Intu 20:1-38 BYSB2001 - Bible AI

1Imidugararo imaze gushira, Pawulo atumiraabigishwa arabahugura, abasezeraho avayo ajya i Makedoniya.

2Anyura muri ibyo bihugu abahuguzaamagambo menshi, ajya i Bugiriki

3amarayo amezi atatu, maze Abayuda bajya inama yo kumuterayenda gutsura ngo yambuke ajye i Siriya. Ni cyo cyatumye agambirira kujyayo anyuze i Makedoniya.

4Abajyanaga na we ni Sopatero mwene Puro w'i Beroya, na Arisitariko na Sekondo b'i Tesalonike, na Gayo w'i Derube, na Timoteyo na Tukikona Tirofimo bo mu Asiya.

5Batubanziriza imbere baturindirira i Tirowa.

6Tuva i Filipi nyuma y'iminsi y'imitsima idasembuwe, turatsuka tubasanga i Tirowa hashize iminsi itanu, nuko tumarayo karindwi.

7Ku wa mbere w'iminsi irindwi duteranira kumanyagura imitsima, Pawulo arabaganirira ashaka kuvayomu gitondo, akomeza amagambo ageza mu gicuku.

8Kandi hariho amatabaza menshi mu cyumba cyo hejuru, aho twari duteraniye.

9Umusorewitwaga Utuko yari yicaye mu idirishya, arasinzira cyane. Nuko Pawulo akomeza kuganira amagambo menshi biratinda, Utuko arahunyiza ava mu cyumba cyo hejuru aragwa, basanga amaze gupfa baramuterura.

10Pawulo aramanuka amwubamahejuru, aramuhobera ati “Mwiboroga kukoubugingo bwe bumurimo.”

11Amaze gusubiramuri icyo cyumba cyo hejuru, amanyuraumutsima aryaho, akomeza kubaganiriza byinshi kugezamu musesomaze aragenda.

12Bazana uwo muhungu ari muzima, birabanezeza cyane.

13Ariko twebweho tujya imbere tugeraku nkuge, turatsuka twambukirakujya muri Aso, aho twashakaga guturirira Pawulo kuko ari ko twari twanoganije na we, ashaka guca iy'ubutakawenyine.

14Adusanze muri Aso turamuturira, turambuka dufatai Mitulene.

15Tuvayobukeyebwaho tugeraahateganye n'i Kiyo, ku munsi wa gatatu dufatai Samo, ku wa kane dufatai Mileto,

16kuko Pawulo yari yagambiriye kunyura bugufibwa Efeso, ariko aromboreje kugirango adatinda muri Asiya, kuko yihutagakugirango niba bishobokaumunsi wa Pentekoteuzabeari i Yerusalemu.

17Ari i Mileto atumiraabakuru b'Itorero ryo muri Efeso.

18Bamaze kuza arababwira ati “Ubwanyu muzi uko nabanaga namwe iteka ryose,uhereyeumunsi natangiriye kujya muri Asiya,

19nkorera Umwami nicisha buguficyane kandi ndira, nterwa ibingerageza n'inama z'Abayuda.

20Kandi muzi yuko ari nta jambo ribafitiye akamaro nikenze kubabwira, cyangwa kubigishiriza imbere ya rubanda no mu ngo zanyu rumwe rumwe.

21Nahamirije Abayuda n'Abagiriki kwihana imbere y'Imana, no kwizera Umwami Yesu Kristo.

22None dore ngiye i Yerusalemu mboshywe mu mutima, ibizambaho ngezeyo simbizi,

23keretse yuko Umwuka Wera ampamiririza mu miduguduyose, yuko ingoyi n'imibabaro bintegererejeyo.

24Ariko sinita ku bugingo bwanjye ngo nibwire ko ari ubw'igiciro kuri jye, kuko nkwiriye kurangizaurugendo rwanjye n'umurimonahawe n'Umwami Yesu, wo guhamyaubutumwa bwiza bw'ubuntu bw'Imana.

25“None dore nzi yuko mutazongera kumbona, abo nanyuzemomwese mbabwiriza iby'ubwami bw'Imana.

26Ni cyo gituma mbahamiriza uyu munsi yuko amaraso ya bose atandiho,

27kuko ntikenze mbabwira ibyo Imana yagambiriye byose.

28Mwirindeubwanyu, murinde n'umukumbi wose Umwuka Wera yabashyiriyeho kuba abarinzi, kugirango muragire Itorero ry'Imana, iryo yaguze amaraso yayo.

29Nzi yuko nimara kuvaho, amasega aryana azabinjiramo ntababarireumukumbi.

30Kandi muri mweubwanyu hazaduka abantu bavugiraibigoramye, kugirango bakururireabigishwa inyuma yabo.

31Nuko rero mube maso, mwibuke yuko namaze imyaka itatu ndahwema ku manywa na nijoro, guhuguraumuntu wese muri mwe ndira.

32“Kandi none mbaragije Imana n'ijambo ry'ubuntu bwayo, ribasha kubūbaka no kubahāna ibiragwa n'abejejwe bose.

33Sinifuje ikintu cy'umuntu wese, ari ifeza cyangwa izahabu cyangwa imyenda.

34Ubwanyu muzi yuko aya maboko yanjye ari yo yankenuragaibyo nkennye, n'abo twari turi kumwe.

35Nababereye icyitegererezo muri byose, yuko ari ko namwe mukwiriye gukoraimirimo ngo muboneuko mufasha abadakomeye, no kwibuka amagambo Umwami Yesu yavuze ati ‘Gutanga guheshaumugisha kurutaguhabwa.’”

36Amaze kuvugaatyo, arapfukamaasengana na bo bose.

37Bose bararira cyane, Pawulo bamugwa mu ijosi baramusoma.

38Cyane cyane bababajwe n'ijambo yababwiye yuko batazongera kumubona. Nuko baramuherekeza bamugezaku nkuge.

© Bible Society of Rwanda, 2001
/div>