Ivug 24:1-22 BYSB2001 - Bible AI

1Umuntu narongoraumugenimaze ntamukundwakaze kuko hari igiteye isoni yamubonyeho, amwandikireurwandiko rwo kumusenda arumuhe, amwirukanemu nzu ye.

2Namara kuva mu nzu ye, yemererwa kugenda agacyurwa n'undi.

3Kandiumugabowamucyuye namunyungwakaza, akamwandikiraurwandiko rwo kumusenda akarumuha, akamwirukanamu nzu ye, cyangwa uwo mugabowamucyuye napfa,

4umugabowe wa mbere wabanje kumwirukanantazamucyure amaze kononekara, kuko ibyo byaba ikizira imbere y'Uwiteka. Kandi ntuzashyire icyaha ku gihugu Uwiteka Imana yawe iguha ho gakondo.

5Umugabonaba arongoye vuba ntazatabare kandi ntazakoreshweumurimowose, amareumwaka iwe aruhutse anezezeumugoreyarongoye.

6Ntihakagireumuntu wakaurusyo cyangwa ingasīre ho ingwate, kuko yaba yatseubugingo bw'umuntu ho ingwate.

7Nibabonaumuntu wibye uwo muri bene wabo Abisirayeli, akamugirank'imbata cyangwa akamugura, uwo mujuraazicwe. Uko abe ari ko mukuraikibi hagati muri mwe.

8Wite ku muze w'ibibembe, kugirangougireumwete wo kwitondera no kumvira ibyo abatambyi b'Abalewi bazabigisha byose. Ibyo nategetse abo azabe ari byo mwitondera, mwumvira.

9uhorewibuka ibyo Uwiteka Imana yawe yagiriye Miriyamu mu rugendo ubwo mwavaga muri Egiputa.

10Nugurizacyangwa nutizamugenzi wawe ikintu cyose, ntuzinjizwe mu nzu ye no kwiha ingwate mu bye.

11Uhagarare hanze, uwougurizaabe ari weusohokana ingwate ayiguhe.

12Kandi niba ariumukenentuzararane ingwate ye,

13ntuzabure kuyimusubizaizuba nirirenga, kugirango aryame muri uwo mwambaro agusabiraumugisha. Ibyo bizakuberagukiranuka imbere y'Uwiteka Imana yawe.

14Ntuzagirire nabiumukoziukorera ibihembo w'umukenew'umworo, naho yaba uwo muri bene wanyu, cyangwa uwo mu basuhukeb'abanyamahanga bari iwanyu mu gihugu cyanyu.

15Uzajyeumuhaibihembo bye by'umunsi akoze, izuba ntirizarengeutarabimuha, kuko ariumukeneakabihoza ku mutimaabyifuza, adatakira Uwiteka akakurega, bikakuberaicyaha.

16Ba se b'abana ntibakicwe babahōra abana babo, kandi abana ntibakicwe babahōra ba se,umuntu wese yicishwe n'icye cyaha.

17Ntuzagorekeurubanza rw'umusuhukew'umunyamahanga cyangwa urw'impfubyi, kandiumwambaro w'umupfakazi ntukawumwake ho ingwate.

18Ahubwo ujye wibuka yuko wariumuretwa mu gihugu cya Egiputa, Uwiteka Imana yawe ikagucungura ikagukurayo. Ni cyo gituma nkubuzakugenza utyo.

19Nusaruraumurimawaweukibagirwaumuganda muri wo, ntuzasubireyo kuwenda,uzabeuw'umusuhukew'umunyamahanga n'uw'impfubyi n'uw'umupfakazi, kugirango Uwiteka Imana yawe iguhereumugisha imirimoukorayose.

20Nukubitiraumwelayo wawe kugusha imbuto zawo, ntuzasubirekwakura amashami yawo ubwa kabiri, izisigaye zizabe iz'umusuhukew'umunyamahanga, n'iz'impfubyi n'iz'umupfakazi.

21Nusoroma imbuto z'uruzabibu rwawe ntuzasubiremo guhumba, izisigaye zizabe iz'umusuhukew'umunyamahanga, n'iz'impfubyi n'iz'umupfakazi.

22Kandi ujye wibuka yuko wariumuretwa mu gihugu cya Egiputa, ni cyo gitumye ngutegeka kugenza utyo.

© Bible Society of Rwanda, 2001
/div>