Intu 3:1-26 BYSB2001 - Bible AI

1Nuko Petero na Yohana barazamuka bajya mu rusengero mu gihe cyo gusenga, ari cyo saa cyenda.

2Harihoumuntu wavutse aremaye ibirenge, yarahekwaga agashyirwa ku irembo ry'urusengero ryitwa Ryiza, kugirango asabirize abinjira mu rusengero.

3Abonye Petero na Yohana bagiye kwinjira mu rusengero, arabasaba ngo bamuhe.

4Petero na Yohana baramutumbira, Petero aramubwira ati “Uturebe.”

5Abītaho agira ngo hari icyo bamuha.

6Petero aramubwira ati “Ifeza n'izahabu nta byo mfite, ahubwo icyo mfite ndakiguha. Mu izina rya Yesu Kristo w'i Nazareti, hagurukaugende.”

7Maze amufataukubokokw'iburyo aramuhagurutsa, uwo mwanya ibirenge bye n'ubugombambari birakomera,

8arabandaduka arahagarara, aratambuka yinjirana na bo mu rusengero, atambuka yitera hejuru ashima Imana.

9Abantu bose babona agenda ashima Imana,

10baramumenya ko ari we wajyaga yicara ku irembo ry'urusengero ryitwaga Ryiza asabiriza ngo bamuhe, barumirwa cyane batangazwa n'ibimubayeho.

11Agifashe Petero na Yohana abantu bose birukankira kuri bo, bateranira ku ibaraza ryitwa irya Salomo bumiwecyane.

12Petero abibonye abaza abo bantu ati “Yemwe bagabo ba Isirayeli, ni iki gitumye mutangarira ibi? Mudutumbirira iki nk'aho ari imbaraga zacu cyangwa kūbaha Imana kwacu, biduhayekumugendesha?

13Imana ya Aburahamu na Isaka na Yakobo, ari yo Mana ya ba sogokuruza, yashimishije Umugaragu wayo Yesu, uwo mwatanze mukamwihakanira imbere ya Pilato, amaze gucaurubanza rwo kumurekura.

14Ariko mwihakana Uwera kandi Umukiranutsi, musabako bababohoreraumwicanyi,

15nuko wa Mukuruw'ubugingo muramwica, ariko Imana iramuzura. Natwe turi abagabo bo guhamya ibyo.

16“Kandi uyu, uwo murebakandi muzi, kuko yizeye izina ry'Uwo ni ryo rimuhayeimbaraga, kandi kwizera ahawe n'Uwo ni ko kumukirije rwose imbere yanyu mwese.

17Kandi none bene Data, nzi yuko mwabikoze mutabizi, n'abatware banyu na bo ni uko.

18Ariko ibyo Imana yahanuriyemu kanwa k'abahanuzi bose yuko Kristo wayo azababazwa, ibyo yabishohoje ityo.

19Nuko mwihane muhindukire, ibyaha byanyu bihanagurwe ngo iminsi yo guhemburwa ibone uko iza iturukaku Mmwami Imana,

20itume Yesu ari we Kristo wabatoranirijwe kera,

21uwo ijuru rikwiriye kwakira kugezaibihe ibintu byose bizongera gutunganirizwa, nk'uko Imana yavugiyemu kanwa k'abahanuzi bera bayo boseuhereye kera kose.

22Mose yaravuze ati ‘Umwami Imana izabahagurukirizaumuhanuzi muri bene wanyuumezenkanjye, nuko muzamwumvire mu byo azababwira byose.

23Nuko rero,umuntu weseutazumvira uwo muhanuzi azarimburwa mu bantu.’

24“Kandi n'abahanuzi bose,uhereye kuri Samweli n'abamukurikiyeho, uko bahanuye bose ni na ko bajyaga bavuga iby'iyi minsi.

25Namwe muri abana b'abahanuzi, kandi muri ab'isezerano Imana yasezeranye na ba sekuruzawanyu, ibwira Aburahamu iti ‘Mu rubyaro rwawe ni mo imiryango yose yo mu isi izaherwaumugisha.’

26Ni mwebwe Imana yabanje gutumahoUmugaragu wayo imaze kumuzura, kugirango abaheumugisha abahindure,umuntu wese ngo ave mu byaha bye.”

© Bible Society of Rwanda, 2001
div>