1Mose arongera abwira Abisirayeli bose aya magambo.
2Arababwira ati “Uyu munsi maze imyaka ijana na makumyabiri mvutse, singishobora gutambagira. Ndetse Uwiteka yarambwiye ati ‘Ntuzambuka Yorodani iyi.’
3Uwiteka Imana yanyuubwayo izambuka ibagiye imbere, irimbure ayo mahanga abari imbere,uyahindūre. Yosuwa ni weuzambuka abagiye imbere nk'uko Uwiteka yavuze.
4Kandi Uwiteka azayagirira nk'uko yagiriye Sihoni na Ogi, abami b'Abamori n'ibihugu byabo, abo yarimbuye.
5Uwiteka azayabagabiza, namwe muzayagirire ibyo nabategetse byose.
6Mukomere mushikame ntimubatinye, ntimubakukireimitima kuko Uwiteka Imana yaweubwayo izakujya imbere, ntizagusigantizaguhāna.”
7Mose ahamagara Yosuwa amubwirira imbere y'Abisirayeli bose ati “Komeraushikame, kukouzajyana n'aba bantu mu gihugu Uwiteka yarahiye ba sekuruzako azabaha, naweuzakibahesha ho gakondo.
8Uwiteka ubwe azakujya imbere, azabana nawe ntazagusiga, ntazaguhāna. Ntutinye, ntukukeumutima.”
9Mose yandika ayo mategeko, ayaha abatambyi b'Abalewi baremērwa isanduku y'isezerano ry'Uwiteka, n'abakuru b'Abisirayeli bose.
10Mose arabategeka ati “Uko imyaka irindwi ishize, mu gihe cyashyizweho cy'umwaka wo guhara, mu minsi mikuru y'ingando,
11Abisirayeli bose bazanywe no kubonekera imbere y'Uwiteka Imana yawe ahantu izaba yaratoranije,uzajyeusomera aya mategeko imbere y'Abisirayeli bose bayumve.
12Uzajyeuteranya abantu, abagabo n'abagore n'abana bato, n'umusuhukew'umunyamahanga uri iwanyu kugirango bayumve, bayige bubaheUwiteka Imana yanyu, bitondere amagambo yose y'aya mategeko bayumvire,
13no kugirango abana babo batigeze kuyamenya bayumve, bige guhorabubahaUwiteka Imana yanyu, igihe cyose muri mu gihugu mwambuka Yorodani mujyanwamo no guhindūra.”
14Uwiteka abwira Mose ati “Dore igihe cyawe cyo gupfa kigeze bugufi. Hamagara Yosuwa mwiyerekane mu ihema ry'ibonaniro, mbone kumwihanangiriza.”Mose na Yosuwa baragenda, biyerekana mu ihema ry'ibonaniro.
15Uwiteka abonekera muri iryo hema ari mu nkingi y'igicu, iyo nkingi ihagarara hejuru y'umuryango w'iryo hema.
16Uwiteka abwira Mose ati “Doreugiyegusinzirana na ba sekuruzabanyu. Aba bantu bazahagurukabararikire izindi mana, ari byo bigirwamana by'igihugu aho bazajya guturamuri bene cyo, bandeke, bice isezerano ryanjye nasezeranye na bo.
17Maze icyo gihe bazikongerezahouburakari bwanjye nanjye mbareke, mbime amaso, batsembwe, bagibweho n'ibyago byinshi n'imibabaro myinshi. Muri icyo gihe bazabaza bati ‘Igituma ibi byago bituzahosi uko Imana yacu itari muri twe?’
18Icyo gihe nzabima amaso nta kabuza, mbahōre ibyaha byose bazaba bakoze byo guhindukirira izindi mana.
19“Nuko none mwandike iyi ndirimbouyigishe Abisirayeli,uyibatoreze kugirango iyi ndirimbo imbereumuhamyaushinja Abisirayeli.
20Kuko bazahindukirira izindi mana bakazikorera, bakansuzugurabakica isezerano ryanjye, nimara kubajyana mu gihugu cy'amata n'ubukinarahiye ba sekuruzako nzabaha, bakamara kurya no guhagano kubyibuha.
21Kandi nibamara kugibwaho n'ibyago byinshi n'imibabaro myinshi, iyi ndirimbo izabaumugabouhamiriza imbere yabo, kuko itazibagirana ngo ive mu kanwa k'urubyaro rwabo. Nzi ibyo mu mitima yabo biyerekana na none, ntarabajyana mu gihugu narahiye ko nzabaha.”
22Kuri uwo munsi Mose yandika iyi ndirimbo, ayigisha Abisirayeli.
23Kandi Uwiteka yihanangiriza Yosuwa mwene Nuni ati “Komeraushikame, kukouzajyana Abisirayeli mu gihugu narahiye ko nzabaha, nanjye nzabana nawe.”
24Mose amaze kwandika amagambo y'ayo mategeko mu gitabo, ayarangije
25ategeka Abalewi baremērwa isanduku y'isezerano ry'Uwiteka ati
26“Nimwende iki gitabo cy'amategeko, mugishyire iruhande rw'isanduku y'isezerano ry'Uwiteka Imana yanyu, kibereyo kubaumuhamyaubashinja
27kuko nziubugomebwanyu n'uko mutagonda amajosi. Ubwo mugomera Uwiteka nkiriho, nkiri kumwe namwe muri iki gihe, ntimuzarushaho nimara gupfa?
28Munteranirize abakuru b'imiryango yanyu bose n'abatware banyu, kugirango mvugireaya magambo mu matwi yabo, ntange ijuru n'isi ho abahamya bazabashinja,
29kuko nzi yuko nimara gupfa muziyonona rwose, mugateshuka mukavamu nzira nabategetse. Kandi ibyago bizababaho mu gihe cya nyuma, kuko muzakora icyo Uwiteka abona ko ari kibi, ngo mumurakarishe ibiremwa n'intoki zanyu.”
30Mose avugiramu matwi y'iteraniro ry'Abisirayeli ryose amagambo y'iyi ndirimbo, ageza aho yayarangirije.