1Hanyuma y'ibyo, Pawulo ava muri Atenayi ajya i Korinto.
2Asangayo Umuyudawitwaga Akwila wavukiyei Ponto, wariuvanye muri Italiya vuba n'umugorewe Purisikila, kuko Kilawudiyoyari yarategetse Abayuda bose kuva i Roma. Nuko ajya kubasūra.
3Kandi kuko basangiraumwuga, abana na bo bakorana imirimo, kukoumwuga wabo wari uwo kubohaamahema.
4Agira impaka mu isinagogi amasabato yose, yemeza Abayuda n'Abagiriki.
5Maze Sila na Timoteyo baje bavuye i Makedoniya, Pawulo ahatwa n'ijambo ry'Imana, ahamiriza Abayuda yuko Yesu ari we Kristo.
6Na bo bamugisha impaka batuka Yesu, akunkumuraimyenda ye arababwira ati “Amaraso yanyu ababeho, jyeweho ntandiho. Uhereye none ngiye ku banyamahanga.”
7Aherako avayo, yinjira mu nzu y'umuntu witwaga Titiyo Yusitowubahaga Imana, inzu ye yari ihereranye n'isinagogi.
8Ariko Kirisipo,umutware w'isinagogi, yizerana Umwami Yesu n'abo mu rugo rwe bose, n'Abakorinto benshi bumvise Pawulo na bo barizera barabatizwa.
9Maze Umwami Yesu abonekera Pawulo nijoro mu nzozi, aramubwira ati “Ntutinye, ahubwouvugewe guceceka
10kuko ndi kumwe nawe, kandi nta muntuuzaguterakukugirira nabi, kuko mfite abantu benshi muri uyu mudugudu.”
11Amarayoumwaka n'amezi atandatu, yigisha ijambo ry'Imana muri bo.
12Ariko ubwo Galiyo yariumutware wo muri Akaya, Abayuda bahuza inama. Nuko batera Pawulo bamujyana imbere y'intebe y'imanza bati
13“Uyu yemeza abantu gusenga Imana mu buryo budahura n'amategeko.”
14Pawulo yenda guterura amagambo, Galiyo abwira Abayuda ati “Mwa Bayuda mwe, iyo haba hariho igicumurocyangwa icyaha kibi, haba habonetse impamvu ko mbihanganira kubumva,
15ariko ubwo hariho impaka z'amagambo n'iz'amazina n'iz'amategeko yanyu, nimubyirangirize, sinshaka gucaurubanza rw'ibyo, ni ibyanyu.”
16Abirukanaimbere y'intebe y'imanza.
17Abagiriki bose bafata Sositeniumutware w'isinagogi, bamukubitira imbere y'intebe y'imanza. Ariko Galiyo ntiyabyitaho.
18Nuko hanyuma y'ibyo Pawulo amarayo iyindi minsi myinshi, maze asezera kuri bene Data, atsukiraho arambuka ajya i Siriya, Purisikila na Akwila bajyana na we amaze kwiyogosheshereza i Kenkireya, kuko yari yarahizeumuhigo.
19Bagera muri Efeso ba bandi abasigayo. Nuko yinjira mu isinagogi ajya impaka n'Abayuda.
20Bamwingingira gutindayo iyindi minsi, ariko ntiyabakundira.
21Ahubwo abasezeraho arababwira ati “Nzagarukaubundi, Imana nibishaka.”Atsukiraaho ava muri Efeso.
22Arambuka afata i Kayisariya, arazamuka ajya i Yerusalemu aramutsa ab'Itorero, aramanuka ajya muri Antiyokiya.
23Amarayo iminsi, bukeyearagenda anyura mu gihugu cy'i Galatiya n'i Furugiya, ajya mu miduguduuko ikurikirana, akomeza abigishwa bose.
24Hariho Umuyudawitwaga Apolo wavukiyemu Alekizanderiya, bukeyeagera muri Efeso. Yariumuntu w'intyoza w'umunyabwenge, kandi akaba n'umuhanga mu byanditswe.
25Uwo yari yarigishijwe Inzira y'Umwami Yesu, yagiragaumwete mwinshi mu mutima, avuga ibya Yesu kandi abyigisha neza, ariko yari aziumubatizo wa Yohana gusa.
26Atangira kuvugiramu masinagogi ashize amanga, maze Purisikila na Akwila bamwumvise bamujyana iwabo, bamusobanuriraInzira y'Imana kugirango arusheho kuyimenya neza.
27Ashatse kwambuka ngo ajye muri Akaya bene Data baramukomeza, bandikira abigishwa ngo bamwakire. Na we asohoyeyo,ubuntu bw'Imana bumuteragufasha cyane abizeye,
28kuko yatsindiraga Abayuda cyane imbere y'abantu, abereka mu byanditswe yuko Yesu ari we Kristo.