Ivug 17:1-20 BYSB2001 - Bible AI

1Ntugatambire Uwiteka Imana yawe inka cyangwa intama ifite inenge cyangwaubusembwa bwose, kuko icyo ari ikizira Uwiteka Imana yanyu yangaurunuka.

2Hagati muri mwe, ahantu hose h'iwanyu Uwiteka Imana yawe iguha, nihabonekaumugabocyangwaumugoreukoraicyo Uwiteka Imana yawe ibona ko ari kibi cyo kuva mu isezerano ryayo,

3akagenda agakorera izindi mana akikubitaimbere yazo, naho ryaba izuba cyangwaukwezi, cyangwa ikintu cyose cyo mu biri mu ijuru byinshi kandi ntabitegetse,

4ukabibwirwaukabyumva,uzagireumwete wo kubibaririza. Nubonako ari iby'ukuribidashidikanywa, yuko ikizira kingana gityo gikorerwa mu Bisirayeli,

5uzasohore uwo mugabocyangwa uwo mugorewakoze icyo cyaha kibi,umujyane mu marembo y'umuduguduwawe, naho yabaumugabocyangwaumugore,umwicishe amabuye.

6Ukwiriye kwicwa yicwe, ashinjwe n'abagabo babiri cyangwa batatu, ntiyicwe niba ashinjwe n'umwe gusa. 5.19; Heb 10.28

7Amaboko y'abagabo bamushinje abe ari yo abanza kumwica, maze habone gukurikiraho n'abandi bantu bose, abe ari ko mukuraikibi hagati muri mwe.

8Nihabonekaurubanza rukunanira kukoukwiriye gucaurubanza rw'ubwicanyi, cyangwa rw'imburanya cyangwa rw'inguma, ari iby'abantu baburaniye mu marembo y'iwanyu,uzahagurukeujye ahantu Uwiteka Imana yawe izaba yaratoranije,

9usange abatambyi b'Abalewi n'umucamanzauzabaurihomuri icyo giheubabaze, na bo bazakubwiraurubanza baciye.

10Naweuzabigenze uko baciyeurubanza, bakaba barukubwiriye aho hantu Uwiteka azaba yaratoranije, witondere ibyo bakwigisha byoseubigenze utyo.

11Uko amategeko ari bakwigishije, n'ukourubanza ruri baciye bakaba barukubwiye, azabe ari kougenza. Ntuzatambikire iburyo cyangwa ibumoso, ngo uve mu rubanza bakubwiye.

12Umuntuuzasuzugurantiyumvireumutambyi,uhagarikwa no gukorerayoumurimowera imbere y'Uwiteka Imana yawe, cyangwa ntiyumvireumucamanza, uwo muntu azicwe,ukureikibi mu Bisirayeli.

13Abantu bose bazabyumva batinye, be kongera gusuzugura.

14Numarakugeramu gihugu Uwiteka Imana yawe iguha,ukabaumazekugihindūra no kugituramo,ukibwira uti “Ndiyimikiraumwami nk'uko ayandi mahanga angose yose ameze”,

15ntuzabure kwiyimikira uwo Uwiteka Imana yawe izatoranya. Uwo muri bene wanyu azabe ari we wiyimikira, ntukwiriye kwimikaumunyamahangautarimwene wanyu.

16Ariko ye kuzishakira amafarashi menshi, kandi ntazasubirizeyo abantu muri Egiputa kugirango yigwirize amafarashi menshi, kuko Uwiteka yababwiye ati “Ntimuzasubiraukundi muri ya nzira.”

17Kandi ye kuzishakira abagore benshi, kugirangoumutimaweudahindukaukavaku Uwiteka, kandi ye kuzarushaho kwishakira ifeza n'izahabu byinshi.

18Kandi namara kwima ingoma ye aziyandikire aya mategeko mu gitabo, ayakuye mu gifitwe n'abatambyi b'Abalewi.

19Icyo gitabo azakibane ajye agisomamo iminsi yose akiriho, kugirango yige kubahaUwiteka Imana ye, no kwitondera amagambo yose y'ibi byategetswe n'aya mategeko, no kuyumvira,

20umutimaweutishyira hejuru ya bene wabo, adateshuka iburyo cyangwa ibumosongo ave muri aya mategeko, ahubwo ngo arame mu bwami bwe we n'urubyaro rwe, hagati mu Bisirayeli.

© Bible Society of Rwanda, 2001
/div>