Intang 9:1-29 BYSB2001 - Bible AI

1Imana ihaumugisha Nowa n'abana be, irababwira iti “Mwororoke, mugwire, mwuzureisi.

2Inyamaswa zo mu isi zose n'inyoni n'ibisiga byo mu kirere byose bizabagiriraubwoba, bizabatinya. Murabihawe byo n'ibyuzuyeku butakabyose, n'amafi yo mu nyanja yose.

3Ibyigenza byose bifiteubugingo bizaba ibyokurya byanyu, mbibahaye byose nk'uko nabahaye ibimera bibisi.

4Ariko ntimukaryane inyama n'ubugingo bwayo, ni bwo maraso yayo. 15.23

5Kandi amaraso yanyu, amaraso y'ubugingo bwanyu, sinzabura kuyahorera. Nzayahorera inyamaswa zose kandiumuntu na we nzamuhoreraubugingo bw'umuntu, nzabuhorera undi muntu wese.

6Uvushije amaraso y'umuntu, amaraso ye azavushwan'abantu, kuko Imana yaremyeumuntu afite ishusho yayo.

7“Namwe mwororoke mugwire, mubyarire cyane mu isi, mugwiremo.”

8Imana ibwirana Nowa n'abana be iti

9“Ubwanjye nkomeje isezerano ryanjye namwe n'urubyaro rwanyu ruzakurikiraho,

10n'ibifiteubugingo byose muri kumwe, inyoni n'ibisiga n'amatungo, n'inyamaswa zo mu isi zose hamwe namwe, ibisohotse mu nkuge byose, inyamaswa zo mu isi zose.

11Ndakomeza isezerano ryanjye namwe: ibifiteumubiribyose ntibizongera kurimburwa n'amazi y'umwuzure, kandi ntihazabahoukundiumwuzureurimbura isi.”

12Imana iravuga iti “Iki ni cyo kimenyetso cy'isezerano nsezeranye namwe n'ibifiteubugingo byose muri kumwe, kugezaibihe byose.

13Nshyizeumuhetowanjye mu gicu, ni wo mukororombya,uzabaikimenyetso cy'isezerano ryanjye n'isi.

14Nuko ubwo nzajya nzana igicu hejuru y'isi,umukororombyauzabonekera muri cyo,

15nanjye nzajya nibuka isezerano riri hagati yanjye namwe n'ibibaho bifiteumubiribyose: amazi ntakongere kubaumwuzureurimbura ibifiteumubiribyose.

16Umukororombyauzabamu gicu, nanjye nzajya nywurebakugirango nibuke isezerano rihoraho ry'Imana n'ibibaho bifiteumubiribyose biri mu isi.”

17Imana ibwira Nowa iti “Icyo ni cyo kimenyetso cy'isezerano nakomeje riri hagati yanjye n'ibifiteumubiribyose biri mu isi.”

18Bene Nowa basohotse mu nkuge ni Shemu na Hamu na Yafeti. Hamu ni se wa Kanāni.

19Abo uko ari batatu ni bo Nowa yabyaye, ari bo bakomotsweho n'abakwiriye mu isi yose.

20Nowa atangira guhingaubutakaateramouruzabibu,

21anywa vino yarwo arasinda, yambariraubusamu ihema rye.

22Hamu se wa Kanāni abona se yambayeubusa, abibwira bene se bari hanze.

23Shemu na Yafeti bendaumwambaro bawushyira ku bitugu byabo bombi, bagenza imigongo batwikiraubwambure bwa se, kandi kuko bari bamuteyeimigongo ntibaroraubwambure bwe.

24Nowa arasinduka, amenya ibyoumuhererezi we yamugiriye.

25Aravuga ati
“Kanāni avumwe,
Azabeumugaragu w'abagaragu kuri bene se.”

26Kandi ati
“Uwiteka ahimbazwe,
Ni we Mana ya Shemu,
Kanāni abeumugaragu we.

27Imana yagure Yafeti,
Abe mu mahema ya Shemu,
Kanāni abeumugaragu we.”

28Hanyuma ya wa mwuzūre, Nowa amara imyaka magana atatu na mirongo itanu.

29Iminsi yose Nowa yaramye ni imyaka maganaurwenda na mirongo itanu, arapfa.