1Nuko muri icyo gihe abigishwa bakigwira, Abayuda ba kigiriki batangira kwitotombera Abaheburayo, kuko abapfakazi babo bacikanwaga ku igerero ry'iminsi yose.
2Abo cumi na babiri bahamagara abigishwa bose bati “Ntibikwiriye ko turekera kwigisha ijambo ry'Imana kwicara ku meza tugabura.
3Nuko bene Data, mutoranye muri mwe abantu barindwi bashimwa, buzuyeUmwuka Wera n'ubwenge, tubashyire kuri uwo murimo.
4Ariko twebweho tuzakomeza gusenga no kugabura ijambo ry'Imana.”
5Abahateraniye bose bashima ayo magambo, batoranya Sitefanoumuntu wuzuyekwizera n'Umwuka Wera, na Filipo na Purokoro na Nikanori na Timoni, na Parumenana Nikolawo wo muri Antiyokiya watoye idini y'Abayuda,
6babashyira imbere y'intumwa kandi bamaze gusenga babarambikaho ibiganza.
7Nuko ijambo ry'Imana rikomeza kwamamara,umubarew'abigishwaugwira cyane i Yerusalemu, abatambyi benshi bumvira uko kwizera.
8Sitefano wari wuzuyeubuntu bw'Imana n'imbaraga, yakoraga mu bantu ibitangaza n'ibimenyetso bikomeye.
9Ariko abantu bamwe bo mu isinagogi yitwa iy'Abaliberutinon'iy'Abanyakurenen'iy'Abanyalekizanderiya n'iy'Abanyakilikiya n'iy'Abanyasiya, barahagurukabajya impaka na Sitefano,
10nyamara ntibabasha gutsindaubwenge n'Umwuka bimuvugisha.
11Nuko baguriraabagabo bo kuvugabati “Twumvise avuga amagambo yo gutukaMose n'Imana.”
12Boshya abantu n'abakuru n'abanditsi baramusumira, baramufatabamushyīra abanyarukiko.
13Nuko bahagurutsa abagabo b'ibinyoma baravuga bati “Uyu muntu ntabwo asiba gutukaAhera n'amategeko,
14kuko twumvise avuga ati ‘Yesu w'i Nazareti azasenya aha hantu, kandi azahindura imigenzo twahawe na Mose.’”
15Abicaye mu rukikobose bamutumbiriye, babona mu maso ha Sitefano hasa n'aha marayika.