na Zila abyara Tubalukayini,umucuziw'ikintu cyose gikebeshwa cy'umuringa n'icyuma. Mushiki wa Tubalukayini yitwa Nāma.
23Lameki abwira abagore be ati
“Ada na Zila nimwumve ijwi ryanjye,
Baka Lameki, nimutegere amatwi amagambo yanjye.
Nisheumugabomuhorakunkomeretsa,
Nisheumusoremuhorakuntera imibyimba.
24Niba Kayini azahorerwa karindwi,
NiukuriLameki azahorerwa incuro mirongo irindwi n'indwi.”
25Adamu arongera atwikaumugorewe inda, abyaraumuhungu amwita Seti ati “Ni uko Imana inshumbushijeurundi rubyaro mu cyimbo cya Abeli, kuko Kayini yamwishe.”
26Na Seti abyaraumuhungu amwita Enoshi, icyo gihe abantu batangira kwambaza izina ry'Uwiteka.