1Muri abana b'Uwiteka Imana yanyu, ntimukiraburishe kwikeba ku mubiri, haba no kwitegera ibiharanjongouwapfuye.
2Kuko uriubwoko bwerejwe Uwiteka Imana yawe, kandi Uwiteka akagutoraniriza mu mahanga yose yo mu isi kubaubwoko yironkeye. 1 Pet 2.9
3Ntukarye ikintu cyose kizira.
4Aya ni yo matungo n'inyamaswa mwemererwa kurya: inka n'intama n'ihene,
5n'impara n'isirabo n'isunu, n'impongo n'inyemera n'ifumbēri n'itwiga.
6Mu nyamaswa n'amatungo, icyatuye inzara cyose ngo kigire imigeri igabanije kikūza, abe ari cyo mujya murya.
7Ariko ibi ntimukabirye mu byūza no mu byatuye inzara: ingamiya n'urukwavu n'impereryi, kuko byūza bikaba bitatuye inzara, ni ibihumanya kuri mwe.
8N'ingurubekuko yatuye inzara ariko ntiyūze, ni igihumanya kuri mwe. Inyama zazo ntimukazirye, n'intumbi zazo ntimukazikoreho.
9Ibi abe ari byo mujya murya mu byo mu mazi byose: igifite amababa n'ibikoko cyose mujye mukirya,
10ikidafite amababa n'ibikoko cyose ntimukakirye, ni igihumanya kuri mwe.
11Ibisiga n'inyoni bidahumanya byose mwemererwa kubirya.
12Ariko ibi ntimukabirye: ikizu n'itanangabo na oziniya,
13n'inkongoro y'impimakazi, n'icyarūzi n'icyanira uko amoko yabyo ari,
14n'igikōna cyose uko amoko yabyo ari,
15na mbuni na tamasi, na shakafu n'agaca n'ibyo mu bwoko bwako byose,
16n'igihunyira gito n'igihunyira kinini n'igihunyira cy'amatwi,
17n'inzoya n'inkongoro na sarumpfuna,
18n'igishondabagabo n'uruyongoyongo uko amoko yazo ari, n'inkotsa n'agacurama.
19Ibigira amababa bikagenza amaguru magufi byose, ni ibihumanya kuri mwe ntimukabirye.
20Mwemererwa kurya ibisiga n'inyoni bidahumanya byose.
21Ntimukarye intumbyiyose. Wemererwa kuyihaumusuhukew'umunyamahanga uri iwanyu akayirya, cyangwa wemererwa kuyigurishaumunyamahanga. Wehoho uriubwoko bwerejwe Uwiteka Imana yawe. Ntugatekesheumwana w'ihene amahenehene ya nyina.
22Ntuzabure gutanga kimwe mu icumi cy'imyaka yose iva ku mbuto wabibye, iyo imirima yawe izera ukoumwakautashye.
23Kandiuzajye urīra imbere y'Uwiteka Imana yawe, ahantu izatoraniriza kuhashyira izina ryayo ngo rihabe, kimwe mu icumi cy'amasaka yawe n'icya vino yawe, n'icy'amavuta ya elayo yawe, n'uburizabw'amashyo yawe n'ubw'imikumbi yawe, kugirango wige guhorawubahaUwiteka Imana yawe iteka.
24Ahari Uwiteka Imana yawe nimara kuguhaumugisha,urugendo rwakunanira ntubashe kujyana ibyo, kuko ahantu Uwiteka Imana yawe izaba yaratoranirije kuhashyira izina ryayo hakubayekure.
25Nibimera bityouzabigure ifeza,uzihambireuzijyane, ujye ahantu Uwiteka Imana yawe izaba yaratoranije,
26uziguremoicyoushaka cyose: inka cyangwa intama cyangwa vino cyangwa igisindisha, cyangwa ikindi cyoseumutimawaweushaka,ubisangirire n'abo mu rugo rwawe aho hantu imbere y'Uwiteka Imana yawe, mwishimane,
27kandiubisangire n'Umulewiw'iwanyu, ntukamurangarane kuko adafiteumugabane cyangwa gakondo muri mwe.
28Uko imyaka itatu ishize,uzajyeukurahokimwe mu icumi cy'imyaka yose wejeje muri uwo mwaka,ubibike iwanyu.
29Maze Umulewikuko adafiteumugabane cyangwa gakondo muri mwe, n'umusuhukew'umunyamahanga, n'impfubyi n'umupfakazi bari iwanyu bazaze barye bahage, kugirango Uwiteka Imana yawe iguhereumugisha imirimoukorayose.