Intang 40:1-23 BYSB2001 - Bible AI

1Hanyuma y'ibyo,umuhereza wa vino w'umwami wa Egiputa n'umuvuziw'imitsima ye, barakaza shebujaumwami wa Egiputa.

2Farawo arakarira abo batware be bombi,umutware w'abahereza ba vino n'umutware w'abavuzi b'imitsima.

3Abarindishiriza mu nzu y'imbohe, iri mu rugo rw'umutware w'abamurinda, aho Yosefu yakingiraniwe.

4Umutware w'abarindaumwami abarindisha Yosefu ngo ajye abakorera, bamara igihe bari mu nzu y'imbohe.

5Umuhereza wa vino w'umwami wa Egiputa n'umuvuziw'imitsima ye, bakingiraniwe muri ya nzu y'imbohe, bombi barotera ijoro rimwe inzozi zicishijeukubiri, zigasobanurwaukubiri.

6Yosefu mu gitondo yinjira aho bari, asanga bababaye.

7Abaza ba batware ba Farawo bakingiraniwe hamwe na we mu nzu ya shebuja wa Yosefu ati “Ni iki gitumye mugaragazaumubabaro mutyo uyu munsi?”

8Baramusubizabati “Ni uko twarose inzozi, kandi akaba ari nta wubasha kuzidusobanurira.”
Yosefu arababaza ati “Gusobanura si ukw'Imana se? Ndabinginze, nimuzindotorere.”

9Umuhereza wa vino mukuruarotorera Yosefu inzozi ze ati “Narose ngoumuzabibu wari imbere yanjye,

10kandi wariufiteamashami atatu, mbona usa n'upfunditseuburabyo burarabya, amasere yawo arahīsha,

11igikombe cya Farawo nari ngifite mu ntoki, nenda izo nzabibu nzikamuriramuri cyo, ngihereza Farawo.”

12Yosefu aramubwira ati “Uku ni ko zisobanurwa: ya mashami atatu ni iminsi itatu,

13iminsi itatu itarashira Farawo azakuzamura, ashyireumutwe wawe ejuru, agusubizemu butware bwawe,uboneguhereza Farawo igikombe, nk'uko wahozeukorakera, uriumuhereza we wa vino.

14Mazeuzanyibuke ubwouzabona ibyiza,uzangirire neza, ndakwinginzeuzamvuge kuri Farawo, unkūze muri iyi nzu.

15Niukurikoko banyibye mu gihugu cy'Abaheburayo, n'ino na ho banshyize muri iyi nzu y'imbohe nta cyaha nkoze.”

16Wa muvuziw'imitsima mukuruyumvise yuko amusobanuriyeibyiza, abwira Yosefu ati “Nanjye narose nikoreye ibyibo bitatu by'imitsima yera,

17kandi icyibo cyo hejuru y'ibindi cyarimo imitsima yokeje y'uburyo bwose nshyīra Farawo, ibisiga biyindira ku mutwe, iri mu cyibo.”

18Yosefu aramusubizaati “Uku ni ko zisobanurwa: ibyo byibo bitatu ni iminsi itatu,

19iminsi itatu itarashira, Farawo azashyira hejuruumutwe wawe awugukuyehoakumanike ku giti, ibisiga bizakurīraho inyama yawe.”

20Ku munsi wa gatatu, ni wo munsi wo kwibutsa kuvukakwa Farawo, atekeshereza abagaragu be bose ibyokurya, ashyira hejuru hagati y'abagaragu beumutwe w'umuhereza wa vino mukuru, n'uw'umuvuziw'imitsima mukuru.

21Asubizaumuhereza wa vino mukurumu buhereza bwe, ahereza Farawo igikombe,

22maze amanikaumuvuziw'imitsima mukuru, nk'uko Yosefu yabasobanuriyeinzozi zabo.

23Ariko wa muhereza wa vino mukuruntiyibuka Yosefu, ahubwo aramwibagirwa.

>