1Mu gihugu Uwiteka Imana yawe iguha guhindūra, nubonaintumbi y'uwishwe iri mu gasoziuwamwishe ntamenyekane,
2abakuru bawe n'abacamanza bawe bazagende bagere intera ziva aho intumbi y'uwishwe iri, zikagera ku miduguduihagose.
3Umuduguduurusha iyindi kuba bugufibw'iyo ntumbi, abakuru bo muri uwo mudugudubazazane iriza bakuye mu mashyo batigeze gukoresha, itigeze gufatanywa n'indi ngo ikurureikintu,
4bayimanure mu gikombe kirimo akagezi kadakama, kitahinzwe kitabibwemo, bayivunireijosi muri icyo gikombe.
5Abatambyi b'Abalewi bigire hafi, kuko ari bo Uwiteka Imana yawe yatoranirije kuyikorera no guhesha abantuumugisha mu izina ry'Uwiteka, kandi ari bo bakwiriye gucaurubanza rw'imburanya zose n'urw'urugumarwose.
6Abakuru bose b'uwo muduguduurushaho kuba bugufibw'iyo ntumbi, bakarabire hejuru y'iyo nka yavuniweijosi muri icyo gikombe
7bavuge bati “Amaboko yacu si yo yavushije ya maraso, kandi n'amaso yacu ntiyayabonye ava.
8Uwiteka babariraubwoko bwawe Abisirayeli wacunguye, ntubareku bwoko bwawe Abisirayeli amaraso y'utacumuye.”Maze bazaba bahongerewe ayo maraso.
9Uko ni ko amaraso y'utacumuyemuzayakūza hagati muri mwe, gukoraibyo Uwiteka abona ko ari byiza.
10Nutabara kurwanya ababisha bawe, Uwiteka Imana yawe ikabakugabizaukabajyana ari imbohe,
11ukabona mu banyaganoumukobwa mwizaukamubenguka,ugashaka kumurongora,
12uzamujyane iwawe, yiyogosheshe, ace inzara,
13yiyambure imyenda yanyaganywe, agume mu nzu yawe, amaremoukwezi kutagabanije aborogera se na nyina, nyumauzabone kumurongora.
14Nubonakoutakimwishimirauzamurekeajye aho ashaka, ariko ntuzamugure, ntuzamugirire nk'imbata kukouzabaumwononnye.
15Umugabonagira abagore babiri umwe akaba inkundwakazi undi akaba inyungwakazi, bombi akaba abyaranye na bo,umuhungu w'imfura akaba uw'inyungwakazi,
16najya kuragantazagireumuhungu w'inkundwakaziumutware ngo amurenze uw'inyungwakazi, kandi ari we mpfura koko.
17Ahubwo yemeresheumuhungu w'inyungwakazi ko ari imfura kumuragaimigabane ibiri y'ibyo afite byose, kuko ari we gushobora kubyara kwe kwatangiriyeho, ibikwiriye imfura ni ibye.
18Umuntu nagiraumuhunguunaniranye w'umugomeutumvira se na nyina, agakomeza kutabumvira naho bamuhanishije ibihano,
19se na nyina bamufatebamushyire abakuru b'umuduguduwabo, mu marembo yawo.
20Babwire abakuru b'umuduguduwabo bati “Uyu mwana wacu yarananiranye kandi niumugome, yanga kutwumvira, niumunyangeso mbi kandi niumusinzi.”
21Abagabo bo mu muduguduwabo bose bamwicishe amabuye, uko azabe ari ko mukuraikibi hagati muri mwe. Abisirayeli bose bazabyumva batinye.
22Kandiumuntu nakora icyaha gikwiriye kumwicisha bakamwicaukamumanika ku giti,
23intumbi ye ntizarare kuri icyo giti, ahubwo ntuzareke kumuhamba uwo munsi, kukoumanitswe ku giti ari ikivume ku Mana. Nukoumuhambire kugirangoutanduza igihugu Uwiteka Imana yawe iguha ho gakondo.