Intang 7:1-24 BYSB2001 - Bible AI

1Uwiteka abwira Nowa ati “Injirana mu nkuge n'abo mu nzu yawe mwese, kuko ari wowe nabonyeukiranuka mu maso yanjye muri iki gihe.

2Mu matungo yose no mu nyamaswa zose zitazira,ujyanemo birindwi birindwi, ibigabo n'ibigore, no mu nyamaswa zizira,ujyanemo ebyiri ebyiri, ingabo n'ingore,

3no mu nyoni n'ibisiga byo mu kirere,ujyanemo birindwi birindwi, ibigabo n'ibigore, kugirangourubyaro rwabyo ruzarokoke rube mu isi yose.

4Kuko iminsi irindwi nishira, nzashyanisha imvura mu isi, iminsi mirongo ine ku manywa na nijoro, nkarimbura ibifiteubugingo naremye byose, nkabitsemba mu isi.”

5Nowa akora byose, uko Uwiteka yabimutegetse.

6Ubwoumwuzūre w'amazi wabaga ku isi, Nowa yari amaze imyaka magana atandatu avutse.

7Nowa yinjirana muri iyo nkuge n'abana be n'umugorewe n'abakazana be, ngo aticwa n'amazi y'umwuzūre.

8Mu matungo, no mu nyamaswa zitazira, no mu zizira, no mu nyoni n'ibisiga, no mu bikururukahasi byose,

9bibiri bibiri birinjira bisanga Nowa mu nkuge, ikigabo n'ikigore, uko Imana yamutegetse.

10Maze iyo minsi irindwi ishize, amazi y'umwuzūre asandara mu isi.

11Mu mwaka wa magana atandatu w'ubukurubwa Nowa, mu kwezi kwa kabiri, ku munsi wako wa cumi n'irindwi, amasōko y'ikuzimuyose arazibuka, imigomero yo mu ijuru yose iragomororwa.

12Imvura imara iminsi mirongo ine igwa mu isi, ku manywa na nijoro.

13Kuri uwo munsi Nowa yinjirana muri ya nkuge na Shemu na Hamu na Yafeti abana be, n'umugorewe, n'abakazana be, uko ari batatu.

14Binjiranamo n'inyamaswa zose nk'uko amoko yazo ari, n'amatungo yose nk'uko amoko yayo ari, n'ibikururukahasi byose nk'uko amoko yabyo ari, n'ibisiga byose nk'uko amoko yabyo ari, n'inyoni zose n'ibifite amababa byose.

15Birinjira bisanga Nowa mu nkuge, bibiri bibiri mu bifiteumubiribyose birimoumwuka w'ubugingo.

16Ibyinjiye byari ikigabo n'ikigore byo mu bifiteumubiribyose, uko Imana yamutegetse. Uwiteka amukingiraniramo.

17Umwuzureumaramu isi iminsi mirongo ine, amazi aragwira aterura ya nkuge, ishyirwa hejuru y'isi.

18Amazi arakwira cyane arushaho kugwira cyane mu isi, ya nkuge ireremba ku mazi.

19Amazi arushaho gukwira cyane mu isi, imisozi miremire yose yo munsi y'ijuru ryose irarengerwa.

20Amazi agera mu kirere hejuru nka mikono cumi n'itanu, imisozi irarengerwa.

21Ibifiteumubiribyose byigenza ku isi birapfa,uhereye ku nyoni n'ibisiga, n'amatungo n'inyamaswa, n'ibikururukahasi byose n'abantu bose.

22Ibifiteumwuka w'ubugingo mu mazuru byose, ibiri ku butakabyose, birapfa.

23Ibifiteubugingo byose biri ku butakabirarimbuka,uhereye ku bantu n'amatungo, n'ibikururukan'inyoni n'ibisiga byo mu kirere, bitsembwa mu isi. Nowa wenyine arokokana n'ibyo yari kumwe na byo muri ya nkuge.

24Amazi amara iminsi ijana na mirongo itanu agikwiriye cyane mu isi.