Intu 4:1-37 BYSB2001 - Bible AI

1Bakivuganan'abantu, abatambyi bazana aho bari n'umutware w'urusengero n'Abasadukayo,

2bababajwe cyane n'uko bigisha abantu, bababwira yuko kuzukakw'abapfuye kwabonetse kuri Yesu.

3Barabafata maze kuko bwari bugorobye, babashyira mu nzu y'imbohe kugezamu gitondo.

4Ariko benshi mu bumvise iryo jambo ry'Imana barizera,umubarew'abagabouragwira uba nk'ibihumbi bitanu.

5Bukeyebwaho, abatware n'abakuru n'abanditsi bateranira i Yerusalemu,

6na Anaumutambyi mukuruna Kayafa, na Yohana na Alekizanderi n'ab'umuryango bose w'abatambyi bakuru.

7Babata hagati barababaza bati “Ni mbaraga ki, cyangwa ni zina ki byabateye gukoraibyo?”

8Nuko Petero yuzuyeUmwuka Wera arababwira ati “Batware b'abantu namwe bakuru,

9uyu munsi turabazwa ibyo twagiriye nezaumuntu wariuremaye, kandi turabazwa icyamukijije.

10Ariko mumenye mwese n'abantu bose bo mu Bisirayeli, yuko ari izina rya Yesu Kristo w'i Nazareti, uwo mwabambye Imana ikamuzura, ari ryo ritumye uyu muntu ahagarara imbere yanyu ari muzima.

11Yesu ni we buye ryahinyuwe namwe abubatsi, kandi ryahindutse irikomeza imfuruka.

12Kandi nta wundi agakiza kabonerwamo, kuko ari nta rindi zina munsi y'ijuru ryahawe abantu, dukwiriye gukirizwamo.”

13Babonyeubushizi bw'amanga bwa Petero na Yohana, kandi bamenye ko ari abaswa batigishijwe baratangara, maze bibuka ko babanaga na Yesu.

14Kandi babonye uwo muntu wakijijwe ahagararanye na bo, babura icyo babasubiza.

15Babategeka kuva mu rukikomaze bajya inama bati

16“Aba bantu tubagire dute ko bimenyekanye mu batuye i Yerusalemu bose yuko bakoze ikimenyetso cyogeye, natwe tutubasha kubihakana?

17Ariko kugirango bitarushaho kwamamara mu bantu, tubakangishe batongera kugiraumuntu wese babwira muri iryo zina.”

18Bongera kubahamagara, barabategeka ngo bareke rwose kuvugacyangwa kwigisha mu izina rya Yesu.

19Petero na Yohana barabasubizabati “Niba ari byiza imbere y'Imana kubumvira kurutaImana nimuhitemo,

20kuko tutabasha kwiyumanganya ngo turekekuvugaibyo twabonye kandi twumvise.”

21Na bo bongeye kubakangisha barabarekura, babuze uko babahana batinya abantu, kuko bose bahimbarizaga Imana ibyabaye.

22Kuko uwo muntu wakorewe icyo kimenyetso cyo kumukizayari ashagije imyaka mirongo ine avutse.

23Nuko barekuwe basubiramuri bagenzi babo, babatekerereza ibyo babwiwe byose n'abatambyi bakuru n'abakuru.

24Na bo babyumvise bavuga ijwi rirenga n'umutimauhuye, babwira Imana bati “Databuja, ni wowe waremye ijuru n'isi n'inyanja n'ibirimo byose,

25kandi wavugiyemu kanwa ka sogokuruzaDawidiumugaragu wawe,ubivugisha Umwuka Wera ngo
‘Ni iki gitumye abanyamahanga bagira imidugararo,
N'abantu bagatekereza iby'ubusa?

26Abami bo mu isi batejeurugamba,
N'abakuru bateraniye hamwe,
Kurwanya Uwiteka n'Uwo yasīze.’

27Kandi koko Herode na Pontiyo Pilato, hamwe n'abanyamahanga n'imiryango y'Abisirayeli bateraniye muri uyu murwa kurwanya Umugaragu wawe wera Yesu, uwo wasīze,

28ngo basohoze ibyoukubokokwawe n'ubwenge bwawe byategetse mbere, byose bitari byaba.

29Kandi none Mwami Mana, reba ibikangisho byabo, uhe abagaragu bawe kuvugaijambo ryawe bashize amanga rwose,

30ukiramburiraukubokokwawe kugirango gukize, gukoren'ibimenyetso n'ibitangaza mu izina ry'Umugaragu wawe wera Yesu.”

31Bamaze gusenga, aho bari bateraniye habaumushyitsi, bose buzuzwa Umwuka Wera, bavuga ijambo ry'Imana bashize amanga.

32Abizeye bose bahuzagaumutiman'inama, kandi nta n'umwe wagiragaubwiko ku kintu, ahubwo byose barabisangiraga.

33Kandi intumwa zagiraga imbaraga nyinshi zo guhamya kuzukak'Umwami Yesu, nuko reroubuntu bw'Imana bwinshi bukabakuri bo bose.

34Nta mukenewababagamo, kuko abari bafite amasambu bose cyangwa amazu babiguraga, bakazana ibiguzi by'ibyo baguze

35bakabishyīra intumwa, na zo zikabigabanya abantu,umuntu wese agahabwa icyo akennye.

36Na Yosefu Umulewiwavukiyei Kupuro, uwo intumwa zahimbye Barinaba, risobanurwa ngo “Umwana wo guhugura”,

37yari afite isambu arayigura, azana ibiguzi byayo abishyīra intumwa.

© Bible Society of Rwanda, 2001
div>