Ivug 28:1-69 BYSB2001 - Bible AI

1Nugiraumwete wo kumvira Uwiteka Imana yawe, n'uwo kwitondera amategeko yayo yose ngutegeka uyu munsi, Uwiteka Imana yawe izagusumbisha amahanga yose yo mu isi,

2kandi iyi migisha yose izakuzaho, ikugereho niwumvira Uwiteka Imana yawe.

3Uzagiriraumugisha mu mudugudu,uzawugirira no mu mirima.

4Hazagiraumugisha imbuto zo mu nda yawe, n'imyaka yo ku butakabwawe, n'imbuto z'amatungo yawe, kororoka kw'inka zawe n'ukw'imikumbi yawe.

5Hazagiraumugisha igitenga cyawe n'icyibouvugiramo.

6Uzagiraumugisha mu majya no mu maza.

7Uwiteka azatuma ababisha bawe baguhagurukiyebanesherezwa imbere yawe, bazaca mu nzira imwe bagusanganiye, baguhunge baciye mu nzira ndwi.

8Uwiteka azategekaumugisha kuba mu bigega byawe no mu byougerageza gukorabyose, kandi azaguheraumugisha mu gihugu Uwiteka Imana yawe iguha.

9Uwiteka azagukomereza kumuberaubwoko bwera nk'uko yakurahiye, niwitondera amategeko y'Uwiteka Imana yawe,ukagenda mu nzira ikuyoboye.

10Amahanga yo mu isi yose azabona yuko witiriwe izina ry'Uwiteka, agutinye.

11Kandi Uwiteka azakugwiriza ibyiza by'imbuto zo mu nda yawe, n'iby'iz'amatungo yawe, n'iby'imyaka yo ku butakabwawe, mu gihugu Uwiteka yarahiye ba sekuruzabanyu yuko azaguha.

12Uwiteka azagukinguriraijuru,ububikobwe bwiza ngo ajye akuvubiraimvura mu bihe byayo, aheumugisha imirimo ikuva mu maboko yose. Uzagurizaamahanga menshi, maze ntuzayaguzaho.

13Uwiteka azaguhinduraumutwe ntazaguhinduraumurizo,uzabahejuru gusa ntuzabahasi, niwumvira amategeko y'Uwiteka Imana yawe ngutegeka uyu munsiukayitondera,

14ntuteshuke iburyo cyangwa ibumosongo uve mu byo ngutegeka uyu munsi byose,uhindukirire izindi manauzikorere.

15Ariko nutumvira Uwiteka Imana yawe, ngo witondere amategeko yayo y'uburyo bwose ngutegeka uyu munsi, iyi mivumo yose izakuzaho, ikugereho.

16Uzaba ikivume mu mudugudu,uzabaikivume mu mirima.

17Hazavumwa igitenga cyawe n'icyibouvugiramo.

18Hazavumwa imbuto zo mu nda yawe, n'imyaka yo ku butakabwawe, no kororoka kw'inka zawe n'ukw'imikumbi yawe.

19Uzavumwa mu majya no mu maza.

20Uwiteka azakohererezaumuvumono guhagarikwaumutimano kubwirwa ibyago bizaza, mu byougerageza gukorabyose kugezaahouzarimbukiraukamarwa vuba, aguhōra ibyaha bikomeyeuzabaukozebyo kumwimūra.

21Uwiteka azagutezamugigaitakuvahoageze aho azagutsembera,ugashira mu gihuguujyanwamo no guhindūra.

22Uwiteka azagutezaurusogobo n'ubuganga, n'ububyimba bwakaumuriro, n'icyokere cyinshi n'amapfa, no kuma n'uruhumbu, bizakomeka bigeze ahouzarimbukira.

23Ijuru ryo hejuru y'umutwe wawe rizahindukaumuringa, n'ubutakauhagazeho buzahinduke icyuma.

24Mu cyimbo cy'imvura Uwiteka azasuka mu gihugu cyaweumukungugu, n'umusenyi muto nk'ifu y'ingezi, bizava mu ijuru bikugweho bigeze ahouzarimbukira.

25Uwiteka azatumauneshwa n'ababisha bawe bagushyire imbere,uzacamu nzira imweubasanganiyeubahungeuciyemu nzira ndwi,uzateraganwa mu bihugu by'abami bo mu isi bose.

26Uzaba inyama z'ibisiga byose n'inyamaswa zose, ntihazagiraubyirukana.

27Uwiteka azagutezaibishyute nk'iby'Abanyegiputa, no kuzanaamagara n'ubuherin'ibikoko, we kubivurwa.

28Uwiteka azagutezaibisazi n'ubuhumyi n'ubuhungete,

29uzakabakaba ku manywa y'ihangu nk'uko impumyi ikabakabira mu mwijima, ntuzagiraukubokokwiza mu byoukora,uzajyaugirirwa inabi nsa kandiunyagwe iteka he kugiraugutabara.

30Uzasabaumugeniharongore undi,uzubakainzu we kuyitahamo,uzaterauruzabibu we kurya imbuto zarwo.

31Inka yawe izabagirwa mu maso yawe we kuyiryaho, indogobe yawe izanyagirwa mu maso yawe we kuyikomorerwa, intama zawe zizahabwa ababisha bawe he kugiraugutabara.

32Abahungu bawe n'abakobwa bawe bazahabwa irindi shyanga, amaso yawe azabireba ahereyo ananizwe no kubakumburaumunsiukira, nta cyouzashobora gukora.

33Imyaka yo ku butakabwawe n'ibyakuvuyemu maboko byose bizaribwa n'ishyangautazi,uzagirirwa inabi nsaushenjagurwe iteka,

34bitumeusazwa n'ibyo amaso yawe azibonera.

35Uwiteka azagutezaimikerēve ikomeye cyane mu mavi, n'ibishyute bikomeye cyane ku maguru we kubivurwa, ndetse azabigutezabihēre mu bworo bw'ikirenge bigeze mu gitwariro.

36Wowe n'umwamiuziyimikira, Uwiteka azabashyira ishyangautigeze kumenya wowe na ba sekuruzabanyu, kandiuzakorererayo izindi mana z'ibiti n'amabuye.

37Kandiuzahindukiraamahanga yose Uwiteka azakwimuriramo igitangaza, n'iciro ry'imigani n'agashinyaguro.

38Uzasohora imbuto nyinshiusarure bike kuko inzige zizabirya.

39Uzatera inzabibuuzihingire ariko ntuzanywa vino yazo, ntuzasoroma imbuto zazo kuko inanda zizazirya.

40Uzagira imyelayo mu gihugu cyawe cyose ariko ntuzisiga amavuta yayo, kuko imyelayo yawe izahungura imiteja.

41Uzabyara abahungu n'abakobwa be kuba abawe, kuko bazajyanwa ho iminyago.

42Ibiti byawe byose n'imyaka yo ku butakabwawe inzige zizabyigabiza.

43Umunyamahanga uri hagati muri mwe azajya yunguka kugusumba, naweuzahorausubirahasi.

44Azakugurizanawe we kumuguriza, ni weuzabaumutwe nawe ubeumurizo.

45Kandi iyo mivumo yose izakuzaho, izagukurikira igufatīre igeze ahouzarimbukira, kukouzabautumviye Uwiteka Imana yawe ngo witondere amategeko y'uburyo bwose yagutegetse.

46Iyo mivumo izakuberaho kuba ibimenyetso n'ibitangaza, kandi izaba ku rubyaro rwawe iteka ryose.

47Ubutunzi bw'ibintu byose bugusagiranye, ntibwaguteyegukorera Uwiteka Imana yawe n'ibyishimo n'umunezero w'umutima,

48ni cyo kizatumaukorera ababisha bawe Uwiteka azaguhagurukiriza,ufiteinzara n'inyota no kwambaraubusan'ubukenebwa byose, kandi azashyira ku rutugurwaweumutwaro w'uburetwauremereye,udakurwaho.

49Uwiteka azakuzanira ishyanga rya kure akuye ku mpera y'isi, riza nk'uko ikizu kiguruka, ishyangauzabautaziururimirwaryo,

50ishyanga rifite mu maso hagaragazaurugomo, ritazubahaabashaje, ritazababarira abana.

51Bazarya abana b'amatungo yawe, n'imyaka yo ku butakabwawe bageze ahouzarimbukira, kandi ntibazagusigira imyaka y'impeke cyangwa vino cyangwa amavuta ya elayo, cyangwa kororoka kw'inka zawe cyangwa ukw'imikumbi yawe, bageze aho bazakurimburira.

52Bazagota imiduguduyawe yose, kugezaaho inkike z'amabuye zawe ndende zikomeye wiringiraga zo mu gihugu cyawe cyose zizaridukira. Bazasakiza imiduguduyawe yose yo mu gihugu cyawe cyose, Uwiteka Imana yawe izaba yaraguhaye.

53Uzarya imbuto zo mu nda yawe, inyama z'abahungu bawe n'abakobwa bawe, Uwiteka Imana yawe izaba yaraguhayeku bwo kugotwa no gusakizwa, ababisha bawe bazagusakiza.

54Umugabowo muri mwe wadamaraye akarushaho kumenyera kugubwa neza gusa, azarebana imbabazi nke mwene se n'umugoreaseguye n'abana be asigaranye bakiriho,

55ye guha n'umwe muri bo ku nyama z'abana be azaba ariye, kuko ari nta cyo asigaranye ku bwo kugotwa no gusakizwa, ababisha bawe bazagusakiza mu miduguduyawe yose.

56Umugorewo muri mwe wadamaraye akamenyera kugubwa neza gusa,utatinyuka no gukandagiza ikirenge ku bwo kudamarara no kumenyera kugubwa neza gusa, azarebana imbabazi nkeumugaboaseguye n'umuhungu we n'umukobwa we,

57ngo atabagaburiraku ngobyi iturutse hagati y'amaguru ye no ku bana be abyaye, kuko azabarīra rwihishwa kuko abuze byose ku bwo kugotwa no gusakizwa, ababisha bawe bazagusakiza mu miduguduyawe.

58Nutitondera amagambo yose y'aya mategeko yanditswe muri iki gitabo, ngoutinye iri zina ry'icyubahiro riteyeubwoba, ari ryo UWITEKA IMANA YAWE,

59Uwiteka azagutezawowe n'urubyaro rwawe, ibyago by'uburyo butangaza bikomeye bizakubahoakōme, n'indwara zikomeye zibabere akarande.

60Kandi azagutezanawe za ndwara zose yateje Abanyegiputa zikaguteraubwoba, zigufateho akaramata.

61Kandi indwara yose n'icyago cyose bitanditswe mu gitabo cy'aya mategeko, na byo Uwiteka azabigutezaageze ahouzarimbukira.

62Muzasigara muri bake, nubwo mwari muhwanijeubwinshi n'inyenyeri zo ku ijuru, kukouzabautumviye Uwiteka Imana yawe.

63Kandi nk'uko Uwiteka yishimiraga kubagirira neza no kubagwiza, ni ko Uwiteka azishimira kubarimbura no kubatsemba kandi muzajahurwa mukurwe mu gihugu mujyanwamo no guhindūra.

64Kandi Uwiteka azabatataniriza mu mahanga yose,uhereye ku mpera y'isiukageza ku yindi mpera yayo, kandiuzakorererayo izindi manautigeze kumenya, na ba sekuruzabanyu batigeze kumenya, z'ibiti n'amabuye.

65Kandi muri ayo mahanga nta mahorouzabona, ntuzabona ahouruhuriraibirenge byawe. Ariko Uwiteka azaguherayoumutimauhindaumushyitsi, n'amaso aremba n'umutimawonze.

66Uzashidikanyaubugingo bwawe,uzahorautinya ku manywa na nijoro, ntuzagira ikikwiringizaubugingo bwawe.

67Buzacyaugirauti “Iyo bwira”, buzagorobaugirauti “Iyo bucya”,ubitewe n'ubwoba bwo mu mutimawawe bugutinyisha, n'ibyo amaso yawe azibonera.

68Kandi Uwiteka azagusubirisha muri Egiputa inkuge, mu nzira nakubwiye nti “Ntuzongera kuyibonaukundi.”Muzigurirayo n'ababisha banyu ngo mube imbāta z'abagabo n'abagore, mwe kubonaubagura.

69Aya ni yo magambo y'isezerano, Uwiteka yategetse Mose gusezeranira n'Abisirayeli mu gihugu cy'i Mowabu, yongewe ku isezerano yasezeraniye na bo kuri Horebu.

© Bible Society of Rwanda, 2001
/div>