1Tegaugutwi wa juru we, nanjye ndavuga,
Isi na yo yumve amagambo amva mu kanwa.
2Kwigisha kwanjye kuragwa nk'imvura,
Amagambo yanjye aratonda nk'ikime.
Nk'uko imvura y'urujojorugwa ku byatsi bitoto,
Nk'uko ibitonyanga bigwa ku byatsi.
3Kuko ngiye kogeza izina ry'Uwiteka,
MwaturireImana yacu ko ifite icyubahiro gikomeye.
4Icyo Gitareumurimowacyouratunganye rwose,
Ingeso zacyo zose ni izo gukiranuka.
Ni Imana y'inyamuravaitarimo gukiranirwa,
Ica imanza zitabera, iratunganye.
5Bariyononnye ntibakiri abana bayo,
Ahubwo ni ikizinga kuri bo,
Ni ab'igihe kinaniranye kigoramye.
6Mwa bwoko bw'abapfapfa mwe,
Mwa bwoko bw'abanyabwenge buke mwe,
Uko ni ko mwitura Uwiteka?
Si we so wagucunguye?
Yarakuremye aragukomeza.
7Ibuka ibihe bya kera,
Tekereza imyaka y'ibihe byinshi bya ba sekuruzabanyu.
Baza so arabikumenyesha,
Baza abakuru bo muri mwe barabikubwira.
8Ubwo Isumbabyose yahaga amahanga gakondo zayo,
Igatandukanya amoko y'abantu,
Yashyizeho ingabano z'amahanga,
Nk'ukoumubarew'Abisirayeli uri.
9Kukoubwoko bw'Uwiteka ari bwo gakondo ye,
Aba Yakobo ari bo mugabane w'umwandu we.
10Ubwo bwoko yabubonye mu gihugu kidaturwamo,
Mu butayubutarimo abantu iwabo w'inyamaswa zihūma,
Arabugotaarabukuyakuya,
Aburinda nk'imboni y'ijisho rye.
11Nk'uko ikizu gikangura ibyana byacyo,
Kigahungiriza amababa hejuru yabyo,
Kigatanda amababa kikabijyana,
Kikabiheka ku mababa yacyo,
12Ni ko Uwiteka yariumuyobora wabwo wenyine,
Nta mana y'inyamahanga yari kumwe na bwo.
13Yarabuzamuye ibutambagiza mu mpinga z'imisozi yo mu isi,
Buryaumwero wo mu mirima,
Abuha kunyunyuzaubukibwo mu rutare,
N'amavuta ya elayo yo mu gitare kirushaho gukomera,
14N'amata y'inka n'amatāmatāma.
Abuha ibinure by'abana b'intama,
N'amapfizi y'intama y'i Bashani n'ihene,
N'ingano zihunze zirushaho kuba nziza,
Nk'ukourugimbu rwo ku mpyiko rumeze,
Wanyoye vino yenzwe mu maraso y'inzabibu.
15Maze Yeshuruniarabyibuha ateraumugeri,
Urabyibushye,urahonjotse,urarembekereye.
Maze areka Imana yamuremye,
AsuzuguraIgitare cy'agakiza ke.
16Bamuteyegufuhiraimana z'inyamahanga,
Bamurakarishije ibizira.
17Batambiye abadayimoni batari Imana nyakuri,
Batambiye imana batigeze kumenya,
Imana nshya z'inzaduka,
Izo ba sekuruzabanyu batatinyaga.
18Igitare wavutseho ntukicyibuka,
Wibagiwe Imana yakubyaye.
19Uwiteka yarabibonye bimwangishaurunuka,
Abahungu be n'abakobwa be bamurakaje.
20Aravuga ati “Nzabima amaso,
Nzareba iherezo ryabo uko rizamera,
Kuko ari ab'igihe kigoramye cyane,
Ari abana batarimoumurava.
21Bo banteje gufuhiraikitari Imana nyakuri,
Bandakarishije ibigirwamana byabo by'ubusa,
Nanjye nzabateza ishyari ku batari ishyanga ry'ukuri,
Nzabarakarisha gukunda ishyanga ritagiraubwenge.
22Kukouburakari bwanjye bucanyeumuriro,
Ukakaukagera ikuzimuko hasi,
Ugakongorana isi n'umwero wayo,
Ugakongeza imerero ry'imisozi.
23“Nzabarundaho ibyago,
Nzabamariraho imyambi yanjye.
24Bazananurwa n'inzara,
Bazamarwa no kugurumanaumurirona mugigaikaze.
Nzabagabiza amenyo y'inyamaswa,
N'ubusagwe bw'ibikururukamu mukungugu.
25Hanze bazagirirwayo incike n'inkota,
No mu mazu bazazigirirwamo n'ibiteyeubwoba,
Bizicaumusoren'umwari,
Umwana wonka n'umusazaumezeimvi.
26Naravuze nti ‘Mba mbatatanije ngo bajye kure,
Nkabatera kutacyibukwa mu bantu.’
27Iyo ntatinya ibitutsi by'ababisha,
Kandi ko abanzi babo bajijwa,
Bakavuga bati ‘Amaboko yacu ni menshi,
Uwiteka si we wakoze ibyo byose.’”
28Ubwo niubwoko butabasha kwigīra inama,
Butarimoubwenge na buke.
29Iyo baba abanyabwenge baba bamenye ibi,
Baba bitaye ku iherezo ryabo.
30Umwe yabashije ate kwirukanaigihumbi cyabo,
Babiri babashije bate kunesha abantu babo inzovu,
Iyo Igitare cyabo kitabagura,
Iyo Uwiteka atabagabiza?
31Kuko igitare cya ba bandi kidahwanye n'Icyacu,
Nubwo ababisha bacuubwabo ari bo bacaurubanza rw'ibyo.
32Uruzabibu rwabo rwaturutse ku rw'i Sodomu no mu mirima y'i Gomora,
Inzabibu zabo ni amabamba,
Amaseri yazo arasharira.
33Vino yabo niubusagwe bw'ibiyoka,
Niubusagwe bukazebw'impiri.
34“Ibyo ntibibitswe aho ndi?
Ntibishyizwe mu bubikobw'ubutunzi bwanjye,
Bukingishijwe igishyizweho ikimenyetso?
35Guhōra no kwitura ni ibyanjye,
Ubwo ibirenge byabo bizadandabirana.
Kukoumunsi w'ibyago byabo uri bugufi,
Kandi ibigiye kubazaho bizatebuka.”
36Kuko Uwiteka azaciraurubanzaubwoko bwe,
Azababarira abagaragu be,
Nabona yuko amaboko yabo ashize,
Kandi ko hatagirausigaye w'imbata cyangwa uw'umudendezo.
37Azabaza ati “Imana zabo ziri he,
Igitare bahungiragaho?
38Imana ziri he zaryagaurugimbu rw'ibitambo byabo,
Zikanywa vino y'amaturo yabo y'ibyokunywa?
Nizihagurukezitabare mwebwe,
Zibakingire zibarinde.
39“Nuko mumenye yuko jyewe, jyeubwanjye ari jye Mana,
Kandi yuko nta yindi mana ifatanya nanjye.
Ni jye wica, ni jyeutangaubugingo,
Nakomerekeje ni jyeukiza,
Nta wubasha gukizauwo mfashe mu kubokokwanjye.
40Kuko manikaukubokokwanjye nkagutunga mu ijuru,
Nkarahira nti ‘Nk'uko ariukuriyuko mporaho iteka ryose,
41Uko ntyaje inkota yanjye irabagirana,
Ukubokokwanjye kugafata amateka.
Nzahōra ababisha banjye,
Nzitura abanyanga.
42Inkota yanjye izarya inyama,
Nzasindisha imyambi yanjye amaraso,
Amaraso y'abishwe n'ay'abafashwe mpiri,
N'ay'imitwe y'abatware b'ababisha.’”
43Banyamahanga mwishimane n'ubwoko bwayo,
Kuko izahōrera amaraso y'abagaragu bayo,
Igahōra ababisha bayo,
Kandi izahongerera igihugu cyayo n'ubwoko bwayo.
44Mose araza avugiraamagambo yose y'iyo ndirimbo mu matwi y'abantu, afatanije na Yosuwa mwene Nuni.
45Mose arangije kubwira Abisirayeli bose ayo magambo yose
46arababwira ati “Mushyire imitima yanyu ku magambo yose mbahamirije uyu munsi, muzayategekere abana banyu kugirango bitondere amagambo yose y'ayo mategeko, bayumvire,
47kuko kuyitondera atari icyoroheje kuri mwe, ahubwo ari cyo bugingo bwanyu, kandi ari cyo kizabahesha kuramira mu gihugu mwambuka Yorodani mujyanwamo no guhindūra.”
48Uwo munsi Uwiteka abwira Mose ati
49“Zamuka uyu musoziwa Nebo wo mu misozi ya Abarimu, uri mu gihugu cy'i Mowabu ahateganye n'i Yeriko, witēgere igihugu cy'i Kanāni mpa Abisirayeli ho gakondo,
50upfire kuri uwo musoziuzamutse,usangeubwoko bwawe nk'uko Aroni mwene so yapfiriye ku musoziHori, agasangaubwoko bwe,
51kuko mwancumuriyeho hagati mu Bisirayeli ku mazi y'i Meriba y'i Kadeshi yo mu butayubwa Zini, ntimwerekanire kwera kwanjye hagati mu Bisirayeli.
52Uzitēgere igihugu kikuri imbere, ariko ntuzajya muri icyo gihugu mpa Abisirayeli.”