Intu 15:1-41 BYSB2001 - Bible AI

1Nuko abantu bamwe bavuye i Yudayabigishaga bene Data bati “Nimudakebwa nk'ukoumugenzo wa Mose uri, ntimubasha gukizwa.”

2Habaho impaka nyinshi n'imburanya kuri Pawulo na Barinaba n'abo bantu, maze bene Data bahuza inama yo gutumaPawulo na Barinaba n'abandi muri bo, kujya i Yerusalemu ku ntumwa n'abakuru kugirango bajye inama y'izo mpaka.

3Abo bamaze guherekezwa n'Itorero banyura i Foyinike n'i Samariya, basobanurirabene Datauburyo abanyamahanga bahindukiriye Imana. Ibyo bituma bose banezerwaumunezero mwinshi.

4Basohoye i Yerusalemu, ab'Itorero n'intumwa n'abakuru barabākīra. Nuko na bo babatekerereza ibyo Imana yakoranye na bo byose.

5Ariko bamwe bo mu gice cy'Abafarisayo bizeye barahaguruka, bavuga yuko abanyamahanga bakwiriye gukebwa no gutegekwa kwitondera amategeko ya Mose.

6Intumwa n'abakuru bateranira kujya inama y'ayo magambo.

7Habaho imburanya nyinshi, maze Petero arahaguruka, arababwira ati “Bagabo bene Data, muzi yuko kera Imana yantoranyije muri mwe, kugirango akanwa kanjye abe ari ko abanyamahanga bumvamo ijambo ry'ubutumwa bwiza bizere.

8Imana irondōra imitima y'abantu yarabahamije, ubwo yabahaye Umwuka Wera nk'uko yamuduhayenatwe.

9Ntiyashyiraho itandukaniro ryacu na bo, ahubwo yogesheje imitima yabo kwizera.

10Nuko ni iki gitumye mugerageza Imana, mwikoreza abigishwa imitwaro ba sogokuruzabatashoboye kwikorera, ndetse natwe ni uko?

11Ahubwo twizera yukoubuntu bw'Umwami Yesu ari bwo buzadukiza, nk'uko na bo bazakizwa na bwo.”

12Abahateraniye bose barahora, bumva uko Barinaba na Pawulo babatekerereza ibimenyetso n'ibitangaza byose Imana yabahaye gukoramu banyamahanga.

13Barangije kuvugaYakobo aravuga ati “Bagabo bene Data, munyumve.

14Simoni yabatekerereje uko Imana yatangiye kugenderera abanyamahanga, kubatoranyamoubwoko bwo kūbaha izina ryayo.

15Amagambo y'abahanuzi ahura n'ibyo nk'uko byanditswe ngo

16‘Hanyuma y'ibyo nzahindukira,
Nongere nubakeinzu ya Dawidi yaguye,
Nzasana ahasenyutse hayo nyihagarike,

17Kugirango abantu basigaye bashakane Uwiteka,
N'abanyamahanga bose bitirirwe izina ryanjye.

18Ni ko Uwiteka avuga, ari weukoraibyo byose,
Abimenyeuhereye kera kose.’

19“Ni cyo gitumye ku bwanjye ntegeka ko turekakurushyaabo mu banyamahanga bahindukirira Imana,

20ahubwo tubandikire ngo bareke ibihumanya by'ibishushanyo bisengwa, no gusambana, n'ibinizwe, n'amaraso,

21kukouhereye kera kose Mose afite mu miduguduyose ababwiriza ibye, bisomerwa mu masinagogi ku masabato yose.”

22Maze intumwa n'abakuru hamwe n'ab'Itorero bose bashima gutoranya abagabo muri bo: ni Yuda witwaga Barisaba na Sila, abantu bakomeye muri bene Data ngo babatumanena Pawulo na Barinaba muri Antiyokiya.

23Bandikaurwandiko bararubaha, rwanditsemo ngo
“Intumwa na bene Data bakuru turabatashya, bene Data bo mu banyamahanga bari muri Antiyokiya n'i Siriya n'i Kilikiya.

24Kuko twumvise yuko abantu bavuye muri twe bababwiye amagambo yo guhagarika imitima yanyu, no kuyitera gushidikanya kandi tutabibategetse,

25twashimye guhuzainama yo gutoranya aba bagabo no kubabatumanaho, n'abo dukunda Barinaba na Pawulo,

26abantu bahaze amagara yabo ku bw'izina ry'Umwami wacu Yesu Kristo.

27Nuko dutumye Yuda na Sila, na boubwabo bazababwira n'ururimibimwe n'ibi.

28Umwuka Wera hamwe natwe, twashimye kutabīkoreza undi mutwaro wose keretse ibi bikwiriye:

29kwirinda inyama zaterekerejwe ibishushanyo bisengwa, n'amaraso, n'ibinizwe, no gusambana. Ibyo nimubyirinda muzabamukozeneza. Nuko murabeho.”

30Nuko bamaze gusezererwa baramanuka bajya muri Antiyokiya, bateranya Itorero babahaurwandiko.

31Barusomye bishimira uko guhugurwa.

32Yuda na Sila kuko na bo bari abahanuzi, bahugūza bene Data amagambo menshi barabakomeza.

33Bamaze iminsi bene Data babasezerera amahoro, ngo basubireku babatumye. [

34Ariko Sila we ashima gusigarayo.]

35Pawulo na Barinaba na bo baguma muri Antiyokiya, bigisha abantu bababwira ijambo ry'Umwami Yesu, bafatanyije n'abandi benshi.

36Hashize iminsi Pawulo abwira Barinaba ati “Dusubiretugenderere bene Data bo mu miduguduyose, aho twavuze ijambo ry'Umwami Yesu tumenye uko bameze.”

37Barinaba ashaka kujyana na Yohana witwaga Mariko,

38ariko Pawulo ntiyashima kumujyana, kuko yabahanye i Pamfiliya ntajyane na bo mu murimo.

39Nuko bagira intonganya nyinshi bituma batandukana, Barinaba ajyana Mariko atsukiraho, arambuka afata i Kupuro.

40Pawulo na we atoranya Sila, avayo bene Data bamaze kumuragizaubuntu bw'Umwami Yesu.

41Anyura i Siriya n'i Kilikiya, akomeza amatorero.

© Bible Society of Rwanda, 2001
/div>