1Harihoumuntu w'i Kayisariya witwaga Koruneliyo,umutwareutwaraumutwe w'abasirikare wo mu ngabo zitwa Italiyana.
2Yariumuntu w'umunyadini wubahana Imana n'abo mu rugo rwe bose, wagiriraga abantuubuntu bwinshi, agasenga Imanaubudasiba.
3Abona ku mugaragaro mu iyerekwa marayika w'Imana yinjiye iwe nko mu isaha ya cyenda y'umunsi, aramuhamagara ati “Koruneliyo.”
4Aramutumbira, aramutinya, aramubazaati “Ni iki Mwami?”
Aramusubizaati “Gusenga kwawe n'ubuntu bwawe byazamukiyekubaurwibutso imbere y'Imana.
5Kandi none tuma abantu i Yopa,utumireumuntu witwa Simoni wahimbwe Petero.
6Acumbitse kwa Simoni w'umuhazi,urugorwe ruri iruhande rw'inyanja.”
7Marayika wavuganaga na we amaze kugenda, ahamagara abagaragu be babiri, n'umusirikare w'umunyadini wo mu bamukorera iteka,
8amaze kubabwira ibyo byose, abatuma i Yopa.
9Bukeyebw'aho bakiri mu nzira benda gusohora mu mudugudu, Petero ajya hejuru y'inzu gusenga nko mu isaha ya gatandatu.
10Arasonza ashaka kurya, bakibyitegura aba nk'urota
11abona ijuru rikingutse, maze ikintu kiramanuka gisa n'umwenda w'umukomahasi, gifashwe ku binyita bine kijya hasi.
12Harimo inyamaswa z'amoko yose zigenza amaguru ane, n'ibikururukahasi byose, n'ibigurukamu kirere byose.
13Ijwi riramubwira riti “HagurukaPetero,ubageurye.”
14Petero ati “Oya Mwami, kuko ntigeze kurya ikizira cyangwa igihumanya.”
15Iryo jwi rimusubizaubwa kabiri riti “Ibyo Imana ihumanuye wibyita ibizira.”
16Biba bityo gatatu, icyo kintu giherako gisubizwa mu ijuru.
17Petero agishidikanya mu mutimawe uko ibyo yeretswe bisobanurwa, abantu batumwe na Koruneliyo bamaze kubazainzu ya Simoni iyo ari yo, bahagarara ku irembo,
18barahamagara babaza yuko Simoni wahimbwe Petero acumbitsemo.
19Petero agitekereza ibyo yeretswe, Umwuka aramubwira ati “Dore abantu batatu baragushaka.
20Hagurukaumanukeujyane na boudashidikanya, kuko ari jyeubatumye.”
21Petero aramanuka asanga abo bantu arababwira ati “Ni jyewe uwo mushaka, mwazanywe n'iki?”
22Baramusubizabati “Koruneliyoumutwareutwaraumutwe w'abasirikare ijana,umuntuukiranuka wubahaImana,ushimwa n'ubwoko bwose bw'Abayuda, yabwirijwe na marayika wera kugutumira, ngo uze iwe yumve amagambo yawe.”
23Nuko arabinjiza arabacumbikira.
Bukeyebw'aho Petero arahagurukaavanayo na bo, na bene Data bamwe b'i Yopa na bo bajyana na we.
24Bukeyebagera i Kayisariya, basanga Koruneliyo abategereje, yateranije bene wabo n'incuti z'amagara.
25Petero agiye kwinjira, Koruneliyo aramusanganira, yikubitaimbere y'ibirenge bye, aramuramya.
26Ariko Petero aramuhagurutsa ati “Haguruka, nanjye ndiumuntu nkawe.”
27Bakivuganaarinjira, asanga abantu benshi bahateraniye
28arababwira ati “Muzi yuko kizira ko Umuyudayifatanya n'uw'ubundi bwoko cyangwa ko amugenderera, ariko jyeweho Imana yanyeretse ko ntagiraumuntu nita ikizira cyangwa igihumanya.
29Ni cyo cyatumye ntanga kuza ntumiwe. None ndababaza icyo muntumiriye.”
30Koruneliyo ati “Dore uyu niumunsi wa kane,uhereye ubwo nari ndi mu nzu yanjye nsenga magingo aya ari yo saa cyenda, nukoumuntu ahagarara imbere yanjye yambaye imyenda irabagirana,
31arambwira ati ‘Koruneliyo, gusenga kwawe kwarumviswe, n'ubuntu bwawe bwibutsweimbere y'Imana.
32Nuko tuma i Yopa,utumireyo Simoni wahimbwe Petero, acumbitse kwa Simoni w'umuhazihafi y'inyanja.’
33Uwo mwanya ndagutumira, nawe wakoze neza ubwo uje. Nuko none turi hano twese imbere y'Imana, dushaka kumva ibyo Umwami Imana yagutegetse kutubwira.”
34Petero aterura amagambo ati “Niukurimenye yuko Imana itarobanura ku butoni,
35ahubwo mu mahanga yoseuyubahaagakora ibyo gukiranuka iramwemera.
36Ijambo ry'ubutumwa bwiza bw'amahoro Imana yatumye ku bana ba Isirayeli ivugishije Yesu, ari we Mwami wa bose,
37iryo jambo murarizi ryamamaye i Yudayahose, rihereye i Galilaya hanyuma y'umubatizo Yohana yabwirizaga,
38ni irya Yesu w'i Nazareti, uko Imana yamusutseho Umwuka Wera n'imbaraga, akagenda agirira abantu neza, agakiza abo Satani atwaza igitugu, kuko Imana yari iri kumwe na we.
39Natwe turi abagabo bo guhamya ibyo yakoreye mu gihugu cy'Abayuda byose n'i Yerusalemu: uwo bamwicishije kumubamba ku giti,
40ariko Imana imuzuraku munsi wa gatatu, imwerekana ku mugaragaro.
41Icyakora ntiyamweretse abantu bose, ahubwo yamweretse abagabo yatoranije bitari byaba, ni twebwe abasangiraga na we amaze kuzuka.
42Adutegeka kubwiriza abantu no guhamya ko ari we Imana yategetse kuba Umucamanza w'abazima n'uw'abapfuye.
43Abahanuzi bose baramuhamije, bavuga yukoumwizera wese azababarirwa ibyaha ku bw'izina rye.”
44Petero akivuga ibyo, Umwuka Wera amanukiraabumvise ayo magambo bose.
45Abizeye bo mu bakebwe bajyanye na Petero barumirwa bose, kuko n'abanyamahanga na bo bahawe Umwuka Wera akaba abasutsweho,
46kuko bumvise bavuga izindi ndimi bahimbaza Imana. Maze Petero arababaza ati
47“Aba ngaba bahawe Umwuka Wera nkatwe, ni ndeubasha kubimaamazi ngo batabatizwa?”
48Ategeka ko babatizwa mu izina rya Yesu Kristo. Baherako baramwinginga ngo amareyo iminsi.