Intang 6:1-22 BYSB2001 - Bible AI

1Abantu batangiye kugwira mu isi babyara abakobwa,

2abana b'Imana bareba abakobwa b'abantu ari beza, barongoramo abo batoranyije bose.

3Uwiteka aravuga ati “Umwuka wanjye ntazahora aruhanya n'abantu iteka ryose, kuko ari abantu b'umubiri. Nuko rero iminsi yabo izaba imyaka ijana na makumyabiri.”

4Muri iyo minsi abantu barebare banini bari mu isi, no mu gihe cyo hanyuma, abana b'Imana bamaze kurongora abakobwa b'abantu babyarana na bo abana, ari bo za ntwari za kera zari ibirangirire.

5Kandi Uwiteka abona yuko ingeso z'abantu zari mbi cyane mu isi, kandi ko kwibwira kose imitima yabo itekereza ari kubi gusa iteka ryose.

6Uwiteka yicuza yuko yaremye abantu mu isi, bimuteraagahinda mu mutima.

7Uwiteka aravuga ati “Nzarimbura abantu naremye, mbatsembe mu isiuhereye ku muntu n'inyamaswa n'amatungo n'ibikururukan'inyoni n'ibisiga byo mu kirere, kuko nicujijeyuko nabiremye.”

8Ariko Nowa agiriraumugisha ku Uwiteka.

9Uru ni rwo rubyaro rwa Nowa. Nowa yariumukiranutsi, yatunganaga rwose mu gihe cye. Nowa yagendanaga n'Imana.

10Kandi yabyaye abahungu batatu, Shemu na Hamu na Yafeti.

11Kandi isi yari yononekaye mu maso y'Imana, yuzuyeurugomo.

12Imana ireba isi, ibona yuko yononekaye, kuko abafiteumubiribose bari bononnye ingeso zabo mu isi.

13Imana ibwira Nowa iti “Iherezo ry'abafiteumubiribose rije mu maso yanjye, kuko isi yuzuyeurugomoku bwabo, dore nzabarimburanan'isi.

14Nuko rero wibārize inkuge mu giti cyitwa goferu,ugabanyemo ibyumba,uyihomeubushishi imbere n'inyuma.

15Uyibāze utya:uburebure bw'umurambararo bw'iyo nkuge bube mikono magana atatu,ubugaribwayo bube mikono mirongo itanu,uburebure bw'igihagararo bwayo bube mikono mirongo itatu.

16Kandiuzacemo idirishya, rizaba irya mukonoumwe nuyirangiza hejuru,umuryango w'inkugeuzawushyire mu rubavurwayo. Uzayishyiremo amazu, iyo hasi n'iya kabiri hejuru yayo n'iya gatatu.

17Nanjye dore nzazanaumwuzūre w'amazi mu isi,urimbure ibifiteumubiribyose, birimoumwuka w'ubugingo,ubitsembe hasi y'ijuru, ibiri mu isi byose bipfe.

18Ariko nzakomeza isezerano ryanjye nawe,uzinjirane muri iyo nkuge n'abana bawe n'umugorewawe n'abakazana bawe.

19Kandi mu moko yose y'ibibaho bifiteumubiribyose,uzinjize muri iyo nkuge bibiri bibiri, ngoubirokorane nawe, bizaba ikigabo n'ikigore.

20Mu nyoni no mu bisiga nk'uko amoko yabyo ari, no mu matungo nk'uko amoko yayo ari, no mu bikururukahasi byose nk'uko amoko yabyo ari, bibiri by'amoko yose bizaze aho uri, kugirangoubirokore.

21Kandiuzijyanire mu biribwa byose,ubyihunikire bizabe ibyo kubatungana n'ibyo muri kumwe.”

22Nowa agenza atyo, ibyo Imana yamutegetse byose aba ari byo akora.