1Pawulo na Barinaba bari muri Ikoniyo binjirana mu isinagogi y'Abayuda, bavuga amagambo atuma Abayuda n'Abagiriki benshi cyane bizera.
2Ariko Abayuda batizeye boshya imitima y'abanyamahanga, bayangisha bene Data.
3Nuko bamara iminsi myinshi bavuga bashize amanga, biringiye Umwami Yesuuhamya ijambo ry'ubuntu bwe, abaha gukoraibimenyetso n'ibitangaza.
4Ariko abantu bo muri uwo mudugudubirema ibice, bamwe bajya ku Bayuda, abandi bajya ku ntumwa.
5Aho bigeze abanyamahanga n'Abayuda, na bo hamwe n'abatware babo bagerageza guteraintumwa, ngo bazigirire nabi no kubicisha amabuye,
6ariko zirabimenya zihungira i Lusitira n'i Derube, imiduguduy'i Lukawoniyo, no mu gihugu gihereranye na ho,
7zigumayozibwira abantuubutumwa bwiza.
8I Lusitira harihoumuntu wavutse aremaye ibirenge, ntabwo yari yarigeze atambuka.
9Uwo yumvise Pawulo avuga na we amuhanze amaso, abona ko afite kwizera kwamuhesha gukizwa.
10Avuga ijwi rirenga ati “Byukauhagarike ibirenge byawe weme.”Arabambaduka aratambuka.
11Abahateraniye babonye icyo Pawulo akoze, bavuga ijwi rirenga mu Runyalukayoniya bati “Imana zitumanukiyemo zishushanije n'abantu.”
12Maze Barinaba bamwita Zewu, na Pawulo bamwita Herume, kuko ari we warushaga kuvuga.
13Nukoumutambyi wa Zewu, ari yo yari ifiteurusengero rwayo imbere y'umudugudu, azana amapfizi yambaye imyishywa ku irembo ry'umudugudu, ashaka gutamba igitambo we na rubanda rwari ruhari.
14Ariko intumwa Barinaba na Pawulo babyumvise bashishimura imyenda, baturumbukiramuri rubanda bavuga ijwi rirenga bati
15“Mwa bagabo mwe, ni iki gitumye mugiramutyo? Natwe turi abantu buntu, tumezenkamwe kandi turababwiraubutumwa bwiza, ngo murekeibyo bitagira icyo bibamarira muhindukirire Imana ihoraho, yaremye ijuru n'isi n'inyanja n'ibirimo byose,
16ari na yo yakundiye amahanga yose mu bihe byashize kugendera mu migenzo yayo.
17Ariko ntiyīrekeraho itagira icyo kuyihamya, kuko yabagiriraga neza mwese, ikabavubiraimvura yo mu ijuru, ikabaha imyaka myiza ikabahaza ibyokurya, ikuzuzaimitima yanyuumunezero.”
18Bamaze kuvugaibyo, babuza rubanda gutamba ibitambo ariko bibaruhijecyane.
19Ariko Abayuda bavuye muri Antiyokiya no muri Ikoniyo baraza boshya rubanda, batera Pawulo amabuye, bamukurubanira inyuma y'umudugudubibwira ko yapfuye.
20Abigishwa bamugose, arabyuka asubiramu mudugudu. Bukeyebwaho avayo, ajyana na Barinaba i Derube.
21Bamaze kubwira abantuubutumwa bwiza muri uwo muduguduno guhindura benshi abigishwa, basubirai Lusitira no muri Ikoniyo no mu Antiyokiya,
22bakomeza imitima y'abigishwa, babahugurango bagumirize kwizera. Bababwirauburyo dukwiriye guca mu makuba menshi, niba dushaka kwinjira mu bwami bw'Imana.
23Nuko bamaze kubatoraniriza abakuru mu matorero yose, basenga biyirizaubusa, babaragiza Umwami Yesu uwo bizeye.
24Banyura i Pisidiya bagera i Pamfiliya.
25Bamaze kuvugaijambo ry'Imana i Peruga, baramanuka bajya muri Ataliya.
26Batsukiraaho barambuka bafata mu Antiyokiya, aho bari bararagirijweubuntu bw'Imana ku bw'umurimobarangije.
27Bagezeyo bateranya Itorero, babatekerereza ibyo Imana yakoranye na bo byose, n'uko yugururiyeabanyamahanga irembo ryo kwizera.
28Bamarayo iminsi myinshi bari hamwe n'abigishwa.