Intu 28:1-31 BYSB2001 - Bible AI

1Tumazegukiratumenya yuko icyo kirwa cyitwa Melita.

2Bene igihugu batugirira neza cyane, baducaniraumuriro, batwakīra twese kuko hari imvura n'imbeho.

3Ariko Pawulo amaze guteranyaumuganda w'inkwi arazicana, incira iva mu muriroimurumaku kiganza.

4Bene igihugu babonye icyo gikururukakirereta ku gikonjo cye baravuganabati “Niukuriuyu muntu niumwicanyi. Nturoran'ubwo yakize mu nyanja, idaca urwa kibere ntimukundira kubaho!”

5Ariko akunkumuriraicyo gikururukamu muriro, ntiyagira icyo aba.

6Ba bandi bategereza yuko ari bubyimbe cyangwa ari bupfe akindutse, ariko bamazeumwanya muninibakibitegereje, babona nta cyo abaye barahindura bati “Ni imana.”

7Bugufibw'aho hantu hari igikingi cy'umutware w'icyo kirwa witwaga Pubiliyo, aratwakira atuzimanira neza iminsi itatu.

8Se wa Pubiliyo yari arwayeubuganga n'amacinya. Nuko Pawulo yinjira mu nzu ye arasenga, amurambikaho ibiganza aramukiza.

9Ibyo bibaye, abandi barwayi bari mu kirwa baherako na bo baraza, arabakiza.

10Baduha icyubahiro cyinshi, kandi tugiyegutsuka bashyira ibyo twari dukennye byose mu nkuge yacu.

11Tumazeyo amezi atatu dutsuka mu nkuge yavuye mu Alekizanderiya, yari imaze amezi y'imbeho ku kirwa, ikimenyetso cyayo cyari ishusho y'Abavandimwe b'Impanga.

12Dufatai Surakusa tumarayo iminsi itatu.

13Bukeyetuvayo, turagoronzoka tugerai Regiyo. Hashizeumunsi umweumuyagauturutse ikusiurahuha, nuko tugenda iminsi ibiri dufatai Puteyoli.

14Tuhasanga bene Data bamwe, baratwinginga ngo tumarane na bo iminsi irindwi. Nuko tujya i Roma.

15Bene Data b'i Roma bumvise inkuru yacu, baza kudusanganirira mu miduguduyitwa Igurirorya Apiyo, n'Amatundiro atatu. Pawulo ababonye ashima Imana, ashyitsa agatima mu nda.

16Tumazekugerai Roma,umutwareutwaraumutwe ashyikiriza imboheumutware w'abasirikare barinda Kayisari, ariko bakundira Pawulo kuba ukwe, ari kumwe n'umusirikareumurinda.

17Iminsi itatu ishize ahamagaza abakomeye bo mu Bayuda, bamaze guterana arababwira ati “Bagabo bene Data, nubwo ntagize ikibi nagiriyeubwoko bwacu cyangwa imigenzo ya ba sogokuruza, nabohewe i Yerusalemu, bankurayobampa Abaroma.

18Na bo bamaze kumbaza bashaka kundekura, kuko nta mpamvu yambonetseho yo kunyicisha.

19Ariko Abayuda bagiye impaka, mpatwa kujuririra kuri Kayisari, icyakora si uko mfite icyo ndegaubwoko bwacu.

20Ni cyo nabatumiriye ngo tuvuganeduhanganye, kuko ibyo Abisirayeli bīringira kuzabona, ari byo byatumye mboheshwa uyu munyururu.”

21Na bo baramusubizabati “Nta nzandiko z'ibyawe twabonye zivuye i Yudaya, kandi na bene Data baje nta wigeza atubarira inkuru mbi yawe, cyangwa ngo akuvugenabi.

22Ariko turashaka kumva ibyoutekereza, kuko icyo gice tuzi yuko bakivuga nabi hose.”

23Bamusezeranyaumunsi, bamusanga ari benshi mu nzu bamucumbikiyemo arabibasobanurira, ahamyaubwami bw'Imana, abemeza ibya Yesu abikuye mu mategeko ya Mose no mu byahanuwe, ahera mu gitondo ageza nimugoroba.

24Bamwe bemera ibyo yavuze, ariko abandi ntibabyemera.

25Ntibahuza imitima, nuko Pawulo abasezeraho amaze kuvugaijambo rimwe ati “Ibyo Umwuka Wera yabwiriye ba sekuruzawanyu mu kanwa k'umuhanuzi Yesaya,

26yabivuze neza ati
‘Jya kuri abo bantuubabwire uti
Kumva muzumva ariko ntimuzabimenya,
Kurebamuzareba ariko ntimuzabyitegereza.

27Kukoumutimaw'ubu bwokoufiteibinure,
Amatwi yabo akaba ari ibihuri,
Amaso yabo bakayahumiriza,
Ngo batarebesha amaso,
Batumvisha amatwi,
No kumenyeshaumutima,
No guhindukira,
Ngo mbakize.’

28“Nuko mumenye yuko abanyamahanga bohererejwe ako gakiza k'Imana, kandi abo bazakumvira.”
[

29Amaze kuvugaatyo, Abayuda bagenda bagishanya impaka cyane.]

30Amara imyaka ibiri itagabanije mu icumbi rye, bamucumbikiyemo kujya atanga ibiguzi. Yākīraga abaje kumusurabose,

31akabwiriza iby'ubwami bw'Imana, akigisha iby'Umwami Yesu Kristo ashize amanga rwose, kandi nta wamubuzaga.

© Bible Society of Rwanda, 2001
/div>