Intu 25:1-27 BYSB2001 - Bible AI

1Fesito ageze mu butware bwe amara iminsi itatu, maze ava i Kayisariya, ajya i Yerusalemu.

2Abatambyi bakuru n'abakomeye mu Bayuda bamuregera ibya Pawulo,

3baramwinginga bamusabakubagirira neza ngo atumirePawulo aze i Yerusalemu, biteguye kuzamwubikira ngo bamwicire mu nzira.

4Ariko Fesito abasubizayuko Pawulo arindirwa i Kayisariya, kandi yuko ubwe agiye kujyayo vuba.

5Arababwira ati “Nuko abakomeye muri mwe bamanuke tujyane, bamuregeniba hari icyaha yakoze.”

6Amaze iminsi idasagaumunanicyangwa icumi ari kumwe na bo, aramanuka ajya i Kayisariya. Bukeyebw'aho yicara ku ntebe y'imanza ahamagaza Pawulo.

7Ageze aho Abayuda bavuye i Yerusalemu baramugota, bamuregaibirego byinshi kandi bikomeye, ibyo batabasha guhamya ko ari iby'ukuri.

8Pawulo ariregura ati “Nta cyaha nakoze ku mategeko y'Abayuda cyangwa ku rusengero, habe no kuri Kayisari.”

9Fesito ashatse kwikundisha Abayuda abaza Pawulo ati “Urashaka kujya i Yerusalemu gucirirwayourubanza rw'ibyo imbere yanjye?”

10Pawulo aramusubizaati “Mpagaze imbere y'intebe y'imanza ya Kayisari, ni ho nkwiriye gucirirwaurubanza. Nta kibi nagiriye Abayuda kandi naweurabizi neza.

11Nuko niba narakiraniwe, cyangwa narakoze ibikwiriye kunyicisha sinanga gupfa. Ariko niba ari ibinyoma ibyo aba bandeze, nta muntuubasha kubampa. Njuririye kuri Kayisari.”

12Fesito amaze kujya inama n'abanyarukikoaramusubizaati “Ujuririye kuri Kayisari, nuko rerourajyeyo.”

13Hashize iminsi Umwami Agiripa na Berenike bajya i Kayisariya, baramutsa Fesito.

14Bamazeyo iminsi myinshi, Fesito atekererezaumwami ibya Pawulo ati “Harihoumuntu Feliki asize ari imbohe.

15Ubwo nari i Yerusalemu, abatambyi bakuru n'abakuru b'Abayuda bandegeye ibye, bashaka ko muciraho iteka.

16Ndabasubizanti ‘Siumuhango w'Abaroma gutangaumuntu ngo apfe abamuregabatari imbere ye, akemererwa kwiregura ibirego.’

17Nuko bateraniye hano sindagatinda, ahubwo bukeyebw'aho nicara ku ntebe y'imanza mpamagaza uwo muntu.

18Abarezi bahagurutse ntibamuregaikirego cyose cyo mu bibi nakekaga,

19ahubwo bamuregaimpaka zo mu idini yabo n'iz'umuntu witwa Yesu wapfuye, uwo Pawulo yavugagako ari muzima.

20Nanjye binyobeye mbuze uko menyaukurikwabyo, ni ko kumubazako ashaka kujya i Yerusalemu ngo abe ari ho acirirwaurubanza rw'ibyo.

21Ariko Pawulo ajuririye kuri Awugusito, nuko ntegeka ko arindwa kugezaaho nazamwoherereza Kayisari.”

22Agiripa asubizaFesito ati “Nanjyeubwanjye ndashaka kumva uwo muntu.”
Undi ati “Ejouzamwumva.”

23Bukeyebw'aho Agiripa na Berenike bazana icyubahiro cyinshi, binjirana mu rukikon'abatwara ingabo n'abakomeye bo muri uwo mudugudu, Fesito ategeka ko bazana Pawulo.

24Maze Fesito abwira Agiripa ati “Mwami Agiripa, namwe mwese abo turi kumwe hano murareba uyu, uwo Abayuda bose bansabiraga i Yerusalemu n'ino, basakuza ngo ntagikwiriye kubaho.

25Ariko menya yuko atakoze igikwiriye kumwicisha, kandi na we ubwe ajuririye kuri Awugusito, ngambirira kumumwoherereza.

26None mbuze ijambo rigaragara ryo kwandikiraumwami wanjye, ni cyo gitumye muzanaimbere yanyu kandi cyane cyane imbere yawe, Mwami Agiripa, kugirango nitumarakumubazambone icyo nandika,

27kuko ngira ngo ni icy'ubwenge buke kohereza imbohe, sinsobanure ibyo irezwe.”

© Bible Society of Rwanda, 2001
/div>