Intu 16:1-40 BYSB2001 - Bible AI

1Nuko agera i Derube n'i Lusitira. Hariyoumwigishwa witwaga Timoteyoumwana w'Umuyudakazi wizeye, ariko se yari Umugiriki.

2Yashimwaga na bene Data b'i Lusitira n'abo muri Ikoniyo,

3uwo Pawulo ashaka ko bajyana. Nuko aramujyana aramukebaku bw'Abayuda bari bahari, kuko bose bari bazi yuko se ari Umugiriki.

4Bakinyura mu mudugudu, bagenda babwira ab'aho ibyo intumwa n'abakuru b'i Yerusalemu bategetse ngo babyitondere.

5Nuko amatorero akomerera mu byo kwizera,umubarewaboukomeza kugwira iminsi yose.

6Bukeyebanyura mu gihugu cy'i Furugiyan'i Galatiya, babuzwa n'Umwuka Wera kuvugaijambo ry'Imana muri Asiya.

7Bageze ahabangikanye n'i Musiya, bagerageza kujya i Bituniya, ariko Umwuka wa Yesu ntiyabakundira.

8Nuko banyura i Musiyabagera i Tirowa.

9Nijoro Pawulo ararota, abonaumugabow'Umunyamakedoniya ahagaze amwinginga ati “Ambuka uze i Makedoniyaudutabare.”

10Amaze kurotaizo nzozi, uwo mwanya dushaka kujya i Makedoniya, kuko tumenye yuko Imana iduhamagariye kubabwiraubutumwa bwiza.

11Nuko dutsukirai Tirowa, turaromboreza tujya i Samotirake, bukeyebwaho tugerai Neyapoli,

12tuvayotugerai Filipi, niumuduguduwa mbere wo mu ntara y'i Makedoniya wubatswe n'Abaroma bahimukiye. Tumaraiminsi muri uwo mudugudu.

13Ku munsi w'isabato tuva mu mudugudutujya ku mugeziinyuma y'irembo, dukekayuko hariho ahantu ho gusengera. Turicara tuvuganan'abagore bahateraniye.

14Umugorewitwa Ludiyawaguragaimyenda y'imihengeri, wo mu muduguduwitwa i Tuwatira, wubahaga Imana aratwumva. Umwami Yesu amwugururiraumutima, kugirango yite ku byo Pawulo yavugaga.

15Amaze kubatizanywa n'abo mu rugo rwe, aratwinginga ati “Nimuba mubonye ko nizeye Umwami Yesu by'ukuri, nimuze iwanjye mucumbikeyo.”Araduhata.

16Bukeyetujya aho basengera, duhuran'umujauragurautewena dayimoni, yungukiraga ba shebuja cyane n'ingemu.

17Uwo akurikira Pawulo natwe arasakuza ati “Aba bantu ni abagaragu b'Imana Isumbabyose, kandi barababwira inzira y'agakiza.”

18Iminsi myinshi agumya kubigenza atyo. Ariko Pawulo abonye ko amurembeje, arahindukiraabwira dayimoni ati “Ndagutegetse mu izina rya Yesu Kristo, muvemo!”Amuvamomuri ako kanya.

19Ba shebuja babonye yuko nta ndamu bakimutezeho, bafata Pawulo na Sila barabakurubanababajyana no mu iguriroku batware,

20babashyira abacamanza bati “Aba Bayuda bahagarika imitima cyane y'abo mu muduguduwacu,

21kandi bigisha imigenzo tuzirakwemera cyangwa kuyikora kuko turi Abaroma.”

22Abari bahateraniye babahagurukirira icyarimwe, abacamanza babatanyagurizaimyenda, bategeka ko babakubitainkoni.

23Bamaze kubakubitainkoni nyinshi babashyira mu nzu y'imbohe, bategekaumurinzi kubarinda cyane.

24Na we ategetswe atyo, abajugunya mu nzu yo hagati, akomeza amaguru yabo mu mbago.

25Ariko mu gicuku Pawulo na Sila barasenga baririmbira Imana, izindi mbohe zirabumva.

26Uwo mwanya habaho igishyitsi cyinshi, imfatiro z'inzu ziranyeganyega, inzugi zose ziherako zirakinguka, iminyururuya bose iradohoka.

27Uwo murinzi arakanguka, abonye inzugi z'inzu y'imbohe zikingutse agira ngo imbohe zacitse, akura inkota ye.

28Nuko agiye kwiyahura Pawulo avuga ijwi rirenga ati “Wikwigirira nabi twese turi hano.”

29Atumiraitabaza, aturumbukiramu nzu ahindaumushyitsi, yikubitaimbere ya Pawulo na Sila,

30maze arabasohokana arababaza ati “Batware nkwiriye gukorante ngo nkire?”

31Baramusubizabati “Izere Umwami Yesu,urakiraubwawe n'abo mu rugo rwawe.”

32Bamubwira ijambo ry'Umwami Yesu n'abo mu rugo rwe bose.

33Mu gicuku cy'iryo joro arabajyana abuhagira inguma, aherako abatizanywa n'abe bose.

34Arabazamura abajyana iwe arabagaburira, yishimana cyane n'abo mu rugo rwe bose kuko yizeye Imana.

35Ijoro rikeye ba bacamanza batuma abasirikare babo bati “Rekura abo bantu.”

36Umurinzi w'inzu y'imbohe abwira Pawulo ayo magambo ati “Abacamanza baratumye ngo murekurwe. Nuko rero nimusohoke mugende amahoro.”

37Ariko Pawulo arabasubizaati “Badukubitiye imbere y'abantu nta rubanza rwadutsinze kandi turi Abaroma, badushyira mu nzu y'imbohe. None barashaka kudukuramorwihishwa? Reka da! Ahubwo abe ari bo bazaubwabo badusohore.”

38Ayo magambo abasirikare bayabwira abacamanza. Bumvise yuko ari Abaroma baratinya,

39baraza babasaba imbabazi, barabasohora babasaba kuva muri uwo mudugudu.

40Bamaze gusohoka mu nzu y'imbohe binjira mwa Ludiya, babona bene Data barabahugura, baragenda.

© Bible Society of Rwanda, 2001
/div>