Ivug 1:1-46 BYSB2001 - Bible AI

1Aya ni yo magambo Mose yabwiriye Abisirayeli bose hakurya ya Yorodani mu butayu, muri Araba ahateganye n'i Sufu, hagati y'i Parani n'i Tofeli n'i Labani, n'i Haseroti n'i Dizahabu.

2Uvuye i Horebuukagera i Kadeshi y'i Baruneyauciyeku musoziwa Seyiri, niurugendo rw'iminsi cumi n'umwe.

3Mu mwaka wa mirongo ine, mu kwezi kwawo kwa cumi na kumwe, ku munsi wako wa mbere, Mose abwira Abisirayeli ibyo Uwiteka yamutegetse kubabwira byose,

4amaze gutsinda Sihoniumwami w'Abamori wariutuyei Heshiboni, na Ogiumwami w'i Bashani wariutuyemuri Ashitaroti no mu Edureyi.

5Hakurya ya Yorodani mu gihugu cy'i Mowabu, ni ho Mose yatangiriye gusobanura aya mategeko:

6Uwiteka Imana yacu yatubwiriye i Horebu iti “Igihe mumazekuri uyu musozikirahagije.

7Nimuhindukire, muhagurukemujye mu gihugu cy'imisozi cy'Abamori n'ahandi hantu hose hahereranye na cyo, mujye muri Araba no mu gihugu cy'imisozi, no mu gihugu cy'ikibaya n'i Negebu, no mu kibaya cy'Inyanja Nini, no mu gihugu cy'Abanyakanāni, no ku misozi y'i Lebanoni mugezeku ruzi runiniUfurate.

8Dore igihugu nkibashyize imbere, nimujyemo, muhindūre igihugu Uwiteka yarahiye ba sekuruzawanyu, Aburahamu na Isaka na Yakobo, ko azabaha bo n'urubyaro rwabo ruzabakurikira.”

9Nanjye icyo gihe narababwiye nti “Simbasha kubaheka jyenyine.

10Uwiteka Imana yanyu irabagwije, none dore muhwanijeubwinshi n'inyenyeri zo mu ijuru.

11Uwiteka Imana ya ba sekuruzawanyu ibororotse, ijana ryanyu ryose rihinduke agahumbi, ibaheumugisha nk'uko yabasezeranije.

12Nabasha nte kubaheka jyenyine ko munziga mukamvuna, mugakubitaho intonganya zanyu?

13Mutoranye mu miryango yanyu abahanga b'abanyabwenge b'ikimenywabose, mbagire abatware banyu.”

14Muransubizamuti “Ibyouvuzeni byiza tubikore.”

15Nuko ntoranya abatware b'imiryango yanyu, abagabo b'abahanga b'ibimenywabose, mbahindura abatware banyu, ngo bamwe batware igihumbi igihumbi, abandi ijana ijana, abandi mirongo itanu itanu, abandi cumi icumi, batware mu miryango yanyu.

16Muri icyo gihe nihanangirije abacamanza banyu nti “Muburanirwe imanza za bene wanyu, mujye muca imanza zitabera: iz'umuntu na mwene wabo, cyangwa iz'umuntu n'umunyamahangaumusuhukiyeho.

17Nimuca imanza, ntimukiteku cyubahiro cy'umuntu, aboroheje n'abakomeye mujye mubahwanya. Ntimugatinye amaso y'abantu, kuko Imana ari yo ibacishaurubanza. Kandiurubanza ruzajya rubananira mujye murunzanira, ndwumve nduce.”

18Icyo gihe nabategetse ibyo mukwiriye gukorabyose.

19Nuko duhagurukai Horebu, turangiza bwa butayubuninibuteyeubwoba, ubwo mwabonaga duca mu nzira ijya mu gihugu cy'imisozi cy'Abamori, uko Uwiteka Imana yacu yadutegetse, tugerai Kadeshi y'i Baruneya.

20Ndababwira nti “Mugezeku gihugu cy'imisozi cy'Abamori, icyo Uwiteka Imana yacu iduha.

21Dore Uwiteka Imana yawe igushyize icyo gihugu imbere, zamukaugihindūre, uko Uwiteka Imana ya ba sekuruzawanyu yagutegetse. Ntutinye, ntukukeumutima.”

22Mubyumvise mwese mwigira hafi yanjye, murambwira muti “Dutumeabatasi batubanzirize badutatire icyo gihugu, bagaruke batubwire inzira dukwiriye kuzamukiramo, n'imidugudutuzageramo.”

23Iyo nama ndayishima, mbatoranyamo abagabo cumi na babiri, umwe umwe mu miryango yose.

24Barahagurukabazamuka uwo musozi, bagera mu gikombe cya Eshikoli baragitata.

25Benda ku mbuto z'icyo gihugu barazituzanira, batubarira inkuru bati “Igihugu Uwiteka Imana yacu iduha ni cyiza.”

26Ariko mwe ntimwemera kuzamuka, ahubwo mwanga itegeko ry'Uwiteka Imana yanyu, murayigomera.

27Mwitotombera mu mahema yanyu muti “Uwiteka aratwanga, ni cyo cyatumye adukuriramu gihugu cya Egiputa kutugabiza Abamori ngo baturimbure.

28Mbese turazamuka tujya he, ko bene wacu badukujeimitima kutubwira bati ‘Abantu baho baturutaubuninibaradusumba, imiduguduyabo ni minini, igoteshejwe inkike z'amabuye zigera mu ijuru, ndetse twabonyeyo n'Abānaki?’”

29Ndababwira nti “Ntimugireubwoba, ntimubatinye.

30Uwiteka Imana yanyu ibajye imbere, ni yo izabarwanira, ibakorere ibihwanye n'ibyo yabakorereye muri Egiputa byose mu maso yanyu,

31no mu butayuaho mwabonaga mugenda Uwiteka Imana yanyu ibahetse, nk'ukoumugaboahekaumuhungu we, mu rugendo mwagenze rwose mukageza aho mwagereye ino.”

32Maze ibyo ntibyatuma mwizera Uwiteka Imana yanyu,

33yabagīraga imbere mu nzira kubashakira aho mubamba amahema, igendera mu murironijoro ngo ibayobore inzira mucamo, ikagendera mu gicu ku manywa.

34Uwiteka yumva amagambo yanyu ararakara, ararahira ati

35“Niukurinta n'umwe wo muri aba bantu babi b'iki giheuzabona igihugu cyiza, narahiye ko nzaha ba sekuruzawanyu.

36Keretse Kalebu mwene Yefune, uwo we azakibona kandi nzamuha igihugu yanyuzemo, ngihe n'urubyaro rwe kuko akurikira uko Uwiteka amuyobora muri byose.”

37Kandi Uwiteka yandakariye ku bwanyu arambwira ati “Nawe ntuzajyamo,

38Yosuwa mwene Nuniuhagararira imbere yawe kugufasha, ni weuzajyamo,umuhumurizekuko ari weuzagihesha Abisirayeli ho gakondo.

39Kandi abana banyu bato mwavuze ko bazaba iminyago, n'ibitambambuga byanyu bitazi muri iki gihe gutandukanya ibyiza n'ibibi na bo bazakijyamo, ni bo nzagiha bagihindūre.

40Ariko mwebweho nimuhindukiremujye mu butayu, muce mu nzira ijya ku Nyanja Itukura.”

41Maze muransubizamuti “Twacumuyeku Uwiteka, turazamuka turwane dukoreibyo Uwiteka Imana yacu yadutegetse byose.”Nuko mwese muringaniza intwaro zanyu, mugambirira kuzamuka uwo musozinkaho byoroshye.

42Uwiteka arambwira ati “Babwire uti ‘Ntimuzamuke, kandi ntimurwane kuko ntari hagati muri mwe, mutaneshwa n'ababisha banyu.’”

43Ndabibabwira ntimwabyumvira, ahubwo mwanga itegeko ry'Uwiteka muramugomera, muzamukanaagasuzugurouwo musozi.

44Abamori bawutuyehobabasanganirira kubatera, babaneshaumuhashya nk'uko inzuki zirukanaabantu, baborereza i Seyiri babageza i Horuma.

45Muragaruka muririra imbere y'Uwiteka, ariko we ntiyabitaho ngo abatege amatwi.

46Nuko mumaraigihe kirekire i Kadeshi, namwe muzi uko icyo gihe cyangannye.

© Bible Society of Rwanda, 2001
div>