Intu 27:1-44 BYSB2001 - Bible AI

1Bamaze gutegeka ngo dutsuke tujye muri Italiya, Pawulo n'izindi mbohe babaha Yuliyo,umutwareutwaraumutwe wo mu ngabo zitwa iza Awugusito.

2Twikira mu nkuge yavuye muri Adaramutiyoyendaga gutsuka ngo ijye mu bihugu byo muri Asiya, turatsuka. Twari turi kumwe na Arisitariko, Umunyamakedoniya w'i Tesalonike.

3Bukeyebw'aho dufatai Sidoni, Yuliyoagirira Pawulo neza amukundira kugenderera incuti ze kugirango zimugaburire.

4Dutsukiraaho duhitamunsi y'ikirwa cy'i Kupurodushaka kucyikingahoumuyaga, kuko wariuduturutse imbere.

5Twambutse inyanja ihereranye n'i Kilikiya n'i Pamfiliya, dufatai Mura,umuduguduw'i Lukiya.

6Umutwareutwaraumutwe asangayo inkuge yavuye mu Alekizanderiya ijya muri Italiya, adushyiramo.

7Tumaraiminsi myinshi tugenda buhoro, tugerabugufibw'i Kinido bituruhijecyane, mazeumuyagautubujijeduhitamunsi y'ikirwa kitwa i Kirete imbere y'i Salumoni, kucyikingahoumuyaga.

8Tugikikira bituruhijecyane, tugeraahantu hitwa i Myaro myiza bugufibw'umuduguduwitwa i Lasaya.

9Ariko kuko hari hashize iminsi myinshi, kandi kunyura mu nyanja kukabakwari gufiteakaga, kuko ndetse n'iminsi yo kwiyirizaubusayari yarashize, nuko Pawulo abagīra inama ati

10“Yemwe bagabo, mbonye yuko uru rugendo rugiyekubamoibyago no gupfusha byinshi, si iby'inkuge n'ibirimo gusa, ahubwo n'ubugingo bwacu na bwo.”

11Arikoumutwareutwaraumutwe yumviraumwerekeza na nyir'inkuge, kurusha ibyo Pawulo avuze.

12Kandi kukoumwaro atari mwiza gutsīkamo kuhamarira amezi y'imbeho, abenshi babagira inama yo gutsuka bakavayo ngo ahari bashobora kugerai Foyinike kuba ari ho bamarira amezi y'imbeho, ari houmwaro w'i Kirete werekera hagati y'ikasikazi h'iburasirazuba n'ikusi h'iburasirazuba.

13Nukoumuyagauturutse ikusiuhushyebuhoro, bibwira yuko babonye icyo bashakaga, baratsuka bakikira buguficyane bw'i Kirete.

14Mazeumwanya mutoushize, baterwa n'umuyagauhuhacyane witwa Urakulo,uturukakuri icyo kirwa.

15Inkuge irahehwa ntiyabasha kugemaumuyaga, turayireka ijya aho ishaka.

16Duhitamunsi y'akarwa kitwa Kilawuda twikingahoumuyaga, maze tubonauko dushyira indere mu nkuge, ariko bituruhijecyane.

17Bamaze kuyiterura benda imirunga bayinyuza munsi y'inkuge barayihambira, kandi kuko batinyaga gusukwa ku musenyiusayawitwa Suriti, bamanura imyenda igendesha inkuge, bagenda batyo bajyanwa n'umuyaga.

18Dukomeza guteraganwa n'umuyagacyane, nuko bukeyebw'aho baroha imitwaro mu nyanja.

19Ku munsi wa gatatu bajugunya iby'inkuge mu nyanja.

20Kandi hashize iminsi myinshi izuba n'inyenyeri bitaboneka, duterwa na ruhuhumay'umuyagamwinshi, ibyo bituma twiheba rwose ko nta wuzakira.

21Kandi bamaze iminsi myinshi batarya, Pawulo ahagarara muri bo hagati arababwira ati “Yemwe bagabo, mwari mukwiriye kunyumvira ntimuve i Kirete, ngo mutabona ibi byago no gupfusha ibyanyu.

22Kandi none ndabakomeza, nimuhumurekuko muri mwe hatazapfa n'umwe keretse inkuge,

23kuko iri joro iruhande rwanjye hahagaze marayika w'Imana, ndiuwayonyikorera

24akambwira ati ‘Pawulo, witinyaukwiriye guhagarara imbere ya Kayisari, kandi dore Imana iguhayen'abo mugendana bose.’

25Nuko nimuhumuremwa bagabo mwe, kuko nizeye Imana yuko bizaba uko nabwiwe.

26Ariko dukwiriye gusukwa ku kirwa.”

27Ijoro rya cumi n'ane risohoye, duteraganwa hirya no hino mu nyanja ya Adiriya, mu gicuku abasare bakeka yuko hari igihugu begereye.

28Bagerauburebure bw'amazi y'imuhengeri babona nka metero mirongo ine, bicumyeho hato bongera kugerababona nka metero mirongo itatu.

29Kandi kuko batinya gusekura ku ntaza, bajugunya mu mazi inyuma y'inkuge ibyuma bine byo kuyitsīka, bifuza ko bucya.

30Abasare bashatse guhunga mu nkuge bamanuriraindere mu nyanja, basa n'abashaka kujugunya imbere y'inkuge ibyuma byo kuyitsīka.

31Pawulo abwiraumutwareutwaraumutwe n'abasirikare ati “Aba nibataguma mu nkuge ntimubasha gukira.”

32Maze abasirikare baca imigozi y'indere, barayireka iragenda.

33Bwenda gucya Pawulo arabinginga bose ngo barye ati “None uyu munsi ni uwa cumi n'ine mutegereza mutarya, mudakoza intoki ku munwa.

34Ni cyo gitumye mbinginga ngo murye kuko ari byo biri bubakize, kandi hatazagira agasatsi kamwe gapfūka ku mitwe yanyu.”

35Amaze kuvugaatyo yendaumutsima, ashimira Imana imbere yabo bose, arawumanyagura atangira kuryaho.

36Bose babona ihumure, na bo bararya.

37Twese abari mu nkuge twari abantu magana abiri na mirongo irindwi na batandatu.

38Bamaze guhagabaroha amasaka mu nyanja kugirango borohereze inkuge.

39Ijoro rikeye ntibamenya icyo gihugu, ariko babonye ikigobe kirihoumusenyi bajya inama y'uko bashobora komoreraho inkuge.

40Bahambura imirunga yari ifashe ibyuma bitsītse inkuge babisiga mu nyanja. Bakibikora bahambura imirunga yakomeje ibyerekeza inkuge, bazamuraumwenda w'imbereuyigendesha berekeza ku musenyi.

41Ariko bageze mu ihurirory'amazi, basekura inkuge ku butakabwo hasi y'amazi. Nukoumutwe w'inkuge w'imbereurashinga ntiwanyeganyega, maze uw'inyumaumenagurwa n'imbaraga y'umuraba.

42Abasirikare bashaka kwica imbohe, kugirango hatagira uwo muri zo woga agacika.

43Arikoumutwareutwaraumutwe ashatse gukizaPawulo, agwabiza imigambi yabo, ategeka yuko abazi kōga bīroha mu mazi kugirango abe ari bo babanza kugeraku nkombe,

44n'abandi na bo bamwe bagenda ku mbaho, abandi ku bindi bivuye mu nkuge. Nuko muri ubwo buryo bagera ku nkombe bose barakira.

© Bible Society of Rwanda, 2001
/div>