Intang 48:1-22 BYSB2001 - Bible AI

1Hanyuma y'ibyo babwira Yosefu bati “So ararwaye”. Ajyana n'abahungu be bombi, Manase na Efurayimu.

2Hazaumuntu abwira Yakobo ati “Doreumwana wawe Yosefu araje.”Isirayeli arihangana, yicara ku rutara.

3Yakobo abwira Yosefu ati “Imana Ishoborabyose yambonekereye i Luzi yo mu gihugu cy'i Kanāni, impaumugisha,

4irambwira iti ‘Dore nzakororotsa nkugwize, nguhindure iteraniro ry'amoko, kandi nzahaurubyaro rwawe ruzakurikiraho iki gihugu, kibe gakondo yarwo iteka ryose.’

5“None abahungu bawe bombi wabyariye mu gihugu cya Egiputa ntaragusanga muri Egiputa, ni abanjye. Efurayimu na Manase bazaba abanjye, nka Rubenina Simiyoni.

6Abandi bana wabyara hanyuma yabo bazaba abawe, mu iragwa ryabo bazitirirwa bene se.

7Ku bwanjye ubwo navaga i Padani, napfushirije Rasheli mu rugendo mu gihugu cy'i Kanāni, twari dushigaje akarere tukagera Efurata. Byarambabaje, muhambayo mu nzira ijya Efurata, ari ho Betelehemu.”

8Isirayeli abona bene Yosefu aramubazaati “Aba ni bande?”

9Yosefu asubizase ati “Ni abana banjye Imana yampereye ino.”
Aramubwira ati “Ndakwinginze, bazane mbasabireumugisha.”

10Kandi amaso ya Isirayeli yari abeshejwe ibirorirori n'ubusaza, ntiyashobora guhweza. Arabamwegereza arabasoma, arabahobera.

11Isirayeli abwira Yosefu ati “Sinibwiraga yuko nzabona mu maso haweukundi, none Imana inyeretse n'urubyaro rwawe.”

12Yosefu abakura hagati y'amavi ya se, yikubitahasi yubamye.

13Yosefu abajyana bombi arabamwegereza, afatisha Efurayimuukubokokwe kw'iburyo, amwegerezaukubokokw'ibumosokwa Isirayeli, afatisha Manaseukubokokwe kw'ibumoso, amwegerezaukubokokwa Isirayeli kw'iburyo.

14Isirayeli aramburaukubokokwe kw'iburyo, arambika ikiganza cyako ku mutwe wa Efurayimuumuhererezi, arambika ikiganza cye cy'ibumosoku mutwe wa Manase, anyuranya amaboko ye abizi, kuko Manase ari we wari imfura.

15Asabira Yosefuumugisha ati “Imana, iyo sogokuru Aburahamu na data Isaka bagenderaga imbere, Imana yantunze mu bugingo bwanjye bwose ikageza ubu,

16marayika wancunguye mu bibi byose, ihe aba bahunguumugisha, bitirirwe izina ryanjye n'irya sogokuru Aburahamu na data Isaka, bororoke babe benshi cyane mu isi.”

17Yosefu abonye yuko se arambitse ikiganza cye cy'iburyo ku mutwe wa Efurayimu, biramubabaza. Ateruraukubokokwa se ngo agukureku mutwe wa Efurayimu, agushyire ku wa Manase.

18Yosefu abwira se ati “Ntugireutyo data. Uyu ni we mpfura, abe ari weurambika ikiganza cyawe cy'iburyo ku mutwe.”

19Se aranga ati “Ndabizi mwana wanjye, ndabizi. Uwo na we azahindukaubwoko kandi na we azakomera, ariko murumunawe azamurusha gukomera,urubyaro rwe ruzahinduka amoko menshi.”

20Abasabiraumugisha uwo munsi ati “Abisirayeli bazaguhindure icyitegererezo, iyo basabiranyeumugisha bati ‘Imana iguhindure nka Efurayimu na Manase.’”Abanza Efurayimu mbere ya Manase.

21Isirayeli abwira Yosefu ati “Dore ngiye gupfa ariko Imana izabana namwe, izabasubizamu gihugu cya ba sekuruzabanyu.

22Kandi nguhayeumugabane umweurutauwa bene so, uwo nanyagishije Abamori inkota yanjye n'umuhetowanjye.”

>