1Nuko muri icyo gihe Umwami Herode afatira abo mu Itorero bamwe kubagirira nabi.
2Yicisha Yakobo inkota, mwene se wa Yohana.
3Abonye ko anejeje Abayuda, ariyongeza afata na Petero. Icyo gihe hari mu minsi y'imitsima idasembuwe.
4Amaze kumufataamushyira mu nzu y'imbohe, amuha abasirikare cumi na batandatu kumurinda bane bane, agira ngo azamushyīre abantu Pasika ishize.
5Nuko Petero arindirwa mu nzu y'imbohe, ariko ab'Itorero bagiraumwete wo kumusabira ku Mana.
6Herode araye ari bumusohore, iryo joro Petero yari asinziriye hagati y'abasirikare babiri, aboheshejwe iminyururuibiri, abarinzi na bo bari ku rugi barinda inzu y'imbohe.
7Nuko marayika w'Umwami Imana ahagarara aho,umucyo waka mu nzu, marayika akoma Petero mu mbavu aramukangura ati “Byuka n'ingoga.”Iminyururuimuva ku maboko iragwa.
8Marayika aramubwira ati “Kenyeraukwete inkweto zawe.”Abigenza atyo. Arongera aramubwira ati “Wifubikeumwitero wawe,unkurikire.”
9Arasohoka aramukurikira, ariko ntiyamenya ibyo marayika akoze ko ari iby'ukuri, ahubwo agira ngo abirose mu nzozi.
10Banyuze ku barinzi ba mbere no ku ba kabiri, bagera ku irembo rikingishijweurugirw'icyuma rijya mu murwa. Rurabīkinguriraubwarwo barasohoka banyura inzira imwe, uwo mwanya marayika amusigaaho.
11Petero agaruyeumutimaaribwira ati “Noneho menye by'ukuriyuko Umwami Imana yatumye marayika wayo, ikankura mu maboko ya Herode, ikankiza ibyoubwoko bw'Abayuda bwategerezaga byose.”
12Akibitekereza atyo, asohora kwa Mariya nyina wa Yohana wahimbwe Mariko, aho abantu benshi bari bateraniye basenga.
13Petero akomanga ku rugi rw'irembo,umujawitwaga Rode ajya kubyumva.
14Amenya ijwi rya Petero, ibinezaneza bimubuzagukingura, nuko yirukanka asubiramu nzu ababwira yuko Petero ahagaze ku irembo.
15Baramusubizabati “Urasaze!”Ariko akomeza guhamya ko ari koko. Bati “Ahubwo ni marayika we.”
16Ariko Petero akomeza gukomanga, bakinguye basanga ari we koko barumirwa.
17Arabamama, abasobanurirauko Umwami Imana yamukuyemu nzu y'imbohe, arababwira ati “Mubitekerereze Yakobo na bene Data bandi.”Arasohoka ajya ahandi.
18Bukeyeabasirikare bashiguka imitima cyane, bananirwa kumenya uko Petero yabaye.
19Herode na we amushatse aramuburaabaza abo barinzi, ategeka ko babīca. Ava i Yudayaajya i Kayisariya, aba ari ho aba.
20BukeyeHerode arakarira ab'i Tiro n'i Sidoni, ariko bahuza inama baramusanga, bahongera Bulasitoumutware w'abashashi b'umwami, basaba amahoro kuko igihugu cyabo cyahahaga mu cy'Umwami Herode.
21Nuko ku munsi wategetswe Herode yambara imyenda y'ubugabe, yicara ku ntebe y'ubwami arabaganirira.
22Abantu barasakuza bati “Yemwe noneho ni ijwi ry'Imana, si iry'umuntu!”
23Ariko muri ako kanya marayika w'Umwami Imana aramukumbanya kuko adahaye Imana icyubahiro, aherako agwa inyoumwukaurahera.
24Ariko ijambo ry'Imana riragwira riramamara.
25Kandi Barinaba na Sawuli bamaze kubashyikiriza za mfashanyo bahawe, bava i Yerusalemu basubirayo, bajyana Yohana wahimbwe Mariko.