Intu 26:1-32 BYSB2001 - Bible AI

1Agiripa abwira Pawulo ati “Wemerewe kwiregura.”Maze Pawulo aramburaukubokoariregura ati

2“Ibyo narezwe n'Abayuda byose, Mwami Agiripa, ndishimye ko ari wowe ngiye kubyireguriraho,

3kandi cyane cyane kuko uzi imigenzo n'impaka byo mu Bayuda byose, ni cyo gitumye nkwinginga ngo wihanganire kunyumva.

4“Ingeso zanjyeuhereye mu buto bwanjye, ubwo nahoraga mu b'ubwoko bwacu n'i Yerusalemuuhereye mbere na mbere, Abayuda bose barazizi.

5Kandi baranziuhereye mbere na mbere, ndetse bakwemera guhamya yuko nari Umufarisayo wo mu gice cyarushaga ibindi byo mu idini yacu gukomeza imihango.

6None mpagaritswe gucirwaurubanza, kuko niringira kuzabona ibyo Imana yasezeranije ba sogokuruza,

7ibyo imiryango yacu cumi n'ibiri yiringira kuzabona, ikorera Imana n'umwete mwinshi ku manywa na nijoro. Kuko ari byo niringira, none Mwami, ni cyo gitumye ndegwa n'Abayuda.

8Ni iki gituma mugirango ni ikintu kidashoboka kwemerwa ko Imana izura abapfuye?

9“Ubwanjye nibwiraga yuko nkwiriye gukorabyinshi birwanya izina rya Yesu w'i Nazareti.

10No kubikora nabikoreraga i Yerusalemu, ngashyira abera benshi mu mazu y'imbohe mpaweubutware n'abatambyi bakuru, kandi uko babicaga nemeraga ko babica.

11No mu masinagogi yose nabahanaga kenshi nkabahata gutukaYesu, kandi kuko nasazwaga cyane no kubarakarira, ni cyo cyanteraga kubarenganiriza no mu miduguduy'abanyamahanga.

12“Ngikora ibyo, njya i Damasiko mpaweubutware ntegetswe n'abatambyi bakuru.

13Nkigenda ku manywa y'ihangu, Mwami, mbonaumucyouvuyemu ijuruurusha uw'izuba,unsangana n'abo tugendana.

14Twese twikubitahasi, numva ijwi rimbwira mu Ruheburayoriti ‘Sawuli, Sawuli,undenganiriza iki? Biragukomereye guteraimigeri ku mihunda.’

15Nanjye ndabaza nti ‘Uri nde, Mwami?’Umwami aransubizaati ‘Ndi Yesu uwourenganya.

16Ariko hagurukauhagarare, kuko igitumye nkubonekera ariukugirango ngutoranye nkugireumukoziwanjye, n'umugabowo guhamya ibyoubonye n'ibyo nzakubonekerana,

17ngukizeab'ubwoko bwanyu n'abanyamahanga ari bo ngutumyeho,

18kugirangoubahumureamaso na bo bahindukirebave mu mwijima bajye mu mucyo, bave no mu butware bwa Satani bajye ku Mana, bahereko bababarirwe ibyaha byabo baraganwe n'abejejwe no kunyizera.’

19“Mwami Agiripa, mperako sinanga kumvira ibyo neretswe byavuye mu ijuru.

20Ahubwo mbanza ab'i Damasiko, maze mbwira ab'i Yerusalemu n'abo mu gihugu cyose cy'i Yudayan'abanyamahanga, mbabwiriza kwihana no guhindukirira Imana bakora imirimo ikwiriye abihannye.

21Ni cyo cyatumye Abayuda bamfatira mu rusengero, bakagerageza kunyica.

22Ariko mbona gutabarwa kwavuye ku Mana, na n'ubu ndacyariho mpamiriza aboroheje n'abakomeye. Icyakora nta cyo mvuga keretse ibyo abahanuzi na Mose bavuze ko bizaba

23yuko Kristo atazabura kubabazwa, kandi ko ari weuzabanza kuzukano kubwiraubwoko bwacu n'abanyamahangaubutumwa bw'umucyo.”

24Akiregura atyo Fesito avuga ijwi rirenga ati “Urasaze Pawulo! Ubwenge bwawe bwinshi buragushajije!”

25Pawulo aramusubizaati “Sinsaze nyakubahwa Fesito, ahubwo ayo magambo nyavuganyeukurino kwitonda.

26Ndetse n'umwami azi ibyo neza kandi ndabimubwira nshize amanga, kuko nzi ko ari nta cyo muri byo ayobewe, kuko bitakozwe rwihishwa.

27Mbese Mwami Agiripa, wemeye ibyahanuwe? Nzi yukoubyemeye.”

28Agiripa asubizaPawulo ati “Ubuze hatoukanyemeza kuba Umukristo!”

29Pawulo ati “Ndasaba Imana kugirango haba hato haba hanini,uretse wowe wenyine ahubwo n'abanyumva uyu munsi bose bamere nkanjye, keretse iyi minyururu.”

30Umwami ahagurukanan'umutegeka mukuruna Berenike n'abo bari bicaranye,

31basohotse baravuganabati “Nta cyo uyu muntu yakoze gikwiriye kumwicisha cyangwa kumubohesha.”

32Agiripa abwira Fesito ati “Uyu muntu aba arekuwe, iyaba atajuririye kuri Kayisari.”

© Bible Society of Rwanda, 2001
/div>