1Imana yibuka Nowa n'ibifiteubugingo byose n'amatungo yose byari kumwe na we mu nkuge, Imana izanaumuyagaku isi amazi atangira gukama.
2Amasōko y'ikuzimuaraziba, imigomero yo mu ijuru iragomerwa, imvura iva mu ijuru iricwa.
3Amazi asubirayo, ava ku butakaubudasiba, ya minsi ijana na mirongo itanu ishize, amazi aragabanuka.
4Mu kwezi kwa karindwi, ku munsi wako wa cumi n'irindwi, ya nkuge ihagarara ku misozi ya Ararati.
5Amazi agabanukaubudasiba ageza ku kwezi kwa cumi, mu kwezi kwa cumi ku munsi wako wa mbere, impinga z'imisozi ziraboneka.
6Iminsi mirongo ine ishize, Nowa akingura idirishya ryo mu nkuge yabājije,
7yohereza igikona, kirajarajara, kugezaaho amazi yakamiye ku isi.
8Maze yohereza inuma kugirango amenye yuko amazi agabanutse ku isi.
9Maze ntiyabona aho ishinga ikirenge cyayo imugarukahoku nkuge, kuko amazi yari akiri ku isi yose, ayisingirizaukubokoarayenda, ayisubizamu nkuge.
10Asiba iminsi irindwi, yongera kohereza iyo numa kuva mu nkuge,
11igaruka aho ari nimugoroba, ifite ikibabi kibisi cy'umunzenze mu kanwa kayo, icyo yakuye ku giti. Bituma Nowa amenya yuko amazi agabanutse ku isi.
12Asiba indi minsi irindwi, yohereza ya numa, ntiyasubirakumugarukaho.
13Mu mwaka wa magana atandatu n'umwe, mu kwezi kwa mbere, ku munsi wako wa mbere, amazi akama mu isi. Nowa akurahoigipfundikiye ya nkuge, arareba, abonaubutakabwumye.
14Mu kwezi kwa kabiri, ku munsi wako wa makumyabiri n'irindwi, isi iruma.
15Imana ibwira Nowa iti
16“Sohokana mu nkuge n'umugorewawe n'abana bawe n'abakazana bawe.
17Kandiusohokane ibibaho byose muri kumwe, byo mu bifiteumubiribyose, inyoni n'ibisiga n'amatungo n'ibikururukahasi byose, kugirango bibyarire mu isi cyane byororoke bigwire mu isi.”
18Nowa asohokana n'abana be n'umugorewe n'abakazana be,
19amatungo yose n'inyamaswa zose n'ibikururukabyose, n'inyoni zose n'ibisiga byose, ibyigenza ku isi byose nk'uko amoko yabyo ari, bisohoka muri ya nkuge.
20Nowa yubakira Uwiteka igicaniro, atoranya mu matungo yose no mu nyamaswa zose zitazira no mu nyoni n'ibisiga bitazira, atambira kuri icyo gicaniro ibitambo byoswa.
21Uwiteka ahumurirwa n'umubabwe, Uwiteka aribwira ati “Sinzongeraukundi kuvumaubutakaku bw'abantu, kuko gutekereza kw'imitima y'abantu ari kubi,uhereye mu bwana bwabo, kandi sinzongera kwica ibifiteubugingo byose nk'uko nakoze.
22Isi ikiriho, ibiba n'isarura, n'imbeho n'ubushyuhe, n'impeshyi n'urugaryi, n'amanywa n'ijoro, ntibizashira.”