Ivug 33:1-29 BYSB2001 - Bible AI

1Uyu ni wo mugisha Moseumuntu w'Imana, yahesheje Abisirayeli agiye gupfa

2ati
“Uwiteka yaturutse kuri Sinayi,
Yabarasiye atungutse kuri Seyiri,
Yabaviriye atungutse ku musoziwa Parani,
Ava hagati mu bera inzovu nyinshi,
Iburyo bwe haturukaumurirow'amategeko ye, arawuboherereza.

3Niukuriakunda amahanga,
Abera be bose bari mu kubokokwawe,
Bicaye imbere y'ibirenge byawe,
Umuntu wese wo muri bo azemera amagambo yawe.

4Mose yadutegetse amategeko,
Ni yo gakondo y'iteraniro ry'Abayakobo.

5Yariumwami mu ba Yeshuruni,
Ubwo abatware b'ubwoko n'imiryango y'Abisirayeli yose,
Bateraniraga hamwe.

6“Rubeniabeho ye gupfa,
Ariko abantu be babe bake.”

7Ibi ni byo yavuze kuri Yuda:
“Uwiteka umva ijwi rya Yuda,
Umujyane mu bwoko bwe.
Amaboko ye yaramurwaniye,
Naweumuberaumutabazi,
umufasha kurwanya ababisha be.”

8Kuri Lewi aravuga ati
“Tumimuzawe na Urimu zawe zifitwe n'umukunzi wawe,
Uwo wageragereje i Masa,
Uwo wagishirije impaka ku mazi y'i Meriba.

9Lewi yavuze se na nyina ati
‘Sinigeze kubabona’.
Ntiyemera na bene se,
Ntiyamenya abana be ubwe.
Koko Abalewi bitondera ijambo ryawe,
Bakomeza isezerano ryawe.

10Bazigisha Abayakobo amateka yawe,
Bazigisha Abisirayeli amategeko yawe.
Bazakunukiriza imibavu,
Bazashyira ibitambo byo koswa bitagabanije ku gicaniro cyawe.

11Uwiteka ujye uhaumugishaubutunzi bwe,
Ujye wemeraumurimow'amaboko ye.
Ujyeuhinguranyaurukenyerero rw'abamuhagurukiye,
N'urw'abamwanga kugirango batongera kubyuka.”

12Kuri Benyamini aravuga ati
“Ukundwan'Uwiteka azabana na we amahoro,
Ahora amukingiraumunsi ukīra,
Aba mu bitugu bye.”

13Kuri Yosefu aravuga ati
“Igihugu cye gihabweumugisha n'Uwiteka,
W'iby'igiciro cyinshi byo mu ijuru n'uw'ikime,
N'uw'amazi y'ikuzimuadendeje hasi y'ubutaka,

14N'uw'imyaka y'igiciro cyinshi yezwa n'izuba,
N'uw'imyaka y'igiciro cyinshi iboneka uko kwezi gutashye,

15N'uw'ibirushaho kuba byiza biva mu misozi yahoze na kera,
N'uw'iby'igiciro cyinshi biva mu misozi ihoraho,

16N'uw'iby'igiciro cyinshi byo mu isi n'ibiyuzuye,
N'uw'ubuntu bw'Iyabaga muri cya gihuru cy'amahwa.
Umugisha ugwe ku mutwe wa Yosefu,
Mu izingiro ry'umutware wa bene se.

17Ikimasa cye cy'uburizaicyubahiro ni icyacyo,
Gifite amahembe nk'ay'imbogo.
Kizayicisha amahanga yose kigeze ku mpera y'isi.
Ayo mahembe ni abantu inzovu nyinshi ba Efurayimu,
Ayo ni ibihumbi bya Manase.”

18Kuri Zebuluniaravuga ati
“Zebuluni, wishimira amagenda yawe,
Isakari, wishimira amahema yawe.

19Bazahamagara amahanga aze ku musozi,
Aho ni ho bazatambira ibitambo by'abakiranutsi,
Kuko bazanyunyuza ibintu byinshi biva ku nyanja nyinshi,
N'ubutunzi bwahishwe mu musenyi.”

20Kuri Gadi aravuga ati
“Hahirwe uwāgura Gadi.
Aryama nk'intare y'ingore,
Atanyaguraukubokon'izingiro ry'umutwe.

21Yitoranirije igihugu houmugabane kimeze nk'umuganura,
Kuko ari ho gakondo y'uwategetse amategeko ihishwe.
Yagiyeubwoko imbere,
Asohoza amateka y'Uwiteka
N'ibyo yategetse ku Bisirayeli.”

22Kuri Dani aravuga ati
“Dani ni icyana cy'intare,
Gisimbuka kivuye i Bashani.”

23Kuri Nafutaliaravuga ati
“Nafutali,uhazeibyo wahereweubuntu,
Wuzuyeimigisha y'Uwiteka,
Hindūra igihugu cy'iburengerazuba n'icy'ikusi.”

24Kuri Asheri aravuga ati
“Asheri ahabweumugisha w'urubyaro,
Ashimwe na bene se,
Yinike ikirenge mu mavuta ya elayo.

25Ibihindizo byawe bizaba ibyuma n'imiringa,
Kandi uko iminsi yawe ingana,
Ni ko intege zawe zizangana.

26“Yeshuruni, nta wuhwanye n'Imana,
Izanwa no kugutabara ihetswe n'ijuru,
Izana gukomera, ihetswe n'ibicu.

27Imana ihoraho niubuturobwawe,
Amaboko ye iteka ryose arakuramira.
Yirukanye ababisha imbere yawe,
Iravuga iti ‘Rimbura.’

28Kandi Abisirayeli babe amahoro,
Isōko ya Yakobo ibeukwayo,
Mu gihugu cya vino n'imyaka y'impeke,
Ijuru ryacyo ritondeshe ikime.

29Wa bwoko bw'Abisirayeli we,urahiriwe.
Ni ndeuhwanije nawe kubaubwoko bwakijijwe n'Uwiteka,
Ari we ngabo igukingira ikagutabara,
Ari we nkota iguteraicyubahiro?
Ababisha baweuzabahindūra bagushyeshye,
Ukandagire mu mpinga z'imisozi yabo.”

© Bible Society of Rwanda, 2001
/div>