Intu 17:1-34 BYSB2001 - Bible AI

1Banyura muri Amfipoli no muri Apoloniya bagera i Tesalonike, hariho isinagogi y'Abayuda.

2Nuko Pawulo nk'uko yamenyereye yinjira muri bo, ajya impaka na bo mu byanditswe ku masabato atatu,

3abibasobanuriraabamenyesha yuko Kristo akwiriye kubabazwa no kuzukamu bapfuye, kandi ati “Yesu uwo mbabwira ni we Kristo.”

4Bamwe muri bo barabyemera bifatanya na Pawulo na Sila, n'Abagiriki bubahaImana benshi na bo ni uko, n'abagore b'icyubahiro batari bake.

5Ariko Abayuda bagira ishyari, bajyana abagabo babi b'inzererezi ziba mu magurirobateranya igitero, batera imidugararo mu mudugudu, batera inzu ya Yasoni bashaka gukuramoPawulo na Sila, ngo babashyire imbere y'abantu.

6Bababuze bakurubanaYasoni na bene Data bamwe, babajyana imbere y'abatwaraumudugudu, barasakuza bati “Abubitse ibihugu byose baje n'ino,

7Yasoni arabacumbikira. Aba bose bagomeye amategeko ya Kayisari, bavuga ko hariho undi Mwami witwa Yesu.”

8Abatwaraumuduguduna rubanda bumvise ibyo, bahagarika imitima.

9Nuko baka Yasoni n'abandi ingwate, barabarekura.

10Uwo mwanya muri iryo joro bene Data bohereza Pawulo na Sila i Beroya. Basohoyeyo binjira mu isinagogi y'Abayuda.

11Ariko abo bo bari beza kurutaab'i Tesalonike, kuko bakīranye ijambo ry'Imanaumutimaukunze, bashaka mu byanditswe iminsi yose kugirango bamenye yuko ibyo bababwiye ari iby'ukurikoko.

12Nuko benshi muri bo barizera, n'abagore b'icyubahiro b'Abagiriki, n'abagabo batari bake.

13Ariko Abayuda b'i Tesalonike bamenye yuko ijambo ry'Imana rivugwa na Pawulo i Beroya, na ho bajyayo boshya rubanda, barababangisha.

14Uwo mwanya bene Data bohereza Pawulo ngo aveyo ajye ku nyanja, ariko Sila na Timoteyo basigarayo.

15Nuko abaherekeje Pawulo bamujyana mu Atenayi. Amaze kubategeka kubwira Sila na Timoteyo ngo bamukurikire vuba cyane, basubirayo.

16Ariko Pawulo akibarindiriye muri Atenayi ahagarikaumutimacyane, kuko abonye uwo muduguduwuzuyeibishushanyo bisengwa.

17Nuko agira impaka mu isinagogi y'Abayuda n'abubahaImana, kandi no mu iguriroiminsi yose ajya impaka n'abamusangaga.

18Bamwe mu banyabwenge bitwa Abepikureyo, n'abandi bitwa Abasitoyiko bahura na we. Bamwe muri bo barabazanya bati “Uyu munyamagambo arashaka kuvugaiki?”
Abandi bati “Ubanza ariuwigisha abantu imana z'inzaduka.”(Babivugiyebatyo kuko yavugagaubutumwa bwiza bwa Yesu n'ubwo kuzuka.)

19Baramufatabamujyana muri Areyopago baramubazabati “Mbese twashobora kumenya izo nyigisho nshyauvugaizo ari zo?

20Kouzanye amagambo y'inzaduka mu matwi yacu! Nuko rero turashaka kuyamenya ayo ari yo.”

21Kuko Abanyatenayi bose n'abasuhukebaho batagiraga icyo bakora, keretse gushyushyainkuru no kumva ibyadutse.

22Nuko Pawulo ahagarara hagati ya Areyopago aravuga ati “Bagabo b'Abanyatenayi, mbonye muri byose ko mukabije kwibanda mu by'idini.

23Ubwo nagendagendaga nitegereza ibyo musenga, nasanze igicaniro cyanditsweho ngo ‘ICY'IMANA ITAMENYWA.’Nuko iyo musenga mutayizi ni yo mbabwira.

24Imana yaremye isi n'ibiyirimo byose, Iyo kuko ari yo Mwami w'ijuru n'isi, ntiba mu nsengero zubatswe n'abantu,

25kandi ntikorerwa n'amaboko y'abantu nk'ugiraicyo akennye, kuko ari yo yahaye boseubugingo no guhumekan'ibindi byose.

26Kandi yaremye amahanga yose y'abantu bakomoka ku muntu umwe, ibakwiza mu isi yose. Ni na yo yashyizeho ibihe by'imyaka ko bikuranwa uko yategetse, igabaniriza abantu ingabano z'aho batuye,

27kugirango bashake Imana ngo ahari babashe kuyibona bakabakabye, kandi koko ntiri kure y'umuntu wese muri twe,

28kuko ari muri yo dufiteubugingo bwacu, tugenda turiho, nk'uko bamwe bo mu bahimbyi b'indirimbo banyu bavuze bati ‘Turiurubyaro rwayo.’

29“Nuko rero ubwo turiurubyaro rw'Imana, ntidukwiriye kwibwira yuko Imana isa n'izahabu cyangwa ifeza cyangwa ibuye, cyangwa ikindi kibajijwe n'ubukorikori bw'abantu n'ubwenge bwabo.

30Nuko iyo minsi yo kujijwa Imana yarayirengagije, ariko noneho itegeka abantu bose bari hose kwihana,

31kuko yashyizehoumunsi wo gucirahourubanza rw'ukurirw'abari mu isi bose, izarucishaumuntu yatoranije kandi ibyo yabihamirije abantu bose ubwo yamuzuye.”

32Bumvise ibyo kuzukabamwe barabinegura, abandi bati “Uzabitubwiraubundi.”

33Nuko Pawulo ava muri bo.

34Ariko abagabo bamwe bifatanya na we barizera. Harimo Diyonisiyo wo mu ba Areyopago, kandi n'umugorewitwaga Damari n'abandi hamwe na bo.

© Bible Society of Rwanda, 2001
/div>