Ivug 3:1-29 BYSB2001 - Bible AI

1Maze turahindukira, turazamuka duca mu nzira ijya i Bashani. Ogiumwami w'i Bashani, adusanganiza ingabo ze zose muri Edureyingo aturwanirizeyo.

2Uwiteka arambwira ati “Ntumutinye kuko mukugabizanije n'abantu be bose n'igihugu cye, naweumugirire uko wagiriye Sihoniumwami w'Abamori, wa wundi wariutuyei Heshiboni.”

3Nuko Uwiteka Imana yacu itugabiza na Ogi,umwami w'i Bashani n'abantu be bose, turamurimbura tugezaaho tutamusigiye n'uwa kirazira.

4Icyo gihe dutsinda imiduguduye yose, ntihagiraumuduguduwabo tudatsinda. Yari imidugudumirongo itandatu yo mu gihugu cyose cya Arugobu,ubwami bwa Ogi bw'i Bashani.

5Iyo miduguduyose yagoteshejwe inkike z'amabuye ndende zirimo ibyugarira bikomejwe n'ibihindizo, kandi hariho n'indi miduguduidafite inkike z'amabuye myinshi cyane.

6Turayirimbura rwose nk'uko twagiriye Sihoniumwami w'i Heshiboni, imiduguduyose tuyirimburamoabagabo n'abagore n'abana bato.

7Ariko amatungo yose n'isahu yo muri iyo midugudutubijyana ho iminyago.

8Icyo gihe duhindūra ibihugu by'abo bami b'Abamori bombi bari hakuno ya Yorodani, duheraku gikombe cyo kuri Arunonitugezaku musoziwa Herumoni.

9(Uwo musoziwa HerumoniAbasidoni bawita Siriyoni, Abamori bawita Seniri.)

10Dutsinda imiduguduyo mu kibaya yose n'i Galeyadi yose, n'i Bashani yose tugezai Saleka no muri Edureyi, imiduguduyo mu bwami bwa Ogi bw'i Bashani.

11(Kuko Ogiumwami w'i Bashani ari we wenyine wariukiriho mu bari basigaye b'Abarafa. Igitanda cye cyari icy'icyuma ntikikiri i Raba y'Abamoni? Uburebure bwacyo bwari mikono cyenda,ubugaribwacyo bwari mikono ine nk'uko mukonow'umuntuureshya.)

12Nuko icyo gihe duhindūra icyo gihugu: igihugu gihereye kuri Aroweri iri mu mutwe w'igikombe cyo kuri Arunoni, n'igice kingana n'ikindi cy'igihugu cy'imisozi cy'i Galeyadi, mbiha Abarubenin'Abagadi.

13Igice gisigaye cy'i Galeyadi n'i Bashani yose,ubwami bwa Ogi, mbiha igice kingana n'ikindi cy'umuryango wa Manase, mbaha igihugu cya Arugobucyose na Bashani yose, cyitwaga igihugu cy'Abarafa.

14(Yayiriumwuzukuruzawa Manase ahindūra igihugu cya Arugobucyose, ageza ku rugabano rw'Abanyageshuri n'Abanyamāka. Yiyitirira imiduguduy'i Bashani ayita imiduguduya Yayiri, uko yitwa na bugingo n'ubu.)

15Nuko mpa Abamakiri i Galeyadi.

16Abarubenin'Abagadi mbaha igice cy'i Galeyadi gihereye ku gikombe cyo kuri Arunoni,urugabano ruri hagati muri cyo kikageza ku mugeziYaboki. Ni wo rugabano rw'Abamoni.

17Kandi mbaha Araba na Yorodani hourugabano, ihereye i Kinereti ikageza ku nyanja yo muri Araba. Ni yo Nyanja y'Umunyu iri hepfo y'agacuri ka Pisiga mu ruhande rw'iburasirazuba.

18Icyo gihe ndabategeka nti “Uwiteka Imana yanyu yabahaye iki gihugu kugihindūra. Intwari mwese mwambuke, mujye bene wanyu Abisirayeli imbere mufiteintwaro.

19Ariko abagore banyu n'abana banyu bato, n'amatungo yanyu (nzi yuko mufitemenshi), bisigare mu miduguduyanyu mbahaye.

20Mugezeaho Uwiteka azahera bene wanyu kuruhukank'uko yakubahaye namwe, bagahindūra igihugu Uwiteka Imana yanyu ibaha hakurya ya Yorodani, maze muzabone uko mugarukaumuntu wese muri gakondo ye, mu gihugu nabahaye.”

21Icyo gihe ntegeka Yosuwa nti “Amaso yawe yiboneye ibyo Uwiteka Imana yanyu yagiriye ba bami bombi byose. Uko ni ko Uwiteka azagiriraubwami bwose mwambuka mujyamo.

22Ntimuzabatinye kuko Uwiteka Imana yanyu ari yo ibarwanira.”

23Icyo gihe ninginga Uwiteka nti

24“Mwami Uwiteka,utangiye kwerekaumugaragu wawe gukomera kwawe n'amaboko yawe menshi. Ni iyihe mana yo mu ijuru cyangwa yo mu isi, ishobora gukoraibihwanye n'ibyoukoran'imirimo yawe ikomeye?

25Ndakwinginze, emera ko nambuka nkareba igihugu cyiza kiri hakurya ya Yorodani, iriya misozi myiza na Lebanoni.”

26Maze Uwiteka andakarira ku bwanyu, ntiyanyumvira. Arambwira ati “Uherukireaho ntukongere kumbwira iryo jambo.

27Uzazamuke ujye mu mpinga ya Pisiga,urambure amasourebeiburengerazuba n'ikasikazi, n'ikusi n'iburasirazubauharebeshe amaso, kukoutazambuka Yorodani iyi.

28Ariko wihanangirize Yosuwaumuhumurize,umukomeze kuko ari weuzambuka agiye imbere y'ubu bwoko, abaheshe ho gakondo igihuguuzareba.”

29Nuko tugumamu gikombe ahateganye n'i Betipewori.

© Bible Society of Rwanda, 2001
div>