1Abatambyi b'Abalewi ndetseumuryango wa Lewi wose, ntibagireumugabane cyangwa gakondo mu Bisirayeli, ahubwo barye ku bitambo bitambirwa Uwiteka bigakongorwa n'umuriro, batungwena gakondo ye.
2Ntibazagire gakondo muri bene wabo, Uwiteka ni we gakondo yabo nk'uko yababwiye.
3Uyu ube ari wo ubaumwanya w'abatambyi abantu bakwiriye kubakūrira: abatamba igitambo cy'inka cyangwa cy'intama, bajye bakūriraumutambyiurushyirw'ukubokon'imisaya n'igifu.
4Kandiuzajyeumuhaumuganura w'amasaka yawe n'uwa vino yawe, n'uw'amavuta ya elayo yawe, n'uw'ubwoya bw'intama zawe.
5Kuko ari we Uwiteka Imana yawe yatoranirije mu miryango yawe yose guhagarara, agakoraumurimowera mu izina ry'Uwiteka we n'urubyaro rwe iteka ryose.
6Kandi Umulewinava aho atuye, ahantu hose h'iwanyu ho mu gihugu cy'Abisirayeli cyose, akajya ahantu Uwiteka azaba yaratoranije abitewe n'umutimaubyifuza rwose,
7azajye akoraumurimowera mu izina ry'Uwiteka Imana ye, nk'uko bene wabo bose b'Abalewi bakora, bahagarara imbere y'Uwiteka.
8Ajye ahwanya n'abandiumugabane w'ibyokurya, arikougeretswe ku biguzi by'ibyarazwe na ba sekuruza.
9Numarakugeramu gihugu Uwiteka Imana yawe iguha, ntuzigegukurikiza ibizira bikorwa n'ayo mahanga.
10Muri mwe ntihazabonekeucishaumuhungu we cyangwaumukobwa we mu muriro, cyangwaukoraiby'ubupfumu cyangwauragurisha ibicu, cyangwaumupfumu, cyangwaumurozi,
11cyangwaumwambuzi, cyangwaushikisha, cyangwauraguriraabantu ibizababaho, cyangwaumushitsi.
12Kukoukoraibyo wese ari ikizira Uwiteka yangaurunuka, kandi ibyo bizira ni byo bitumye Uwiteka Imana yawe izirukanaayo mahanga imbere yawe.
13Utungane rwose ku Uwiteka Imana yawe.
14Kuko ayo mahangauzahindūra yumvira abaragurisha ibicu n'abapfumu, ariko wowe ho Uwiteka Imana yawe ntigukundira kugenza utyo.
15Uwiteka Imana yawe izabahagurukirizaumuhanuziumezenkanjyeukomotse hagati muri mwe, muri bene wanyu, azabe ari we mwumvira.
16Bizakuberarwose nk'ibyo wasabiye Uwiteka Imana yawe kuri Horebu kuri wa munsi w'iteraniro, uti “Sinkongere kumva ijwi ry'Uwiteka Imana yanjye cyangwa kubonauyu muriromwinshi, ntazapfa.”
17Uwiteka arambwira ati “Ibyo bavuze babivuze neza.
18Nzabahagurukirizaumuhanuziumezenkaweukomotse muri bene wabo, nzashyira amagambo yanjye mu kanwa ke ajye ababwira ibyo mutegetse byose.
19Kandiutazumvira amagambo yanjye, uwo azavuga mu izina ryanjye, nzabimuhōra.
20Arikoumuhanuziuzahangara kwihimbira ijambo ntamutegetse kuvugaakarivuga mu izina ryanjye, cyangwa akavuga mu izina ry'izindi mana, uwo muhanuzi azapfa.”
21Kandi niwibaza uti “Tuzamenya dute ijambo Uwiteka atavuze?”
22Umuhanuzi navuga mu izina ry'Uwiteka hanyuma icyo yavuze ntikibe, ntigisohore, icyo kizaba ikitavuzwe n'Uwiteka. Uwo muhanuzi azaba ahangaye kucyihimbira, ntuzamutinye.