1“Yemwe bagabo bene Data na ba data, nimwumve amagambo nireguza kuri mwe.”
2Bumvise ababwiye mu Ruheburayobarushaho guceceka. Aravuga ati
3“Ndi Umuyudawavukiyei Taruso y'i Kilikiya, ariko nakuriyemuri uyu murwa, nigishirizwa ku birenge bya Gamaliyeli kwitondera cyane amategeko ya ba sogokuruzayose, ngira ishyaka ry'Imana nk'uko namwe mwese murigira none.
4Kandi narenganyaga ab'iyi Nzira ya Yesu ngo bicwe, nkababoha nkabashyira mu nzu y'imbohe, abagabo n'abagore.
5Kandi n'umutambyi mukuruniumugabowanjye w'ibyo, n'abakuru bose b'abanyarukikona bo ni uko, kuko ari bo bampaye inzandiko zandikiwe bene Data b'i Damasiko, njyanwayo no kuzanan'ab'aho i Yerusalemu ari imbohe kugirango bahanwe.
6“Nuko nkigenda ngeze hafi y'i Damasiko, nko ku manywa y'ihangu mbonaumucyo mwinshiuvuyemu ijuruuntunguye,urangota.
7Nikubitahasi numva ijwi rimbaza riti ‘Sawuli, Sawuli,undenganiriza iki?’
8Nanjye ndabaza nti ‘Uri nde, Mwami?’Aransubizaati ‘Ndi Yesu w'i Nazareti uwourenganya.’
9Abari bari kumwe nanjye babonaumucyo, ariko ntibumva ijwi ry'uwo tuvugana.
10Ndamubazanti ‘Ngire nte, Mwami?’Umwami aransubizaati ‘Hagurukaujye i Damasiko, ni houzabwirirwa ibyougenewe gukorabyose.’
11Kandiubwiza bw'uwo mucyo burampumisha, ni cyo cyatumye ndandatwa n'abo twari turi kumwe njya i Damasiko.
12“Umuntu witwa Ananiya wubahaga Imana, akumvira amategeko kandi yashimwaga n'Abayuda bose bari batuyeyo,
13aransanga ampagarara iruhande arambwira ati ‘Sawuli mwene Data, humuka.’Uwo mwanya ndahumukandamureba.
14Aravuga ati ‘Imana ya ba sogokuruzayagutoranirije kera kumenya ibyo ishaka, no kubonawa Mukiranutsi, no kumva ijwi riva mu kanwa ke,
15kukouzabaumugabowe wo guhamiriza abantu bose ibyo wabonye n'ibyo wumvise.
16None ikigutinza ni iki? Hagurukaubatizwe, wiyuhagire ibyaha byawe, wambaje izina rye.’
17“Nuko maze gusubirai Yerusalemu ndi mu rusengero nsenga, mba nk'urota
18mbona Yesu ambwira ati ‘Ihute uve i Yerusalemu vuba, kuko batazemera ibyoumpamya.’
19Nanjye nti ‘Mwami, na boubwabo bazi yuko nashyiraga abakwizeye mu nzu y'imbohe, nkabakubitira mu masinagogi yose.
20Kandi ubwo bavushaga amaraso ya Sitefano wahamyaga ibyawe, nanjye nari mpari mbyishimiye, ndinda imyenda y'abamwicaga.’
21Aransubizaati ‘Genda kuko nzagutumakure mu banyamahanga.’”
22Baramwumviriza kugezakuri iryo jambo, maze bavuga ijwi rirenga bati “Kūra icyo kigabo mu isi, ntigikwiriye kubaho.”
23Barasakuza kandi bajugunya hejuru imyenda yabo, batumuriraumukungugu mu kirere,
24bigeza ahoumutware w'ingabo abategeka kumwinjiza mu rugo rw'igihome, ababwira kumutatisha ibiboko kugirango amenye icyateye abantu kumuvugiriza iyo nduru.
25Bamaze kumubohesha imishumi, Pawulo abazaumutwareutwaraumutwe wariuhagaze aho ati “Mbese amategeko yemera ko mukubitaumuntu w'Umuroma, ari nta rubanza rwamutsinze?”
26Uwo mutware abyumvise ajya kubibwiraumutware w'ingabo, aramubazaati “Urenda gukoraiki, ko uyu muntu ari Umuroma?”
27Umutware w'ingabo araza aramubazaati “Mbwira, mbese uri Umuromakoko?”
Na we ati “Yee.”
28Umutware w'ingabo aramusubizaati “Jyeweho nagombye kuguraUburomaimpiya nyinshi.”
Pawulo ati “Ariko jyeweho narabuvukanye.”
29Nuko abari bagiye kumutatabaherako baramureka, kandiumutware w'ingabo aratinya, amenya yuko ari Umuromakandi yamuboshye.
30Bukeyebw'aho ashatse kumenya neza icyo Abayuda bamuregaicyo ari cyo, aramubohora ategeka abatambyi bakuru guterana n'abanyarukikobose, amanura Pawulo amushyira imbere yabo.