1Uko imyaka irindwi ishize,uzajyeugiraibyouhara.
2Ubu abe ari bwo bubauburyo bw'uko guhara:umwishyuza wese aharire mugenzi we icyo yamugurije, ntazacyishyuze mugenzi we na mwene wabo, kuko guharakwategetswe n'Uwiteka kwaranzwe.
3Wemererwa kwishyuzaumunyamahanga, ariko icyawe cyose gifitwe na mwene wanyu,uzakimuharire.
4Ariko ntihazagire abakene baba muri mwe, kuko Uwiteka atazabura kuguheraumugisha mu gihugu Uwiteka Imana yawe iguha ho gakondo ngougihindūre,
5nibaugiraumwete wo kumvira Uwiteka Imana yawe, ngo witondere aya mategeko yose ngutegeka uyu munsi,uyumvire.
6Kuko Uwiteka Imana yawe izaguhaumugisha nk'uko yagusezeranije, kandiuzagurizaamahanga menshi ariko ntuzayaguzaho, kandiuzatwara amahanga menshi ariko yo ntazagutwara.
7Nihaba muri mweumukeneari umwe muri bene wanyu, ahantu hose h'iwanyu mu gihugu Uwiteka Imana yawe iguha, ntuzanangireumutimawawe, ntuzagundire ibyawe ngoubyime mwene wanyu w'umukene,
8ahubwo ntuzabure kumuramburiraiminwe, ntuzabure kumugurizaibimumazeubukenebw'icyo akeneye.
9Wirinde kwibwira icy'ubuntu buke uti “Umwaka wa karindwi wo guharaimyendaurenda gutaha”, bigatumaurebana imbabazi nke mwene wanyu w'umukeneukanga kugiraicyoumuha, adatakira Uwiteka akurega,ukagibwaho n'icyaha.
10Ntuzabure kumuhakandi numuhantibizakubabaze, kuko icyo ngicyo kizatuma Uwiteka Imana yawe iguheraumugishaumurimowawe wose, n'ibyougerageza gukorabyose.
11Kuko ari ntabwo abakene bazashira mu gihugu, ni cyo gitumye ngutegeka nti “Ntuzabure kuramburiraiminwe mwene wanyu w'umukenew'umworo uri mu gihugu cyawe.”
12Nibakugurisha mwene wanyu w'Umuheburayocyangwa w'Umuheburayokazi akagukorera imyaka itandatu, mu wa karindwiuzamuharengo akuveho, agireumudendezo.
13Kandi numuharango agende agireumudendezo, ntuzamuharenta cyoumuhaye,
14ahubwouzamuhe byinshi ku mukumbi wawe, no ku mbuga yaweuhuriraho, no ku muvurewawe wengeramo vino, uko Uwiteka Imana yawe yaguhayeumugisha, azabe ari koumuha.
15Uzibuke yuko nawe wariumuretwa mu gihugu cya Egiputa Uwiteka Imana yawe ikagucungura, ni cyo gitumye uyu munsi ngutegeka ibyo.
16Kandi nakubwira ati “Sinshaka kukuvaho”, kuko agukunda n'abo mu rugo rwawe akamerana neza nawe,
17uzendeuruhinduurumupfumuzeugutwi rusohoke ku rugi, maze agumye kuba imbata yawe iteka. N'umujawaweuzamugenze utyo.
18Numuharango akuveho, agireumudendezo, ntibizagutereagahinda kuko yagukoreye imyaka itandatu,ukabaumuhembye igice cya kabiri cy'ibihembo wariukwiriye guhembaumukoziubikorera, kandi Uwiteka Imana yawe izaguheraumugisha ibyoukorabyose.
19Uburizabw'ikigabo bwose bwo mu mashyo yawe no mu mikumbi yawe,uzajyeubwereza Uwiteka Imana yawe. Ntugakoresheuburizabw'inka yawe, ntukogosheuburizabwo mu mukumbi wawe.
20Ujyeubusangirira n'abo mu rugo rwawe imbere y'Uwiteka Imana yawe ukoumwakautashye, ahantu Uwiteka azatoranya.
21Nibugirainenge yose, nibucumbagira cyangwa nibuhuma, cyangwa nibugiraindi nenge mbi yose, ntuzabutambire Uwiteka Imana yawe.
22Uzaburīre iwanyu,uhumanye n'udahumanye bahwanye kuburya nk'uko barya isirabo n'impara.
23Ariko ntuzarye amaraso yabwo, ahubwouzajyeuyavushiriza hasi nk'uko bamena amazi.