Intang 47:1-31 BYSB2001 - Bible AI

1Yosefu aragenda abwira Farawo ibyo byose ati “Data na bene data, n'imikumbi yabo n'amashyo yabo, n'ibyo bafite byose, bageze ino bavuye mu gihugu cy'i Kanāni, none bari mu gihugu cy'i Gosheni.”

2Muri bene se atoranyamo batanu, abashyīra Farawo.

3Farawo abaza bene se wa Yosefu ati “Umwuga wanyu niumuki?”
BasubizaFarawo bati “Abagaragu bawe turi abashumba, twebweubwacu na ba sogokuruza.”

4Kandi babwira Farawo bati “Dusuhukiyemuri iki gihugu, kuko abagaragu bawe twabuzeubwatsi bw'imikumbi yacu, kuko inzara ari nyinshi cyane mu gihugu cy'i Kanāni. None turakwinginze, emera ko abagaragu bawe duturamu gihugu cy'i Gosheni.”

5Farawo abwira Yosefu ati “So na bene so baje iwawe,

6igihugu cya Egiputa kiri imbere yawe ngoutuzeso na bene so aharuta ahandiubwiza, bature mu gihugu cy'i Gosheni, kandi niba uzi muri bo ba rukunyuubagire abatahira b'inka zanjye.”

7Yosefu yinjiza na se Yakobo amushyīra Farawo, Yakobo asabira Farawoumugisha.

8Farawo abaza Yakobo ati “Imyaka y'ubukurubwawe ni ingahe?”

9Yakobo asubizaFarawo ati “Imyaka y'uruzerero rwanjye ni ijana na mirongo itatu, iyo myaka y'ubukurubwanjye ibaye mike na mibi, ntingana n'imyaka y'ubukurubwa ba sogokuruza, mu minsi y'uruzerero rwabo.”

10Yakobo asabira Farawoumugisha, maze amuva imbere.

11Yosefu atuza se na bene se, abaha gakondo mu gihugu cya Egiputa aharuta ahandiubwiza, mu gihugu cy'i Rāmesesi, uko Farawo yategetse.

12Yosefu ahora agerera se na bene se n'ab'inzu ya se bose igerero, uko abana babo bangana.

13Nuko mu gihugu cyose ntihaba ibyokurya kuko inzara yari nyinshi, bituma abo mu gihugu cya Egiputa n'abo mu gihugu cy'i Kanāni barabishwa n'inzara.

14Yosefu ateranya ifeza zose zari mu gihugu cya Egiputa no mu gihugu cy'i Kanāni bazanye guhahisha, Yosefu azizana mu nzu ya Farawo.

15Ifeza zose zishize mu gihugu cya Egiputa no mu gihugu cy'i Kanāni, Abanyegiputa bose bajya kuri Yosefu bati “Duhe ibyokurya. Twapfirira iki imbere yawe, ko ifeza zacu zishize?”

16Yosefu arabasubizaati “Mutange amatungo yanyu nanjye ndabaha ibyokurya, muhahishije amatungo niba mubuzeifeza.”

17Bazanira Yosefu amatungo yabo, Yosefu abahahisha ibyokurya ku mafarashi n'imikumbi n'amashyo n'indogobe, abagaburiraibyokurya uwo mwaka, abahahisha ku matungo yabo yose.

18Uwo mwakaushize, mu mwaka wa kabiri baza aho ari, baramubwira bati “Ntitwahisha databuja yuko ifeza zacu zose zishize, kandi amashyo yacu yose abaye aya databuja. Nta gisigaye imbere ya databuja kitari imibiri yacu n'ubutakabwacu.

19Twapfirira iki mu maso yawe twe n'ubutakabwacu? Tuguranen'ubutakabwacu, twe n'ubutakabwacu tuzabeimbata za Farawo,uduheimbuto tubehotwe gupfa, igihugu kikabaumwirare.”

20Nuko Yosefu aguriraFarawoubutakabwa Egiputa bwose, kuko Umunyegiputa wese yaguragaumurimawe, kuko inzara yabateye cyane, igihugu cyose kikaba gakondo ya Farawo.

21Abantu arabimura, ahera ku ngabano za Egiputa z'uruhande rumwe ageza ku z'urundi, abashyira mu midugudu.

22Ubutakabw'abatambyi ni bwo bwonyine ataguze, kuko abatambyi bari bafite igerero bahawe na Farawo, bakajya barya iryo gerero Farawo yabahaye. Ni cyo cyatumye bataguraubutakabwabo.

23Yosefu abwira abantu ati “Dore uyu munsi mbaguriyeFarawo mwe n'ubutakabwanyu, none imbuto zanyu ngizi muzabibe ku butaka.

24Kandi uko muzasarura muzajye muha Farawo igice cya gatanu cy'icyatamurima, ibice bine bizajya biba ibyanyu ngo mubikurehoimbuto zo kubibamu mirima, bibe n'ibyokurya byanyu n'abo mu ngo zanyu n'abana banyu bato.”

25Baramusubizabati “Udukijijeurupfu, tukugirirehoumugisha databuja, natwe tuzabaimbata za Farawo.”

26Yosefu yandikisha iryo tegeko, riba itegeko ridakuka mu gihugu cya Egiputa na bugingo n'ubu, yuko Farawo ahabwa igice cya gatanu. Ubutakabw'abatambyi ni bwo bwonyine butabaye ubwa Farawo.

27Abisirayeli batura mu gihugu cya Egiputa, mu gihugu cy'i Gosheni, baronkerayo ibintu, barororoka, bagwira cyane.

28Yakobo yongera kuramaindi myaka cumi n'irindwi ari muri Egiputa, nuko imyaka Yakobo yaramye yari ijana na mirongo ine n'irindwi. Iyo ni yo myaka y'ubugingo bwe.

29Igihe cyo gupfa kwa Isirayeli kiri bugufi, ahamagazaumwana we Yosefu aramubwira ati “Niba nkugiriyehoumugisha, ndakwinginze shyiraukubokokwawe munsi y'ikibero cyanjye,ungirire nezaumbereumunyamurava. Ndakwinginze, ntuzampambe muri Egiputa,

30ahubwo ninsinzirana na data na sogokuru,uzanjyaneunkure muri Egiputa,umpambe mu gituro cyabo.”
Aramusubizaati “Nzabikora ukountegetse.”

31Aramurahiza ati “Ndahira.”Aramurahira. Isirayeli yikubitaku musegoyubamye.

>