1Mose n'abakuru b'Abisirayeli bategeka abantu bati “Muhoremwitondera amategeko yose mbategeka uyu munsi.
2Kandi ubwo muzambuka Yorodani mukagera mu gihugu Uwiteka Imana yanyu ibaha,uzishingire ibibuye bininiubihome ingwa.
3Uzandike kuri ibyo bibuye amagambo yose y'ayo mategeko, numarakwambutswano kujya mu gihugu Uwiteka Imana yawe iguha, igihugu cy'amata n'ubuki, nk'uko Uwiteka Imana ya ba sekuruzabanyu yagusezeranije.
4Nuko nimumarakwambuka Yorodani muzashinge ibyo bibuye mbategetse uyu munsi ku musoziwa Ebali,ubihome ingwa.
5Kandiuzubakireyo Uwiteka Imana yawe igicaniro cy'amabuye, ntuzayakozeho ikintu cy'icyuma.
6Uzubakishe igicaniro cy'Uwiteka Imana yawe amabuye atabajwe, abe ari cyoutambiriraho Uwiteka Imana yawe ibitambo byoswa,
7kandiutambireyo ibitambo by'uko muri amahoro ubirīreyo, wishimire imbere y'Uwiteka Imana yawe.
8Uzandike kuri ibyo bibuye amagambo yose y'aya mategeko, wandikishije gukebainyugutizisomeka neza.”
9Mose n'abatambyi b'Abalewi babwira Abisirayeli bose bati “Wa bwoko bw'Abisirayeli we, ceceka wumve: uyu munsiuhindutseubwoko bw'Uwiteka Imana yawe.
10Ni cyo gitumaukwiriye kumvira Uwiteka Imana yawe,ukitondera amategeko y'Uwiteka y'uburyo bwose, ngutegeka uyu munsi.”
11Mose yihanangiriza abantu kuri uwo munsi ati
12“Aba azabe ari bo bahagarikwa ku musoziwa Gerizimu no kwifurizaabantuumugisha, nimumarakwambuka Yorodani: ab'imiryango ya Simiyoni na Lewi na Yuda, na Isakari na Yosefu na Benyamini.
13Kandi aba azabe ari bo bahagarikwa ku musoziwa Ebali no kuvugaumuvumo: ab'imiryango ya Rubenina Gadi na Asheri, na Zebulunina Dani na Nafutali.”
14Abalewi babwize Abisirayeli bose ijwi rirenga bati
15“Nihagiraumuntuuremaigishushanyo kibajwe cyangwa kiyagijwe, ikizira Uwiteka yangaurunuka, kiremwa n'umuhanga wabyo akagishinga rwihishwa, avumwe.”
Abantu bose babasubizebati “Amen!”
16Abalewi bati “Usuzugurase cyangwa nyina avumwe.”
Abantu bose bavuge bati “Amen!”
17Abalewi bati “Uhina imbago z'urubibirwa mugenzi we avumwe.”
Abantu bose bavuge bati “Amen!”
18Abalewi bati “Uyobya impumyi inzira avumwe.”
Abantu bose bavuge bati “Amen!”
19Abalewi bati “Ugorekaurubanza rw'umusuhukew'umunyamahanga, cyangwa rw'impfubyi cyangwa rw'umupfakazi, avumwe.”
Abantu bose bavuge bati “Amen!”
20Abalewi bati “Usambana na muka se avumwe, kuko aba yorosoyeumwenda wa se akamwambikaubusa.”
Abantu bose bavuge bati “Amen!”
21Abalewi bati “Uryamana n'itungo ryose avumwe.”
Abantu bose bavuge bati “Amen!”
22Abalewi bati “Usambana na mushiki we basangiye se cyangwa nyina, avumwe.”
Abantu bose bavuge bati “Amen!”
23Abalewi bati “Usambana na nyirabukwe avumwe.”
Abantu bose bavuge bati “Amen!”
24Abalewi bati “Uwica mugenzi we rwihishwa avumwe.”
Abantu bose bavuge bati “Amen!”
25Abalewi bati “Uwenda ibiguzi byo kwicishautacumuyeavumwe.”
Abantu bose bavuge bati “Amen!”
26Abalewi bati “Udasohoza amagambo y'ayo mategeko ngo ayumvire, avumwe.”
Abantu bose bavuge bati “Amen!”