Intu 8:1-40 BYSB2001 - Bible AI

1Uhereye uwo munsi hāduka akarengane gakomeye mu Itorero ry'i Yerusalemu, bose batatanira mu bihugu by'i Yudayan'i Samariya, keretse intumwa.

2Abantu bubahaga Imana bahamba Sitefano, baramuborogera cyane.

3Ariko Sawuli we akomeza guca igikuba mu Itorero no kuryonona cyane, akinjira mu mazu yose agafata abagabo n'abagore, akabakurubanamu nzu y'imbohe.

4Nuko abatatanye bajya hose, bamamaza ijambo ry'Imana.

5Filipo aramanuka ajya mu muduguduw'i Samariya, ababwiriza ibya Kristo.

6Ab'aho benshi baraterana, bumva ibyo Filipo avuga n'umutimauhuyebamwitayeho, bumvise kandi babonye ibimenyetso yakoraga.

7Kuko benshi muri bo bari bafite abadayimoni babavamo basakuza cyane, n'abari baremaye n'abacumbagira benshi barakizwa.

8Habaumunezero mwinshi muri uwo mudugudu.

9Harihoumuntu w'umukonikoni witwaga Simoni wabaga muri uwo mudugudu, agatangazaubwoko bw'Abasamariya akiyitaukomeye.

10Baramwumvaga bamwitayeho bose, abakomeye n'aboroheje bati “Uyu muntu ni we Mbaraga y'Imana yitwa ikomeye.”

11Icyatumagabamwitaho, ni ukouhereye kera yajyaga abatangarisha iby'ubukonikoni bwe.

12Ariko bamaze kwizeraubutumwa bwiza Filipo ababwira bw'ubwami bw'Imana n'ubw'izina rya Yesu Kristo, barabatizwa, abagabo n'abagore.

13Na Simoni ubwe aremera, kandi amaze kubatizwa agumya kubanana Filipo. Abonyeuburyo akora ibimenyetso n'imirimo ikomeye arumirwa.

14Nuko intumwa zari i Yerusalemu zumvise yuko Abasamariya bemeye ijambo ry'Imana, zibatumahoPetero na Yohana,

15na bo basohoyeyo barabasabira ngo bahabwe Umwuka Wera,

16kuko hari hataragira n'umwe wo muri bo amanukira, ahubwo bari barabatijwe gusa mu izina ry'Umwami Yesu.

17Nuko babarambikaho ibiganza, bahabwa Umwuka Wera.

18Ariko Simoni abonye yuko abarambitsweho ibiganza by'intumwa bahabwa Umwuka Wera, azizanira ifeza

19arazibwira ati “Nanjye nimumpe ubwo bubasha ngo uwo nzarambikaho ibiganza ahabwe Umwuka Wera.”

20Petero aramubwira ati “Pfana ifeza yawe, kuko wagize ngo impano y'Imana iboneshwa ifeza.

21Nta mugabane haba n'urutabeufitemuri byo, kukoumutimawaweudatunganiye Imana.

22Nuko wihane ubwo bubi bwawe,usabeUmwami kugirango ahari niba bishoboka, ibyo wibwira mu mutimawaweubibabarirwe.

23Ndakurebauri mu birura no mu ngoyi zo gukiranirwa.”

24Simoni aramusubizaati “Munsabire Umwami, kugirango hatagira ikintu kimbaho mu byo muvuze.”

25Na bo bamaze guhamya no kubwira abantu ijambo ry'Umwami, basubirai Yerusalemu babwirizaubutumwa bwiza mu birorero byinshi by'Abasamariya.

26Bukeyemarayika w'Umwami Imana abwira Filipo ati “Hagurukauganeikusi,ugeremu nzira imanuka iva i Yerusalemu ikajya i Gaza, ya yindi ica mu butayu.”

27Arahagurukaaragenda. Nuko haza Umunyetiyopiya w'inkone,umutware n'umunyabyuma w'ibintu byose bya Kandake,umugabekazi w'Abanyetiyopiya. Yari yaragiye i Yerusalemu gusenga.

28Yasubiragayo yicaye mu igare rye, asoma igitabo cy'umuhanuzi Yesaya.

29Umwuka abwira Filipo ati “Sanga ririya gareujyane na ryo.”

30Filipo arirukanka yumva asoma igitabo cy'umuhanuzi Yesaya, aramubazaati “Ibyousomaibyourabyumva?”

31Undi ati “Nabibasha nte ntabonyeubinsobanurira?”Yinginga Filipo ngo yurirebicarane.

32Ibyo yasomaga mu byanditswe byari ibi ngo
“Yajyanywe nk'intama bajyana mu ibagiro,
Kandi nk'ukoumwana w'intamaucecekera imbere y'uwukemuraubwoya,
Ni ko atabumbuye akanwa ke.

33Ubwo yacishwaga bugufi,
Urubanza rwari rumukwiriye barumukuyeho.
Umuryango weuzamenyekana ute?
Koubugingo bwe bukuwemu isi?”

34Iyo nkone ibaza Filipo iti “Ndakwinginga mbwira, ayo magamboumuhanuzi yayavuze kuri nde? Yayivuzehocyangwa yayavuze ku wundi?”

35Filipo aterura amagambo, ahera kuri ibyo byanditswe amubwiraubutumwa bwiza bwa Yesu.

36Bakigenda mu nzira bagera ku mazi, iyo nkone iramubazaiti “Dore amazi, ikimbuza kubatizwa ni iki?”[

37Filipo arayisubizaati “Niba wizeye mu mutimawawe wose birashoboka.”Na yo iti “Nizeye Yesu Kristo ko ari Umwana w'Imana.”]

38Itegeka ko bahagarika igare, baramanukanabajya mu mazi bombi Filipo n'inkone, arayibatiza.

39Bavuye mu mazi Umwuka w'Imana ajyana Filipo inkone ntiyasubirakumubona, nuko ikomeza kugenda inezerewe.

40Ariko Filipo abonekera muri Azoto, agenda abwira abantuubutumwa bwiza mu miduguduyose, kugezaaho yagereye i Kayisariya.

© Bible Society of Rwanda, 2001
div>