1Icyo gihe Uwiteka arambwira ati “Wibārize ibisate bibiri by'amabuye bisa n'ibya mbereuzamukeunsange ku musozi, kandi ubāze n'isanduku mu giti.
2Nanjye ndandika kuri ibyo bisate amagambo yari ku bya mbere wamennye, mazeubishyire muri iyo sanduku.”
3Nuko mbāza isanduku mu mushita, mbāza n'ibisate bibiri by'amabuye bisa n'ibya mbere, nzamuka uwo musozimfashe ibyo bisate byombi mu maboko.
4Yandika kuri ibyo bisate amagambo amwe n'ayo yanditse mbere, ari yo mategeko cumi Uwiteka yababwiriye kuri uwo musoziari hagati mu murirokuri wa munsi w'iteraniro, Uwiteka arabimpa.
5Ndahindukiramanuka uwo musozi, nshyira ibyo bisate mu isanduku nabāje, na none biracyarimo uko Uwiteka yantegetse.
6(Abisirayeli bahagurukai Bērotibeneyākani bajya i Mosera, ari ho Aroni yapfiriye. Ni ho bamuhambye, Eleyazariumwana we asubiraku butambyi bwe.
7Barahahagurukabajya i Gudigoda, barahahagurukabajya i Yotibata, igihugu cy'utugezi.
8Muri icyo gihe Uwiteka arobanuriraumuryango wa Lewi kuremērwa isanduku y'isezerano ry'Uwiteka, no guhagarikwa imbere y'Uwiteka no kumukorera, no guhesha abantuumugisha mu izina rye uko biri na bugingo n'ubu.
9Ni cyo gituma Abalewi batagiraumugabane cyangwa gakondo muri bene wabo, Uwiteka ni we gakondo yabo uko Uwiteka Imana yawe yababwiye.)
10Mara kuri wa musoziiminsi mirongo ine n'amajoro mirongo ine nk'ubwa mbere, ubwo na bwo Uwiteka aranyumvira ntiyashaka kubarimbura.
11Uwiteka arambwira ati “Hagurukaugende ujye ubu bwoko imbere, bazajya mu gihugu narahiye ba sekuruzako nzabaha, bagihindūre.”
12None wa bwoko bw'Abisirayeli we, Uwiteka Imana yawe igushakaho iki? SiukubahaUwiteka Imana yawe,ukagenda mu nzira ikuyoboye zose,ukayikunda,ugakoreshereza Uwiteka Imana yaweumutimawawe wose n'ubugingo bwawe bwose,
13ukitondera amategeko y'Uwiteka y'uburyo bwose ngutegekera uyu munsi kukuzanira ibyiza?
14Dore Uwiteka Imana yawe ni yo nyir'ijuru ndetse n'ijuru risumba ayandi, kandi ni yo nyir'isi n'ibirimo byose.
15Nubwo bimeze bityo, Uwiteka yishimiye ba sogokuruzabanyu ngo abakunde, atoranyaurubyaro rwabo rwabakurikiye, ar rwo mwe, abatoranya mu mahanga yose uko biri na bugingo n'ubu.
16Nuko mukūre mu mitima yanyu ibituma iba nk'imibiri itakebwe, kandi ntimukomeze kutagonda amajosi.
17Kuko Uwiteka Imana yanyu ari Imana nyamana, ni Umwami w'abami, ni Imana ikomeye y'inyambaraga nyinshi, iteyeubwoba, itita ku cyubahiro cy'umuntu, idahongerwa. Gal 2.6; Ef 6.9
18Icīra impfubyi n'abapfakazi imanza zibarengera, ikundaumusuhukew'umunyamahanga ikamugaburira, ikamwambika.
19Nuko mukundeumusuhukew'umunyamahanga, kuko namwe mwari abasuhukemu gihugu cya Egiputa.
20WubaheUwiteka Imana yawe abe ari youkorera, abe ari yo wifatanyaho akaramata, izina ryayo abe ari ryourahira.
21Ni yo shimwe ryawe, ni yo Mana yawe yagukoreye bya bikomeye biteyeubwoba, amaso yawe yiboneye.
22Ba sekuruzabanyu baramanutse bajya muri Egiputa ari abantu mirongo irindwi, none Uwiteka Imana yawe iguhwanije n'inyenyeri zo mu ijuruubwinshi.