Intu 23:1-35 BYSB2001 - Bible AI

1Pawulo atumbira abanyarukikoarababwira ati “Bagabo bene Data, nahoranyeumutimautagira ikibiundega imbere y'Imana kugezakuri uyu munsi.”

2Ananiyaumutambyi mukuruategeka abamuhagaze iruhande kumukubitaku munwa.

3Maze Pawulo aramubwira ati “Imana izagukubita, wa rusikarwasīzwe ingwa we. Wicajwe no kunciraurubanza nk'uko amategeko ategeka, mazeugategeka ko bankubitauca ku mategeko?”

4Abahagaze aho bati “Uratukaumutambyi mukuruw'Imana?”

5Pawulo ati “Bene Data, sinari nzi ko ari we mutambyi mukuru, kuko byanditswe ngo ‘Ntukavuge nabiumutware w'ubwoko bwawe.’”

6Maze Pawulo amenye yuko igice kimwe cyabo ari icy'Abasadukayo, ikindi akaba ari icy'Abafarisayo, avuga cyane mu rukikoati “Bagabo bene Data, ndi Umufarisayo, ndiumwana w'Abafarisayo. Ibyanzanye muri izi manza ni byo niringira kuzabona, ari byo kuzukakw'abapfuye.”

7Amaze kuvugaatyo habaho intonganya z'Abafarisayo n'Abasadukayo, abantu birema ibice

8kuko Abasadukayobahakanaga yuko ari nta wuzuka, cyangwa ko habaho marayika n'umwuka, ariko Abafarisayo babyemeraga byose.

9Habahourusakurwinshi, abanditsi bamwe bo mu gice cy'Abafarisayo barahagurukabajya impaka bati “Nta kibi twabonye kuri uyu muntu. Nibaumwuka cyangwa marayika yaravuganye na we, ibyo bidushishikajeho iki?”

10Habaho intonganya nyinshi,umutware w'ingabo atinya yuko batanyagura Pawulo, ni ko gutegeka ingabo kumanuka ngo zimubanyage ku maboko, zimujyane mu rugo rw'igihome.

11Mu ijoro ry'uwo munsi, Umwami Yesu amuhagarara iruhande aramubwira ati “Humura, uko wampamirije i Yerusalemu ni koukwiriye kumpamiriza n'i Roma.”

12BukeyeAbayuda baraterana, bararahira bahiga yuko batazarya ntibanywe batarica Pawulo.

13Abahuje inama yo kurahira batyo basāgaga mirongo ine.

14Bajya ku batambyi bakuru n'abakuru bati “Twarahiye, twahize ibikomeye yuko tutazarya tutarica Pawulo.

15Nuko mwebwe n'abanyarukikomubwireumutware w'ingabo amumanure amubagezeho, maze mwigire nk'abashaka kurushaho kumenya ibye neza. Natwe turabatwiteguye kumwica atarabageraho.”

16Ariko mwishywa wa Pawulo yumva ko bagiye kumuciraigico, nuko araza yinjira mu rugo rw'igihome abibwira Pawulo.

17Pawulo ahamagara umwe mu batwara imitwe aramubwira ati “Jyana uyu muhungu ku mutware w'ingabo, kuko afite icyo amubwira.”

18Na we aramujyana amushyīraumutware w'ingabo ati “Imbohe Pawulo yampamagaye, aranyinginga ngo nkuzanire uyu muhungu, kuko afite icyo ashaka kukubwira.”

19Umutware w'ingabo amufataukuboko, aramwihererana aramubazaati “Icyoushaka kumbwira ni iki?”

20Aramusubizaati “Abayuda bahuje inama yo kukwinginga ngo ejouzamanure Pawuloumujyane mu rukiko, na bo bigire nk'abashaka kumubazaibye ngo barusheho kubimenya neza.

21Ariko ntubumvire kuko abantu babo basāga mirongo ine bamwubikiye, barahiye bahize yuko batazarya ntibanywe bataramwica, kandi none biteguye bategereje isezerano ryawe.”

22Umutware w'ingabo asezerera uwo muhungu, amaze kumwihanangiriza ati “Ntugireuwoubwira yukoumburiyeibyo.”

23Nuko ahamagara abatwara imitwe babiri arababwira ati “Mwitegure abasirikare magana abiri bo kujya i Kayisariya, n'abagendera ku mafarashi mirongo irindwi, n'abafite amacumu magana abiri, bagende nijoro isaha eshatu.

24Kandi bashake inyamaswa ziheka kugirango bazitwareho Pawulo, bamushyikirize Felikiumutegeka mukuru, ari muzima.”

25Yandikaurwandiko ati

26“Nyakubahwa Feliki, Mutegeka mukuru, jyewe KilawudiyoLusiyandagutashya cyane.

27Ndakumenyesha yuko uyu muntu yari amaze gufatwa n'Abayuda bari bagiye kumwica, mpubukanan'ingabo turamukiza, menye ko ari Umuroma.

28Nuko nshatse kumenya icyo bamuregaicyo ari cyo, mujyana mu rukikorwabo.

29Mbona yuko aregwa impaka zo mu mategeko yabo, ariko nta cyo yarezwe gikwiriye kumwicisha cyangwa kumubohesha.

30Bukeyemburiweyuko benda kumwubikira mukoherereza uwo mwanya, kandi ntegeka abarezi be ko bamuregera imbere yawe. Nuko murabeho.”

31Nuko nijoro abasirikare bajyana Pawulo nk'uko bategetswe, bamujyana muri Antipatiri.

32Bukeyebw'aho basubiramu rugo rw'igihome, basiga abagendera ku mafarashi ngo abe ari bo bamujyana.

33Abo bageze i Kayisariya, bahaumutegeka mukururwa rwandiko, bamushyikiriza na Pawulo.

34Amaze kurusomaabaza igihugu Pawulo yaturutsemo. Bamubwiye yuko ari Umunyakilikiya

35abwira Pawulo ati “Abarezi bawe nibamara kuza nzumva ibyawe byose.”Ategeka ko bamurindira mu rukikorwa Herode.

© Bible Society of Rwanda, 2001
/div>