Ivug 2:1-37 BYSB2001 - Bible AI

1Maze turahindukiratujya mu butayu, duca mu nzira ijya ku Nyanja Itukurauko Uwiteka yantegetse, tuzengurukaumusoziwa Seyiri igihe kirekire.

2Uwiteka arambwira ati

3“Igihe mwazengurukiyeuyu musozikirahagije, nimucyamike mugende mwerekeje ikasikazi.

4Kandiutegeke abantu uti ‘Mugiyekunyura mu gihugu cya bene wanyu Abesawu batuye kuri Seyiri, bo bazabatinya. Nuko mwirinde cyane

5ntimubarwanye, kuko ntazabaha ku gihugu cyabo naho yaba intambwe imwe y'ikirenge, kuko nahaye Esawuumusoziwa Seyiri ho gakondo.

6Muzabahaheho ibyokurya n'amazi.’”

7Kuko Uwiteka Imana yawe iguheraumugisha imirimo yose ikuva mu maboko, ikita ku rugendo rwawe rwo muri ubu butayubunini, Uwiteka Imana yawe ikabana nawe iyi myaka uko ari mirongo ine, ntihagire icyoubura.

8Tunyura kure ya bene wacu Abesawu batuye kuri Seyiri, na kure y'inzira ica mu Araba iva muri Elati no muri Esiyonigeberi. Turahindukiraduca mu nzira ijya mu butayubw'i Mowabu.

9Uwiteka arambwira ati “Ntugirire Abamowabuurugomo, ntubarwanye kuko ntazaguha ku gihugu cyabo ho gakondo, kuko nahaye Abaloti Ari ho gakondo.”

10(Kera Abemi baturagayo bwariubwoko bukomeye bw'abantu benshi barebare, nk'uko Abānaki bameze.

11Bariya na bo bitwa Abarafa nk'uko Abānaki bitwa, ariko Abamowabu babita Abemi.

12Kandi kera Abahori baturagakuri Seyiri, maze Abesawu barabazungura babarimburiraimbere yabo, batura ahabo nk'uko Abisirayeli bagiriye igihugu cya gakondo yabo, Uwiteka yabahaye.)

13Uwiteka ati “Nuko nimuhagurukemwambuke akagezi Zeredi.”Nuko twambuka ako kagezi Zeredi.

14Uhereye igihe twaviriye i Kadeshi y'i Baruneyaukageza igihe twambukiyeako kagezi Zeredi, ni imyaka mirongo itatu n'umunaniigeza igihe abarwanyi ba cya gihe bose bashiriye mu ngando zacu, uko Uwiteka yari yarabarahiye.

15Kandi amaboko y'Uwiteka yarwanaga na bo, ngo abarimburiremu ngando zacu ageze aho bashiriye.

16Maze abarwanyi bose bamaze gupfa bashize mu bantu,

17Uwiteka arambwira ati

18“Uyu munsiugiyekunyura muri Ariurengeurugabano rw'i Mowabu,

19kandi nugeraahateganye n'Abamoni ntubagirireurugomo, ntubarwanye kuko ntazaguha ku gihugu cy'Abamoni ho gakondo, ubwo nagihaye Abaloti ho gakondo.”

20(Icyo gihugu na cyo cyitwa icy'Abarafa kuko Abarafa baturagamo kera, ariko Abamoni babita Abazamuzumi.

21Bwariubwoko bukomeye bw'abantu benshi barebare nk'uko Abānaki bameze, ariko Uwiteka yabarimburiyeimbere y'Abamoni barabazungura, batura ahabo

22nk'uko yagiriye Abesawu batuye kuri Seyiri, ubwo yarimburiraga Abahori imbere yabo bakabazungura, bagatura ahabo bakageza na bugingo n'ubu.

23N'Abawi baturagamu birorero bakageza i Gaza, barimbuwe n'Abakafutoribaturutse i Kafutori, batura ahabo.)

24Uwiteka ati “Nimuhagurukemugende mwambukeumugeziArunoni, dore mbagabizanije Sihoni Umwamori,umwami w'i Heshiboni n'igihugu cye, mutangire kugihindūra mumurwanye.

25Uyu munsi ndatangira gutezaubwoba amahanga yose yo munsi y'ijuru ngo agutinye. Bazumva inkuru yawe bahinde imishyitsi,ubatere kubabara cyane.”

26Kandi ndi mu butayubw'i Kedemoti, ntuma intumwa kuri Sihoniumwami w'i Heshiboni kumubwira amagambo y'amahoro ziti

27“Reka anyure mu gihugu cyawe, azaca mu nzira nini ye gutambikira iburyo cyangwa ibumoso.

28Uzamuhahishe ibyokurya n'amazi,umwemerere gucishamo amaguru gusa,

29nk'uko Abesawu batuye kuri Seyiri n'Abamowabu batuye muri Ari bamugiriye, agende ageze aho azambukiraYorodani, agere mu gihugu Uwiteka Imana yacu iduha.”

30Maze Sihoniumwami w'i Heshiboni ntiyemera ko tunyura mu gihugu cye, kuko Uwiteka Imana yawe yanangiyeumutimawe, ikawukomereza kugirango imukugabize nk'uko biri na none.

31Uwiteka arambwira ati “Dore ntangiye kukugabiza Sihoni n'igihugu cye, tangira kugihindūraubonekukigira gakondo.”

32Maze Sihoni adusanganiza ingabo ze zose i Yahasi ngo aturwanirizeyo.

33Turwanye Uwiteka Imana yacu iramutugabiza, tumwicana n'abahungu be n'abantu be bose.

34Icyo gihe dutsinda imiduguduye yose turayirimbura rwose, si abagabo, si abagore, si abana bato ntitwasiga n'uwa kirazira,

35keretse amatungo yonyine ni yo twanyaganye n'ibyo twasahuye mu midugudutwatsinze.

36Uhereye kuri Aroweri iri mu mutwe w'igikombe cyo kuri Arunoni, no ku muduguduuri muri icyo gikombeukageza kuri Galeyadi, ntihagiraumuduguduutunanizwa n'uburebure bw'inkike z'amabuye zawo, ahubwo Uwiteka Imana yacu iyitugabiza yose.

37Icyakora ntimwigira hafi y'igihugu cy'Abamoni, igikombe cyose cyo ku mugeziYaboki n'imiduguduyo mu misozi, n'ahandi hose Uwiteka Imana yacu yatubujijegutera.

© Bible Society of Rwanda, 2001
div>