1Inzara irushaho kuba nyinshi mu gihugu.
2Bamaze imyaka y'impeke bakuye muri Egiputa, se arababwira ati “Nimusubireyo, muduhahire utwo kurya.”
3Yuda aramubwira ati “Wa mugaboyaratwihanangirije ati ‘Ntimuzance iryera mutazanye na murumunawanyu.’
4Watwoherezanya na murumunawacu, twagenda tukaguhahirayo,
5ariko nutamwohereza ntitujyayo, kuko wa mugaboyatubwiye ati ‘Ntimuzance iryera mutazanye na murumunawanyu.’”
6Isirayeli arababaza ati “Ni iki cyatumye mungirira nabi mutyo, mukabwira uwo mugaboyuko mufitemwene so wundi?”
7Baramusubizabati “Uwo mugaboyatubajije atwinja, uko turiubwacu, na bene wacu uko bari ati ‘Muracyafite so? Mufitemwene so wundi?’Tumusubizaibyo yatubajije. Tuba twarabwiwe n'iki yuko ari butubwire ati ‘Muzanemurumunawanyu’?”
8Yuda abwira se Isirayeli ati “Nyoherezanya n'uwo muhungu turahagurukatugende, tubehotudapfana nawe n'abana bacu.
9Mbayeumwishingizi we abe ari jyeuzamubaza, nintamukugarurirankamugushyikiriza, nzaba ngukoreye icyaha kitazamvaho iteka.
10Iyo tudatinda, nzi yuko none tuba tugarutse ubwa kabiri.”
11Se Isirayeli arababwira ati “Ubwo bimeze bityo nimugenze mutya: mujyane mu masaho yanyu imbuto zo muri iki gihugu ziruta izindiubwiza muzishyīre uwo mugaboho ituro, mujyaneumutiwomora muke n'ubukibuke, n'imibavu n'ishangi, n'ububemba n'indozi,
12kandi mujyane ifeza z'ingereka zingana na zo, n'ifeza zagarutse mu minwa y'amasaho yanyu muzisubizeyo, ahari ni amahugwe yatumye zigaruka.
13Mujyane na murumunawanyu muhagurukemusubirekuri uwo mugabo,
14Imana Ishoborabyose ibahe kubabarirwa na we ngo ababohorere mwene so wundi na Benyamini. Nanjye niba bikwiriye ko mba incike, nzabeyo.”
15Ba bagabo benda ayo maturo, bajyana ifeza z'ingereka zingana na zo bajyana na Benyamini, barahagurukabaramanuka bajya muri Egiputa, bahagarara imbere ya Yosefu.
16Yosefu abonye Benyamini ari kumwe na bo, abwira igisonga cye ati “Injiza aba bantu mu nzu yanjye,ubagewitegure ibyokurya, turi burīre hamwe ku manywa y'ihangu.”
17Uwo mugaboakora ibyo Yosefu yamutegetse, yinjiza abo bagabo mu nzu ya Yosefu.
18Baratinya kuko yabinjije mu nzu ya Yosefu, baravuga bati “Ifeza zagarutse mu masaho yacu ubwo twazaga mbere, ni zo zatumye batwinjiza ngo adushakehourwitwazo, adusumire, atunyagane n'indogobe zacu, tube imbata.”
19Begera cya gisonga cya Yosefu, bavuganira na cyo ku muryango bati
20“Databuja, mbere twaramanutse tuza guhaha,
21tugezemu icumbi duhambura amasaho yacu,umuntu wese asanga ifeza ye iri mu munwa w'isaho ye, ifeza zacu dusanga zingana uko zanganaga none turazigaruye.
22Kandi tuzanye izindi feza zo guhaha, ntituziuwashubijeifeza zacu mu masaho yacu.”
23Arabasubizaati “Mushyitse imitima mu nda ntimutinye, Imana yanyu, Imana ya so, ni yo yabashyiriyeubutunzi mu masaho, jyeweho ifeza zanyu narazishyikiriye.”Asohora Simiyoni aramubazanira.
24Nuko wa mugaboyinjiza abo bagabo mu nzu ya Yosefu, abaha amazi boga ibirenge, agaburiran'indogobe zabo.
25Begeranya amaturo kugirango Yosefu naza ku manywa y'ihangu, asange biteguye kuyamutura, kuko bari bumvise yuko bari burīre hamwe na we.
26Yosefu atashye, bamusangisha mu nzu ya maturo bazanye, bamwikubitaimbere bubamye.
27Ababaza uko bari, kandi ati “So aracyakoma, wa musazamwavugaga? Aracyariho?”
28Baramusubizabati “Data,umugaragu wawe ni muzima, aracyariho.”Barunamabikubitahasi.
29Yuburaamaso abona Benyamini murumunawe, mwene nyina arababaza ati “Uwo ni we muhererezi wanyu mwambwiraga?”Maze aramubwira ati “Imana ikugirire neza, mwana wanjye.”
30Yosefu yihuta kugenda, kukoumutimawe wariufitiyeurukumbuzi mwene nyina, ashaka aho aririra, yinjira mu nzu haruguruayiririramo.
31Yiyuhagira mu maso aragaruka, ariyumanganya aravuga ati “Nimwarure ibyokurya.”
32Bamugaburiraukwe, na bene se babagaburiraukwabo, n'Abanyegiputa barīraga hamwe na we babagaburiraukwabo, kuko Abanyegiputa batasangiraga n'Abaheburayo, kuko cyari ikizira ku Banyegiputa.
33Bicara imbere ye, bicazwa uko bakurikirana, imfura ukoubukurubwayo buri, n'umuhererezi ukoubutobwe buri, bavuganabatangara.
34Yosefu ategeka ko babazanira amagaburo yari imbere ye, ariko igaburo rya Benyamini riruta ayabo gatanu. Baranywa banezeranwa na we.