1Ariko Sawuli akomeza gukangisha abigishwa b'Umwami ko bicwa, ajya ku mutambyi mukuru
2amusabainzandiko zo guha ab'amasinagogi y'i Damasiko, kugirango nabona abantu b'Inzira ya Yesu, abagabo cyangwa abagore, ababohe abajyane i Yerusalemu.
3Akigenda yenda gusohora i Damasiko,umucyouramutungurauvuyemu ijuruuramugota.
4Agwa hasi yumva ijwi rimubazariti “Sawuli, Sawuli,undenganiriza iki?”
5Aramubazaati “Uri nde, Mwami?”
Na we ati “Ndi Yesu, uwourenganya.
6Ariko hagurukaujye mu mudugudu,uzabwirwa ibyoukwiriye gukora.”
7Abagabo bajyanye na we bahagarara badakoma, kuko bumvise iryo jwi batagizeumuntu babona.
8Sawuli arabyuka arambuye amaso ntiyagira icyo areba, baramurandata bamujyana i Damasiko.
9Amarayo gatatu atareba, atarya kandi atanywa.
10I Damasiko hariumwigishwa witwaga Ananiya. Umwami Yesu aramubonekera aramuhamagara ati “Ananiya.”
Na we ati “Karame, Mwami.”
11Umwami aramubwira ati “Hagurukaujye mu nzira yitwa Igororotse,ushakire mu nzu ya Yudaumuntu witwa Sawuli w'i Taruso, kuko ubu ngubu asenga.
12Kandi na we abonye mu iyerekwaumuntu witwa Ananiya yinjira, amurambikaho ibiganza kugirango ahumuke.”
13Ananiya aramusubizaati “Mwami, uwo muntu numvise benshi bamuvuga, uko yagiriraga nabi abera bawe bari i Yerusalemu,
14kandi n'ino afiteubutware abuhawen'abatambyi bakuru, bwo kubohaabāmbaza izina ryawe.”
15Umwami aramusubizaati “Genda kuko uwo muntu ari igikoreshwa nitoranirije, ngo yogeze izina ryanjye imbere y'abanyamahanga n'abami n'Abisirayeli,
16nanjye nzamwereka ibyo azababazwa na weuburyo ari byinshi, bamuhoraizina ryanjye.”
17Ananiya aragenda yinjira mu nzu, amurambikaho ibiganza aramubwira ati “Sawuli mwene Data, Umwami Yesu wakubonekereye mu nzira waturutsemo, arantumye ngouhumukewuzuzwe Umwuka Wera.”
18Uwo mwanya ibisa n'imboneranyi bimuva ku maso arahumuka, arahagurukaarabatizwa,
19amaze gufungura abona intege.
Amarana iminsi n'abigishwa b'i Damasiko,
20aherako abwiriza mu masinagogi yuko Yesu ari Umwana w'Imana.
21Abamwumvise bose barumirwa bati “Uyu si we warimburiraga i Yerusalemu abāmbaza iryo zina? Kandi icyamuzanye n'ino siukugirango ababohe, abashyīre abatambyi bakuru?”
22Ariko Sawuli arushaho kugwiza imbaraga, atsinda Abayuda batuye i Damasiko arabamwaza, abahamiriza yuko Yesu ari we Kristo.
23Hashize iminsi myinshi Abayuda bajya inama yo kumwica,
24ariko Sawuli amenya inama yabo. Bubikirira ku marembo ku manywa na nijoro, kugirango bamwice.
25Abigishwa be ni ko kumujyana nijoro, bamucisha mu nkike z'amabuye, bamumanuriramu gitebo.
26Asohoye i Yerusalemu agerageza kwifatanya n'abigishwa, ariko bose baramutinya ntibemera ko ariumwigishwa.
27Maze Barinaba aramujyana amushyīra intumwa, azisobanurirauko yabonye Umwami Yesu mu nzira, kandi uko yavuganye na we, n'uko yavuze ashize amanga mu izina rya Yesu i Damasiko.
28Abana na bo i Yerusalemu akajya abasura, abwiriza mu izina ry'Umwami ashize amanga,
29akaganira n'Abayuda ba kigiriki ajya impaka na bo, bigeza ubwo na bo bashaka kumwica.
30Ariko bene Data babimenye bamujyana i Kayisariya, bamwohereza i Taruso.
31Nuko Itorero ryose ryari i Yudayahose n'i Galilaya n'i Samariya rigira amahoro, rirakomezwa kandi rigenda ryubahaUmwami Yesu, rifashwa n'Umwuka Wera riragwira.
32Nuko Petero ajya hose kubasūra, ajya no ku bera batuye i Luda,
33asangayoumugabowitwaga Ayineya wamaze imyaka munaniatava ku buriri, kuko yari aremaye.
34Petero aramubwira ati “Ayineya, Yesu Kristo aragukijije, hagurukawisasire.”Uwo mwanya arahaguruka.
35Abatuye i Luda n'i Saroni bose bamubonye bahindukirira Umwami Yesu.
36Kandi i Yopa hariumugorew'umwigishwa witwaga Tabita, risobanurwa ngo “Doruka”. Uwo mugoreyagiraga imirimo myiza myinshi n'ubuntu bwinshi.
37Muri iyo minsi ararwara arapfa, bamaze kumwuhagira bamushyira mu cyumba cyo hejuru.
38Kandi kuko i Luda hari bugufibw'i Yopa, abigishwa bumvise ko Petero ari yo ari, bamutumahoabantu babiri bamwinginga bati “Ngwino uze iwacu, ntutinde.”
39Petero arahaguruka, ajyana na bo. Asohoyeyo bamujyana muri icyo cyumba cyo hejuru, abapfakazi bose bahagarara iruhande rwe barira, berekana amakanzu n'imyenda Doruka yababoheye akiriho.
40Petero abaheza bose, arapfukamaarasenga, ahindukirira intumbi ati “Tabita, haguruka.”Arambura amaso, abonye Petero arabyuka aricara.
41Petero amufataukubokoaramuhagurutsa. Maze ahamagara abera n'abapfakazi, amubahaari muzima.
42Bimenyekana i Yopa hose, benshi bizera Umwami.
43Nuko amara iminsi myinshi i Yopa, acumbitse kwa Simoni w'umuhazi.