Intang 5:1-32 BYSB2001 - Bible AI

1Iki ni igitabo cy'urubyaro rwa Adamu. Ku munsi Imana yaremeyemoumuntu, afite ishusho y'Imana ni ko yamuremye,

2umugabon'umugoreni ko yabaremye, ibahaumugisha ibita Umuntu, ku munsi baremeweho.

3Kandi Adamu yamaze imyaka ijana na mirongo itatu avutse, abyaraumuhunguufiteishusho ye, usa na we, amwita Seti.

4Amaze kubyara Seti, Adamu arongera amara imyaka magana inani, ayibyaramo abahungu n'abakobwa.

5Iminsi yose Adamu yaramye ni imyaka maganaurwenda na mirongo itatu, arapfa.

6Seti yamaze imyaka ijana n'itanu avutse abyara Enoshi.

7Amaze kubyara Enoshi, Seti arongera amara imyaka magana inani n'irindwi, ayibyaramo abahungu n'abakobwa.

8Iminsi yose Seti yaramye ni imyaka maganaurwenda na cumi n'ibiri, arapfa.

9Enoshi yamaze imyaka mirongourwenda avutse abyara Kenani,

10amaze kubyara Kenani, Enoshi arongera amara imyaka magana inani na cumi n'itanu, ayibyaramo abahungu n'abakobwa.

11Iminsi yose Enoshi yaramye ni imyaka maganaurwenda n'itanu, arapfa.

12Kenani yamaze imyaka mirongo irindwi avutse abyara Mahalalēli.

13Amaze kubyara Mahalalēli, Kenani arongera amara imyaka magana inani na mirongo ine, ayibyaramo abahungu n'abakobwa.

14Iminsi yose Kenani yaramye ni imyaka maganaurwenda na cumi, arapfa.

15Mahalalēli yamaze imyaka mirongo itandatu n'itanu avutse abyara Yeredi.

16Amaze kubyara Yeredi, Mahalalēli arongera amara imyaka magana inani na mirongo itatu, ayibyaramo abahungu n'abakobwa.

17Iminsi yose Mahalalēli yaramye ni imyaka magana inani na mirongourwenda n'itanu, arapfa.

18Yeredi yamaze imyaka ijana na mirongo itandatu n'ibiri avutse abyara Henoki.

19Amaze kubyara Henoki, Yeredi arongera amara imyaka magana inani, ayibyaramo abahungu n'abakobwa.

20Iminsi yose Yeredi yaramye ni imyaka maganaurwenda na mirongo itandatu n'ibiri, arapfa.

21Henoki yamaze imyaka mirongo itandatu n'itanu avutse abyara Metusela.

22Amaze kubyara Metusela, Henoki agendana n'Imana imyaka magana atatu, ayibyaramo abahungu n'abakobwa.

23Iminsi yose Henoki yaramye ni imyaka magana atatu na mirongo itandatu n'itanu.

24Kandi Henoki yagendanaga n'Imana, ntiyaboneka, kuko Imana yamwimuye.

25Metuselayamaze imyaka ijana na mirongo inani n'irindwi avutse abyara Lameki.

26Amaze kubyara Lameki, Metuselaarongera amara imyaka magana arindwi na mirongo inani n'ibiri, ayibyaramo abahungu n'abakobwa.

27Iminsi yose Metuselayaramye ni imyaka maganaurwenda na mirongo itandatu n'icyenda, arapfa.

28Lameki yamaze imyaka ijana na mirongo inani n'ibiri avutse, abyaraumuhungu.

29Amwita Nowa ati “Uyu azatumaraumubabaro w'umurimowacu n'uw'umuruhow'amaboko yacu, uva mu butakaUwiteka yavumye.”

30Amaze kubyara Nowa, Lameki arongera amara imyaka magana atanu na mirongourwenda n'itanu, ayibyaramo abahungu n'abakobwa.

31Iminsi yose Lameki yaramye ni imyaka magana arindwi na mirongo irindwi n'irindwi, arapfa.

32Nowa yamaze imyaka magana atanu avutse, abyara Shemu na Hamu na Yafeti.