1Aya ni yo mategeko n'amateka mukwiriye kuzitonderera mu gihugu Uwiteka Imana ya ba sekuruzabanyu ibahaye guhindūra, muzajye muyitondera igihe cyose muzabaho mu isi.
2Ntimuzabure gusenya ahantu hose amahanga muhindūra yakorereraga imana zayo, ho ku misozi miremire no ku migufi, no munsi y'igiti kibisi cyose.
3Kandi muzasenye ibicaniro byabo, muhombagure inkingi z'amabuye bubatse, mutwike ibishushanyo babaje bya Ashera, mutememutsinde ibishushanyo babaje by'imana zabo zindi, muzarimbure amazina yazo akurwe aho hantu.
4Ntimuzagirire Uwiteka Imana yanyu nk'uko bo bagirira imana zabo.
5Ahubwo ahantu Uwiteka Imana yanyu izatoraniriza mu miryango yanyu yose kuhashyira izina ryayo, ubwo buturobwayo azabe ari bwo mujya muyishakiramo, azabe ari bwo mujya mujyamo.
6Kandi azabe ari bwo mujyanamo ibitambo byanyu byo koswa, n'ibitambo byanyu bindi, na kimwe mu icumi cyose muzatanga, n'amaturo yererezwa muzatura, n'ibyo muzahiguza imihigo, n'ibyo muzaturishwa n'imitima ikunze, n'uburizabw'amashyo yanyu n'ubw'imikumbi yanyu.
7Azabe ari ho mujya mubonekurīra imbere y'Uwiteka Imana yanyu, azabe ari ho mwishimirana n'abo mu ngo zanyu ibyiza byose byabavuye mu maboko, Uwiteka Imana yanyu ikabibaheramoumugisha.
8Ntimuzakore ibihwanye n'ibyo dukorera ino muri iki gihe, ahoumuntu wese akora ibyo abona ko ari byiza,
9kuko mutaragera mu buruhukirona gakondo Uwiteka Imana yanyu ibaha.
10Ariko nimwambuka Yorodani mugatura mu gihugu Uwiteka Imana yanyu ibaha ho gakondo, ikabaha kuruhukaimaze kubakiza ababisha banyu bose babagose bigatuma muba amahoro,
11maze ahantu Uwiteka Imana yanyu izatoraniriza kuhashyira izina ryayo ngo rihabe, azabe ari ho mujyana ibyo mbategeka byose: ibitambo byanyu byo koswa, n'ibitambo byanyu bindi, na kimwe mu icumi cyose muzatanga, n'amaturo yererezwa muzatura, n'ibirusha ibindi kuba byiza muzahiguza imihigo mwahize Uwiteka.
12Kandi azabe ari ho mwishimirana imbere y'Uwiteka Imana yanyu n'abahungu banyu n'abakobwa banyu, n'abagaragu banyu n'abaja banyu, n'Umulewiuri iwanyu kuko adafiteumugabane cyangwa gakondo muri mwe.
13Wirinde gutambira ibitambo byawe byo koswa ahantuubonye hose,
14ahubwo ahantu Uwiteka azatoranya ho mu gihugu cy'umwe mu miryango yawe, azabe ari houtambira ibitambo byawe byo koswa, azabe ari houkorera ibyo ngutegeka byose.
15Ariko wemererwa kubagaitungo,ukarirīra ahoubonye hose h'iwanyu ukouzashaka kose nk'uko Uwiteka Imana yawe yaguhayeumugisha, abahumanye n'abadahumanye bemererwa kuryaho nk'uko barya isirabo n'impara.
16Ariko ntimuzarye amaraso, muzayavushirize hasi nk'abamena amazi.
17Kandi kimwe mu icumi cy'imyaka y'impeke n'icya vino yawe, n'icy'amavuta ya elayo yawe, n'uburizabw'ubushyobwawe n'ubw'umukumbi wawe, n'iby'uburyo bwoseuzahiguza imihigo, n'iby'uturishwa n'umutimaukunze, n'ituro ryererezwauzatura, ibyo byose ntuzabirīre imuhira.
18Ahubwouzajye ubirīra imbere y'Uwiteka Imana yawe, ahantu Uwiteka Imana yawe izatoranya,ubisangire n'umuhungu wawe n'umukobwa wawe, n'umugaragu wawe n'umujawawe n'Umulewiuri iwanyu, kandi imbere y'Uwiteka Imana yawe azabe ari ho wishimirira ibyakuvuyemu maboko byose.
19Wirinde kurangarana Umulewi, igihe cyoseuzaramira mu gihugu cyawe.
20Uwiteka Imana yawe niyagūraurugabano rwawe, nk'uko yagusezeranije, naweukibwira uti “Ndarya inyama”kukoumutimawaweushaka kuzirya,uzemererwa kuzirya, ukoumutimawaweushaka kose.
21Niba ahantu Uwiteka Imana yawe izaba yaratoranirije kuhashyira izina ryayo hazakuba kureukananirwa kujyayo, uzabāge ku bushyobwawe cyangwa ku mukumbi wawe Uwiteka yaguhayeuko nagutegetse, urīre iwanyu ukoumutimawaweushaka kose.
22Nk'uko barya isirabo n'impara azabe ari ko urya izo nyama,uhumanye n'udahumanye bahwanye kuzirya.
23Icyakora ntuzabure kwirinda kurya amaraso kuko amaraso ari yo bugingo, ntuzaryane inyama n'ubugingo bwazo.
24Ntuzayarye, ahubwouzajyeuyavushiriza hasi nk'uko bamena amazi.
25Ntuzayarye, kugirango wowe n'abana bawe bazagukurikira muheshweumugisha no gukoraibyo Uwiteka ashima.
26Icyakora ibyouzezan'ibyouzahiguza imihigo,uzabijyane ahantu Uwiteka azatoranya,
27utambire ibitambo byawe byoswa, inyama hamwe n'amaraso ku gicaniro cy'Uwiteka Imana yawe, amaraso y'ibitambo byawe bindi azabyarirwe ku gicaniro cy'Uwiteka Imana yawe, inyama zabyouzazirye.
28Witondere, wumvire aya magambo ngutegeka yose, kugirango wowe n'urubyaro rwawe ruzagukurikira kugezaiteka, muzaheshwe ibyiza no gukoraibyo Uwiteka Imana yawe ibona ko ari byiza bitunganye.
29Uwiteka Imana yawe nimara kurimbura imbere yawe amahangaujyanwamo no guhindūra,ukabaumazekuyahindūraugatura mu gihugu cyayo,
30uzirinde gushukwaukabakurikiza, nibamara kurimburwa imbere yawe. Ntuzabaririze iby'imana zabo uti “Ya mahanga yakoreraga imana zayo ate? Nanjye ndabigenza ntyo.”
31Ntuzagirire Uwiteka Imana yawe nka bo, kuko ikintu cyose Uwiteka yita ikizira akacyangaurunukabagikorera imana zabo, ndetse n'abahungu babo n'abakobwa babo babosereze imana zabo.