1Umutambyi mukuruaramubazaati “Ibyo ni ko biri?”
2Aramusubizaati “Yemwe bene Data kandi ba data, nimwumve. Imana y'icyubahiro yabonekeye sogokuruzaAburahamu ari i Mesopotamiya ataratura i Harani,
3iramubwira iti ‘Va mu gihugu cyanyu no muri bene wanyu ujye mu gihugu nzakwereka.’
4Maze ava mu gihugu cy'Abakaludaya, atura i Harani. Se amaze gupfa Imana iramwimura imuzanamuri iki gihugu, ari cyo mugituyemona bugingo n'ubu.
5Ariko ntiyamuhayeho ikibanza naho haba aho gukandagiza ikirenge, ahubwo yamusezeraniye kuzakimuha ngo abe nyiracyo n'urubyaro rwe, kandi yari ataragiraumwana.
6Maze Imana iravuga iti ‘Urubyaro rwawe ruzabaabasuhukemu gihugu cy'abandi, bazabahindura abaretwa, babagirire nabi imyaka magana ane.
7Kandi ishyanga bazakorerauburetwa ni jyeuzaricira ho iteka’, ni ko Imana yavuze, kandi iti ‘Hanyuma bazavayo bansengere aha hantu.’
8Maze imuha isezerano ryo gukebwa. Bukeyeabyara Isaka, amukebaku munsi wa munani. Isaka na we abyara Yakobo, Yakobo abyara ba sogokuruzabakuru cumi na babiri.
9“Ba sogokuruzabagirira Yosefu ishyari, baramuguraajyanwa muri Egiputa, ariko Imana ibana na we
10imukizamu makuba ye yose, imuha gutonan'ubwenge imbere ya Farawoumwami wa Egiputa, maze amugiraumutware wa Egiputa n'uw'urugorwe rwose.
11Bukeyeinzara itera muri Egiputa hose n'i Kanāni, habaumubabaro mwinshi, nuko ba sogokuruzababura ibyokurya.
12Ariko Yakobo yumvise yuko muri Egiputa hari amasaka, atuma ba sogokuruzaubwa mbere.
13Maze ubwa kabiri Yosefu amenywa na bene se, nukoumuryango wa Yosefuumenywa na Farawo.
14Yosefu atumirase Yakobo na bene wabo bose, bari mirongo irindwi na batanu.
15Yakobo aramanuka ajya muri Egiputa, arapfa we na ba sogokuruza
16babajyana i Shekemu, babahamba mu buvumoAburahamu yaguze igiciro cy'ifeza na bene Hamori w'i Shekemu.
17“Ariko igihe cy'isezerano cyenda gusohora, iryo Imana yarahiye Aburahamu, abantu baragwira baba benshi muri Egiputa,
18kugezaaho undi mwami yimiye muri EgiputautaziYosefu.
19Uwo mwami agirauburiganya bwo kurimburaubwoko bwacu, agirira ba sogokuruzanabi, abateshereza abana babo b'impinja kugirango batabaho.
20Muri icyo gihe Mose aravuka, yari mwiza cyane imbere y'Imana. Bamurerera mu rugo rwa se amezi atatu,
21hanyuma amaze gutabwaumukobwa wa Farawo aramujyana, amurerank'umwana we.
22Mose yigishwaubwenge bwose bw'Abanyegiputa, agira imbaraga mu magambo ye no mu byo akora.
23“Ariko amaze imyaka mirongo ine avutse, yigira inama mu mutimawe kugenderera bene wabo, ari bo bana ba Isirayeli.
24Abonyeumuntuurengana aramutabara, ahoreraurengana akubitaUmunyegiputa.
25Yibwiraga yuko bene wabo bamenya ko Imana ibakirishaukubokokwe, ariko ntibabimenya.
26Bukeyebw'aho asanga abarwana, agerageza kubakiranura ati ‘Yemwe bagabo, ko muri abavandimwe ni iki gitumye mugirirana nabi?’
27Arikouwarenganyaga mugenzi we aramusunika, aramubazaati ‘Ni nde wakugizeumutware cyangwaumucamanza wacu?
28Mbeseurashaka kunyica nk'uko ejo wishe wa Munyegiputa?’
29Mose abyumvise atyo aracika, abaumusuhukemu gihugu cy'i Midiyani abyarirayo abahungu babiri.
30“Imyaka mirongo ine ishize, marayika amubonekerera mu birimi by'umurirowaka mu gihuru, mu butayubwo ku musoziwa Sinayi.
31Mose abibonye biramutangaza, akibyegera ngo abyitegereze yumva ijwi ry'Umwami Imana riti
32‘Ni jye Mana ya ba sekuruzabawe, n'Imana ya Aburahamu na Isaka na Yakobo.’Mose ahindaumushyitsi ntiyatinyuka kwitegereza.
33Uwiteka aramubiraati ‘Kwetura inkweto mu birenge byawe, kuko ahouhagaze aho ari ahera.
34Niukurimbonyeumubabaro w'ubwoko bwanjye buri muri Egiputa kandi numvise baniha, namanuwe no kubakiza none ngwino ngutumemuri Egiputa.’
35“Uwo ni we Mose wa wundi banze bati ‘Ni nde wakugizeumutware cyangwaumucamanza?’Ni we Imana yatumye kubaumutware n'umucunguzi, abihawe n'ukubokokwa marayika uwo wamubonekereye mu gihuru.
36Kandi ni na we wabakuye muri Egiputa, amaze gukorera ibitangaza n'ibimenyetso muri icyo gihugu no mu Nyanja Itukura, no mu butayumu myaka mirongo ine.
37“Mose uwo ni we wabwiye Abisirayeli ati ‘Imana izabahagurukirizaumuhanuziuvuyemuri bene wanyu,umezenkanjye.’
38Kandi Mose ni we wari mu itorero ryo mu butayu, hamwe na marayika wavuganiye na we ku musoziwa Sinayi, kandi yari kumwe na ba sogokuruza, ni na we wahawe amagambo y'ubugingo yo kuduha.
39“Ba sogokuruzabanze kumwumvira, ahubwo bamusunikira hirya basubiramuri Egiputa mu mitima yabo,
40babwira Aroni bati ‘Uturemere imana zo kutujya imbere, kuko Mose uwo wadushoreraga adukuramu gihugu cya Egiputa tutaziuko yabaye.’
41Nuko bīremera ikimasa muri iyo minsi, icyo gishushanyo bagitambira ibitambo, bīshimira imirimo y'intoki zabo.
42Nuko Imana irahindukirairabazibukira, ibarekera gusenga ingabo zo mu ijuru nk'uko byanditswe mu gitabo cy'abahanuzi ngo
‘Yemwe muryango w'Abisirayeli,
Mbese mwantambiriye amatungo abazwe cyangwa ibitambo,
Imyaka mirongo ine mu butayu?
43Mwateruye ihema rya Moleki,
N'inyenyeri y'ikigirwamana Refani,
Ari ibishushanyo mwaremeye kubisenga.
Nanjye nzabīmurirahakurya y'i Babuloni.’
44“Ba sogokuruzabari bafite ihema ry'ubuhamya bari mu butayu, nk'uko Iyavuganye na Mose yamutegetse kurirema, arishushanije n'icyitegererezo cy'iryo yabonye.
45Iryo ba sogokuruzabarihawe na ba se ribauruhererekane, barizana Yosuwa abagiye imbere ubwo batsindaga amahanga, ayo Imana yirukanaga imbere yabo kugezamu gihe cya Dawidi
46wariutonnye imbere y'Imana, asaba kūbakira Imana ya Yakoboubuturo.
47Ariko Salomo ni we wayubakiye inzu.
48“Nyamara Isumbabyose ntiba mu mazu yubatswe n'amaboko, nk'uko wa muhanuzi yavuze ati
49‘Ijuru ni ryo ntebe yanjye,
Isi ni yo ntebe y'ibirenge byanjye.
Muzanyubakira nzu ki?
Ni ko Uwiteka ababaza.
Cyangwa nzaruhukirahantu ki?
50Mbese intoki zanjye si zo zaremye ibyo byose?’
51“Yemwe abatagonda ijosi, mwe abatakebwe mu mitima no mu matwi, iteka murwanya Umwuka Wera! Uko ba sekuruzawanyu bakoraga ni ko namwe mukora.
52Ni nde mu bahanuzi ba sekuruzawanyu batarenganije? Bishe abāvuze ibyo kuza kwa wa Mukiranutsi bitari byaba, none namwe mwaramugambaniye muramwica,
53kandi ari mwe mwahawe amategeko n'abamarayika ntimwayitondera.”
54Ngo babyumve batyo bazabiranywa n'uburakari, bamuhekenyera amenyo.
55Ariko Sitefano yuzuyeUmwuka Wera arararama, atumbira mu ijuru abonaubwiza bw'Imana na Yesu ahagaze iburyo bw'Imana,
56aravuga ati “Dore mbonye ijuru rikingutse, n'Umwana w'umuntu ahagaze iburyo bw'Imana.”
57Barasakuza cyane bīziba amatwi, bamugwirira icyarimwe,
58baramukurubanabamuvanamu murwa, bamwicisha amabuye. Abagabo bamushinje bashyira imyenda yabo ku birenge by'umusorewitwaga Sawuli.
59Bakimuteraamabuye, arāmbaza aravuga ati “Mwami Yesu, akiraumwuka wanjye.”
60Arapfukamaavuga ijwi rirenga ati “Mwami, ntubabareho iki cyaha.”Amaze kuvugaatyo arasinzira.
Nuko Sawuli na we ashima ko yicwa.