Intu 24:1-27 BYSB2001 - Bible AI

1Hashize iminsi itanu,umutambyi mukuruAnaniya amanukanan'abakuru bamwe n'uwo kubaburanira witwaga Teritulo, babwiraumutegeka mukuruibyo barega Pawulo.

2Bamaze kumuhamagara, Teritulo aramuregaati
“Nyakubahwa Feliki, ni wowe dukesha aya mahoro, kandi n'ibindi byatunganirijwe ubu bwoko ku bw'umwete wawe.

3Nuko turabyakira hose iminsi yose, tugushima cyane.

4Ariko ndeke kukurambira, ndakwingingautwumve ku bw'ineza yawe, tuvugeamagambo make.

5Twabonye uyu muntu ari icyago, agomesha abantu bo mu Bayuda bose bari mu bihugu byose, kandi ni we mutware w'igice cyitwa icy'Abanazareti.

6Ndetse yagerageje guhumanyaurusengero. Nuko turamufata, [dushaka kumuciraurubanza nk'uko amategeko yacu ari.

7Arikoumutware w'ingabo Lusiyaaraza amutwakisha amaboko,

8ategeka abarezi be kukuzaho.] Naweumubajijeubwawe, wabasha kumenya ibyo tumurezebyose.”

9Abayuda na bo bamuregabimwe n'ibyo, bavuga ko ari ko biri koko.

10Umutegeka mukuruamaze kumurembuza ngo avuge, Pawulo aramusubizaati
“Nzi yukoumazeimyaka myinshi uriumucamanza w'ubu bwoko. Ni cyo gitumye niregura ibyanjye nezerewe,

11kukoubasha kumenya yuko iminsi itarasaga cumi n'ibiri,uhereye aho nagiriye i Yerusalemu gusengerayo.

12Kandi ntibasanze njya impaka n'umuntu wese, cyangwa ngo nteranye abantu kubatera imidugararo, naho haba mu rusengero cyangwa mu masinagogi cyangwa mu murwa.

13Kandi ibyo bandeze none ntibashobora kubihamya imbere yawe ko ari iby'ukuri.

14Ariko ndakwemerera iki, yuko iyo Nzira aba bita igice, ari yo ngenderamo nkorera Imana ya ba sogokuruza, nizeye ibyanditswe mu mategeko byose no mu byahanuwe.

15Kandi niringiye Imana, ntegereje icyo aba na bo bategereza, yuko hazabaho kuzukakw'abakiranutsi n'abakiranirwa.

16Ni cyo gituma mpirimbanira kugiraumutimautandega ikibi, ngirira Imana cyangwa abantu iminsi yose.

17“Nuko imyaka myinshi ishize, ndaza nzanira ab'ubwoko bwacu iby'ubuntu, kandi ntura amaturo.

18Nkiri muri ibyo bansanga mu rusengero nezwa, ari nta bantu nteranije, kandi nta n'urusakururiho. Ariko hariho Abayuda bamwe bavuye muri Asiya,

19ari bo bari bakwiriye kukuzahobakandega, iyo babona ikibi kuri jye.

20Cyangwa aba na bo nibavuge icyaha bambonyeho ngihagaze imbere y'urukiko,

21uretse ijambo rimwe navuze mpagaze muri bo nti ‘Kuzukakw'abapfuye ni ko kunzanye muri izi manza zanyu uyu munsi.’”

22Maze Feliki kuko arusha abandi kumenya iby'iyo Nzira arabirazika ati “Lusiyaumutware w'ingabo namara kuza, nzacaurubanza rw'amagambo yanyu.”

23Ategekaumutwareutwaraumutwe kurindisha Pawulo amaso, no kutabuzaumuntu wese mu ncuti ze kumukorera.

24BukeyeFeliki azana n'umugorewe Dirusilaw'Umuyudakazi, atumiraPawulo yumva ibyo avuga byo kwizera Kristo Yesu.

25Akivuga ibyo gukiranuka n'ibyo kwirinda n'iby'amateka azacibwa, Feliki aratinya cyane aramusubizaati “None genda, nimbonauburyo nzagutumira.”

26Kandi yiringiraga ko Pawulo azamuhongera impiya. Ni cyo cyatumye ahora amutumirango baganire.

27Imyaka ibiri ishize, PorukiyoFesito akura Feliki. Kandi Feliki ashatse kunezeza Abayuda, asiga Pawulo aboshywe.

© Bible Society of Rwanda, 2001
/div>