1Yosefu yubamamu maso ha se amuririraho, aramusoma.
2Yosefu ategeka abagaragu be b'abavuzi kosa se, abo bavuzi bosa Isirayeli.
3Bamara iminsi mirongo ine bakimwosa, uko ni ko iminsi yo koserezamo ingana. Abanyegiputa bamara iminsi mirongo irindwi bamuririra.
4Iminsi yo kumuririra ishize, Yosefu abwira abo mu rugo rwa Farawo ati “Niba mbagiriyehoumugisha, ndabinginze mubwire Farawo muti
5‘Se yamurahirije ibi: dore ngiye gupfa, mu mva nicukuriyemu gihugu cy'i Kanāni abe ari mouzampamba. None ngo arakwinginga azamuke ahambe se, kandi ngo azagaruka.’”
6Farawo ati “Zamukauhambe so, nk'uko yakurahirije.”
7Yosefu arazamuka ajya guhamba se, ajyana n'abagaragu ba Farawo bose, abakuru bo mu rugo rwe, n'abakuru bo mu gihugu cya Egiputa bose,
8n'abo mu rugo rwa Yosefu bose, na bene se n'abo mu rugo rwa se, abana babo bato, n'imikumbi yabo n'amashyo yabo, ibyo byonyine ni byo basize mu gihugu cy'i Gosheni.
9Ajyana n'amagare y'intambara n'abahetswe n'amafarashi, bagenda ari itara rinini cyane.
10Bagera ku mbuga y'igosorero yo muri Atadi, hari hakurya ya Yorodani, bacurirayoumuborogo mwinshiukomeye cyane, amara aho iminsi irindwi aharirira se amwiraburiye.
11Bene igihugu b'Abanyakanāni babonye baririra ku mbuga y'igosorero yo muri Atadi, baravuga bati “Uyu niumuborogo mwinshi w'Abanyegiputa.”Ni cyo cyatumye bahita Abeli Misirayimu, hari hakurya ya Yorodani.
12Abana ba Isirayeli bamukorera uko yabategetse,
13bamujyana mu gihugu cy'i Kanāni, bamuhamba mu buvumobwo mu isambu y'i Makipela iri imbere ya Mamure, ubwo Aburahamu yaguranye n'iyo sambu kuba gakondo yo guhambamo, abuguzena EfuroniUmuheti.
14Amaze guhamba se, Yosefu asubirana muri Egiputa na bene se, n'abandi bose bajyanye na we kumuhambisha se.
15Bene se wa Yosefu babonye ko se yapfuye, baravuganabati “Ahari Yosefu azatwanga, atwiture rwose inabi twamugiriye.”
16Batuma kuri Yosefu bati “So atarapfa yaradutegetse ati
17‘Muzabwire Yosefu ibi: arakwinginze, babarira bene so igicumurocyabo n'icyaha cyabo kuko bakugiriye nabi.’None turakwinginze, babarira abagaragu b'Imana ya so igicumurocyabo.”Yosefu babimubwiye ararira.
18Ndetse bene se baragenda bamwikubitaimbere, baramubwira bati “Dore turi abagaragu bawe.”
19Yosefu arababwira ati “Mwitinya. Mbese ndi mu cyimbo cy'Imana?
20Ku bwanyu mwari mushatse kungirira nabi, ariko Imana yo yashakaga kubizanisha ibyiza, kugirango isohoze ibi biriho none, ikize abantu benshiurupfu.
21None mwe gutinya, nzajya mbagaburirana n'abana banyu bato.”Arabahumurizaababwira neza.
22Yosefu aturanamuri Egiputa n'umuryango wa se, Yosefu arama imyaka ijana n'icumi.
23Yosefu abona abuzukuruba Efurayimu, n'abana ba Makiri mwene Manase bavukiyeku mavi ya Yosefu.
24Yosefu abwira bene se ati “Ngiye gupfa, ariko Imana ntizabura kubagenderera ikabakura muri iki gihugu, ikabajyana mu gihugu yarahiriye Aburahamu na Isaka na Yakobo ko izabaha.”
25Yosefu arahiza abana ba Isirayeli ati “Imana ntizabura kubagenderera, namwe muzajyane amagufwa yanjye, muyakure ino.”
26Nuko Yosefu apfa aramye imyaka ijana n'icumi. Baramwosa, bamushyirira muri Egiputa mu isanduku yo guhambamo.