Intu 1:1-26 BYSB2001 - Bible AI

1Tewofilo we:
Muri cya gitabo cya mbere nanditse ibyo Yesu yabanje gukorano kwigisha byose,

2kugezaku munsi yazamuriwemu ijuru amaze gutegeka intumwa yatoranije, azitegekesha Umwuka Wera.

3Amaze kubabazwa ababonekera ari muzima, atanga ibimenyetso byinshi, agumya kubabonekera mu minsi mirongo ine avuga iby'ubwami bw'Imana.

4Nuko abateraniriza hamwe, abategeka kutavai Yerusalemu ati “Ahubwo murindire ibyo Data yasezeranije, ibyo nababwiye:

5kuko Yohana yabatirishaga amazi, ariko mwebweho mu minsi mike muzabatirishwa Umwuka Wera.”

6Nuko bamaze guterana baramubazabati “Mbese Mwami, iki ni cyo gihe wenda kugaruriramoubwami mu Bisirayeli?”

7Arabasubizaati “Si ibyanyu kumenya iby'iminsi cyangwa ibihe Data yagennye, niubutware bwe wenyine.

8Icyakora muzahabwa imbaraga Umwuka Wera nabamanukira, kandi muzabaabagabo bo kumpamya i Yerusalemu n'i Yudayayose n'i Samariya, no kugezaku mpera y'isi.”

9Amaze kuvugaatyo azamurwa bakimureba, igicu kiramubakingiriza.

10Bakiraramye batumbira mu ijuru akigenda, abagabo babiri barababonekera bahagaze iruhande rwabo, bambaye imyenda yera.

11Barababaza bati “Yemwe bagabo b'i Galilaya, ni iki gitumye muhagaze murebamu ijuru? Yesuubakuwemoakazamurwa mu ijuru, azaza atyo nk'uko mumubonye ajya mu ijuru.”

12Basubirai Yerusalemu bavuye ku musoziwitwa Elayono, uri bugufibw'i Yerusalemu nk'urugendo rwo kugendwa ku isabato.

13Basohoyeyo barurirabajya mu cyumba cyo hejuru, aho Petero na Yohana na Yakobo, na Andereya na Filipo na Toma, na Barutolomayo na Matayo na Yakobo mwene Alufayo, na Simoni Zelote na Yuda mwene Yakobo babaga.

14Abo bose hamwe n'abagore na Mariya nyina wa Yesu na bene se, bakomezaga gusenganaumutimauhuye.

15Muri iyo minsi Petero ahagaze hagati ya bene Data, (umubarew'abantu bose bari bahateraniye bari nk'ijana na makumyabiri), aravuga ati

16“Bagabo bene Data, ibyanditswe byari bikwiriye gusohora, ibyo Umwuka Wera yahanuriyemu kanwa ka Dawidi kuri Yuda wayoboye abafashe Yesu,

17kuko yari yarabazwe muri twe, agahabwaumugabane w'uyu murimo.”

18(Kandi uwo muntu, amaze kuguraisambu ku byo yahawe ho igihembo cyo gukiranirwa kwe, agwa yubamye araturika, amara ye yose arataraka.

19Bimenyekana mu batuye i Yerusalemu bose, ni cyo cyatumye iyo sambu mu rurimirwabo bayita Akeludama, risobanurwa ngo “Isambu y'amaraso.”)

20“Ndetse byanditswe mu gitabo cya Zaburi ngo
‘Iwe hasigareubusa,
Kandi he kugiraundiuhaba.’
Kandi ngo
‘Ubusonga bwe bugabane undi.’

21“Nuko muri abo twagendanaga iteka, ubwo Umwami Yesu yari akiri muri twe,

22uhereye ku kubatiza kwa Yohanaukageza ku munsi Yesu yadukuriwemo azamuwe, bikwiriye ko umwe abaumugabohamwe natwe wo guhamya kuzukakwe.”

23Bahitamo babiri, umwe ni Yosefu witwaga Barisaba, uwo bahimbye Yusito, undi ni Matiyasi.

24Barasenga bati “Mwami Mana,umenya imitima y'abantu bose, werekane uwoutoranije muri aba bombi

25abe intumwa, ahabwe uyu murimoYuda yataye akajya ahe.”

26Barabafindira,ubufindo bufataMatiyasi. Nuko abaranwa n'intumwa cumi n'imwe.

© Bible Society of Rwanda, 2001
div>